RFL
Kigali

Aba Zion Temple bavuye muri Israel, hatangazwa impamvu Apotre Gitwaza yifotoje nk’umuraperi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/03/2015 12:36
26


Kuva tariki ya 19 Werurwe kugeza kuwa 29 Werurwe 2015,abantu 121 biganjemo abakristo ba Zion Temple by’umwihariko ubuyobozi bw’iryo torero bwose,bari mu ruzinduko mu gihugu cya Israel aho bari bayobowe n’Intumwa Paul Gitwaza mu rugendo bise urwa gihanuzi “Prophetic Tour”



Muri uru rugendo rwabo rwamaze iminsi 10, umwe muri bo witwa Betty yarugiriyemo impanuka aho yanyereye muri Hotel agatsikira akavunika ariko kubw’amahirwe ntakomereke cyane gusa akaba yaritaweho bishoboka akavurwa akoroherwa ariko akaba yaje i Kigali agendera mu kagare kuko yakomeretse akaguru.

Ubwo bari muri Israel, Apotre Gitwaza na bagenzi be bifotoje amafoto menshi y’uburyo butandukanye mu kugaragaza ibyishimo bari batewe no kuba muri Israel ndetse Gitwaza akaba yaratangaje ko kuba muri icyo gihugu iminsi 10 bihwanye no kumara iminsi 1000 ahandi hose ku isi.

Benshi bibajije cyane ku ifoto ya Apotre Gitwaza aho yari yambaye ingofero ireba inyuma nk’abasitari b’abahanzi, iyo foto akaba yari kumwe na Pastor Barbra ukunze kumusemurira ndetse hari n’andi yibajijweho cyane aho bari bishimye nk’aho bakoze ikimenyetso kizwi nka Peace”amahoro” bidakunzwe gukorwa cyane n’abakristo by’umwihariko abapasiteri.

Pastor Barbra

Apotre Gitwaza yifotoje yambaye ingofero mu buryo butamenyerewe mu muco wacu,uwo bari kumwe ni Pastor Barbra Umuhoza

Bitewe nuko Apotre Gitwaza atazanye na bagenzi be mu Rwanda ahubwo yakomereje i Burayi mu ivugabutumwa, inyarwanda.com twaganiriye na Pastor Barbra Umuhoza wifotoranije na Apotre Gitwaza, adusobanurira byinshi ku mpamvu zabateye kwifotoza gutyo kuko hari benshi bafashe ayo mafoto uko atari.

Pastor Barbra Umuhoza yamaze impungenge bamwe bavuze byinshi bihabanye n’ukuri ku mafoto babonye, atangaza ko iminsi bamazeyo bari bamaze kuba nk’umuryango ndetse ko mu byabajyanye muri Israel harimo no gufata umwanya wo kuruhuka,gusabana no kwishimana akaba ariyo mpamvu bifotoje ayo mafoto nawe yemeza ko bitari bimenyerewe mu muco cyane.

Pastor Barbra

Kwifotoza gutyo ngo ni ugusabana no kwishimana ntabwo ari ukugwa cyangwa intege nke

Pastor Barbra Umuhoza yabwiye itangazamakuru ko kwifotoza kuriya atari ukugwa cyangwa intege nke ati”..Kugirango mare impungenge abantu ntabwo twaguye,nta ntege nke twarimo,usibye gusenga no kwiga amateka(ya Israel),twararuhutse turishimana,twifotoza amafoto  abantu bayoherereza inshuti zabo mu Rwanda kuri whatsup ,ariko afatwa uko atari gusa birumvikana ntabwo bari bahari (abo bayibajije kuri ayo mafoto) kandi ntibimenyerewe no mu muco wacu. ”

Pastor Barbra

Pastor Barbra Umuhoza yamaze impungenge ku bantu bibajije byinshi ku mafoto babonye yafatiwe muri Israel

