RFL
Kigali

Ababyeyi b’umwana muto ufite ikibazo cy’umutima barasaba ubufasha bwo kumuvuriza mu Buhinde

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/12/2017 19:16
2


Yitwa ISIMBI HABIMANA Princess, ni umwana muto w’imyaka ine y’amavuko akaba yaravukanye umwobo ku mutima bivuze ko umutima we utameze neza, ababyeyi be HABIMANA Theoneste na NAHIMANA Marie Jeanne bagerageje kumuvuza ahantu hatandukanye biranga.



Kuri ubu ikibazo gikomeye aba babyeyi bafite nuko babwiwe ko uyu mwana namara kuzuza imyaka itanu ataravuzwa ngo ikibazo afite gikemuke azahita apfa. Nyuma yo guhura n’abaganga b’inzobere bo mu Buhinde bahuriye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal aho aba babyeyi bavurizaga uyu mwana bababwiye ko bisaba ko uyu mwana avurizwa mu Buhinde bamuha n’urwandiko rubyemeza ndetse kuri ubu arasabwa amafaranga angana na miliyoni esheshatu z’amanyarwanda kugira ngo abagwe.

Mu bigaragara ababyeyi bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kubona ayo mafaranga yose uko yakabaye kandi iminsi yo ikomeje kugenda ari nako ubuzima bwa ISIMBI bukomeza kujya mu kaga. Aba babyeyi bakaba basaba buri wese ufite umutima utabara ko yagerageza akabaha ubufasha  bakareba ko bajyana umwana kuvurizwa mu buhinde bikiri mu maguru mashya. Niba wumva ukwiye gutabara uyu muziranenge ushobora kohereza ubufasha bwawe kuri izi nomero z’ababyeyi ba ISIMBI ari zo: 0788546958 na 0788228707






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Bajye muri bank cg bajye mubudehe
  • ddd6 years ago
    Pole kuri ako kana kandi musenge cyane hari impamvu Imana yemeye ko biba gutyo ntimucike intege nge nemera ko ni nyuma zéro Yezu arakora ikibi nuko mwata kwizera,izaca inzira zayo mwemere ko gushaka kwayo kuba, naho uwababwiye kujya muri bank cg ubudehe atekereza ko atarabona ikibazo kikugwaho akabura abigenza kdi bank zihari nubwo budehe avuga cg se ntari kumva uburemere bw'ikibazo.





Inyarwanda BACKGROUND