Mu ntego eshatu zari zabajyanye muri Israel harimo gusengera ku butaka bwera,kwiga amateka y’icyo gihugu no kuruhuka bagasabana. Iminsi 10 bamazeyo basuye site zirenga 30 ikintu kidakunze kubaho ku bantu bajyayo. Aho bagiye hose ni nako bahasengeraga bayobowe mu isengesho n'Intumwa y'Imana Paul Gitwaza. Uduce dutandukanye basuye ni nk'inyanja y’umunyu,basura Tiberiya,inyanja ya Galilaya,bajya i Nazareth,Bethlehem,basoreza i Yerusalemu ndetse bakaba bavuyeyo bamaze kubatiza abantu benshi mu nyanja Yesu Kristo nawe yabatirijwemo.

Apotre Paul Gitwaza

Muri Israel bahamya ko bahagiriye ibihe byiza,aho bagiye mu bihe byo gusenga,kwiga amateka no gusabana

Uwimbabazi Janet uyobora umuryango Love Israel Ministries wajyanye iri tsinda ry’abantu 121, yatangaje ko kujya yo ari nko gukandagira muri Bibiliya kandi bigahindura ubuzima bw’umukristo. Faith Mukashema umwe mu bavuyeyo yatangaje ko yakuze mu mwuka kuko yabonye aho Imana yakandagiye.

Ubwo bageraga ku kibuga cy'indege i Kanombe ahagana isaa Saba z'ijoro,abakristo benshi ba Zion Temple bari baje gusanganira bagenzi babo bavuye muri Israel aho bari bitwaje indabo n'ibindi bitandukanye.

Bishop Dieudonne Vuningoma wunjirije Apotre Gitwaza yatangaje ko babanye n'Imana mu rugendo rwabo ndetse akaba yashimiye cyane Janet Uwimbabazi wavafshije,mu gihe cya vuba bakaba bagiye gutegura igiterane cyo gushima Imana.

Janet Uwimbabazi

Janet Uwimbabazi uyobora umuryango Love Israel Ministry,uwo uri kumwe na Apotre Gitwaza

Reba hano hepfo andi amafoto y'uko byari bimeze.

Zion Temple

Zion Temple

Zion Temple

Inkuru:Gideon N.M

Amafoto:Moise Niyonzima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • teta8 years ago
    ahubwo mwarimwagiye kuryoshya ntakindi cyabajyanye
  • Nemma8 years ago
    Ubwo se bari babuze ubundi buryo basabanamo aho gukora ibyo abantu bazibazaho. Hoya ubwo se umuntu nasabana asambana ntabwo bizitwa ibyangwa n'amaso y'Uwiteka ngo yasabanye. Ahaaa!!!! ntacyo ubwo ari wowe ubwo n'abandi batangire basabane n'abo bajyana mu nzinduko murwego rwo kwiyumvanamo.
  • mos8 years ago
    ntabwo aribyo gukora ibimenyetso bavugako aribyabitizera itandukaniro rigomba kuboneka nubwo wakwishima ute;ingofero kumugabo siyo mugihe usenga
  • haha8 years ago
    iyi nimirengwe mba ndoga nyamwashi!! niyo mpamvu aho kugirango nzane iuro ryo guha gitwaza ngo ayane nabagore be muri islael kurongora nayaha imfumbyi kbsa!!! yaabababa ariko abantu bazamernya ryali ko so called amadini arubutekamutwe gusa koko??? genda rwanda uri nzinza oo humeka amahoro
  • 8 years ago
    hhhhhhh isirashaje
  • vedaste8 years ago
    hhhhhh isirashaje
  • 8 years ago
    hhhhhhh isirashaje
  • sagga8 years ago
    ark mujye mundebera ukuntu kwinjira mumayoboka mana y imahanga byinjiriza banyirayo.. ndebera nkubu amafaranga baririryeyo ngo bagiye kubutaka bw Imana abanyayisiraheri birabatunze ndetse biranabubaka,mugihe abanyrda bo bigize abanyayisiraheri biri kubasenyera amanywa n ijoro...birambabaza ibi bintu ,kubona abanyrda bakoronizwa no k mana' nkaho IMANA itabanye nabanyrda bo hambere.....nakumiro .nababwira iki mujye mujya gusenga nabayisiramu bajye I maka....nabandi mujye ahandi
  • Mort de rire8 years ago
    hahah yego Gitwaza we rya amaturo dore uba wabikoreye nubundi ngo tuzabeshwaho no mumutwe! wihangiye umurimo tangira usarure kumbuto twe twasamye
  • rukanika8 years ago
    Bizahora bitugora kunva neza ko ibyo dutekereza ataribyo abandi batekereza ese Gitwaza ntabwo arumuntu kuburyo yakwishima nonese bitwaye iki gusabana nabo bakorana kandi basengana tujye turinda umunwa wacu. ikindi wowe ubyita umuregwe bijyanye ni shyari wavukanye kuko abaye kandi udateze gukira kuko ucyirigaragaza. ibyo ushimye udashoboye ujye ubisenga Imana izabiguhera igihe cyayo.
  • Nkunda8 years ago
    Nimuture Gitwaza yirire ubuzima sha ubundi muri muyahe, nagaruka azababwira ku hahirwa abakene ko ubwami bwo mwijuru ari ubwabo
  • orema8 years ago
    Isi irashaje gusa biratangaje kubona intumwa yitwa iy'Imana itora imico isa neza nk'iy'inkundarubyino. Uretseko n'inyigisho z'uyu mugabo n'ubuhanuzibwe bikemangwa. Tube maso kuko muminsi yanyuma hazaduka abatwaza izina rya Yezu/Yesu kdi kdi muby'ukuri atariwe bakorera.
  • cris8 years ago
    hhhhhhhhhhhh!!!gitwaza ryabanash nicyogihe
  • rucabiranya8 years ago
    Mhuuu!! ngo intumwa yimana!!! ariko nkiyo muvuga iryo jambo muba mwiyumvisha neza agaciro karyo? cg mupfa kwivugira gusa?? imana se yabuze abo ituma kuburyo ituma abateka mutwe??
  • rucabiranya8 years ago
    Mhuuu!! ngo intumwa yimana!!! ariko nkiyo muvuga iryo jambo muba mwiyumvisha neza agaciro karyo? cg mupfa kwivugira gusa?? imana se yabuze abo ituma kuburyo ituma abateka mutwe??
  • amabilisi8 years ago
    ariko nukumwumva uyu musore wi murenge wiyita intumwa y,IMANA reka akore artyo ntabwo yigeze yishimisha mu buto bwe none dore bije ashaje ibyo babyita RETOUR D,AGE kuvukira mu nka no kuzikuriramwo imodoka abenshi bazigenzemwo aruko baje i RDA.
  • aimable 8 years ago
    uwariye ijisho nuwanyoye beer byose namafree ,nawe izo nizoze
  • NKUBANA8 years ago
    Pastor Paul as man of God should not give room to critics by doing such things,would his lord do it,would a man we respect like the president do it!,i disagree with him as aman of God though in general i love him and honor him.
  • Ivan KAYONGA8 years ago
    Igihe kirageze ngo abantu barekeraho gukora ibyokora bagamije gushimisha rubanda (approval of public opinion). Niba umutia w'Intumwa y'Imana Gitwaza utamucira urubanza uburyo yambaye ingofero yifotoza n'urubyiruko kugira ngo bamwibonemo, mwebwe muri bande bamucira urubanza??
  • munderere solange8 years ago
    njye ndemeranya nabagiye mu rugendo cyane ko bafashe umwanya wo gusengera abanyarwanda kugirango uwiteka akomeze aturinde wowe unyuranye nabo urababona ukundi kutakunyuze ariko twe tuzi ibanga ryo gusenga ruriya rugendo rukubiyemo byinshi bitwubaka nkabakristu bishoboka twese twajyayo tukareba ibyo byiza murakoze





Inyarwanda BACKGROUND