Kuva tariki ya 19 Werurwe kugeza kuwa 29 Werurwe 2015,abantu 121 biganjemo abakristo ba Zion Temple by’umwihariko ubuyobozi bw’iryo torero bwose,bari mu ruzinduko mu gihugu cya Israel aho bari bayobowe n’Intumwa Paul Gitwaza mu rugendo bise urwa gihanuzi “Prophetic Tour”
Muri uru rugendo rwabo rwamaze iminsi 10, umwe muri bo witwa Betty yarugiriyemo impanuka aho yanyereye muri Hotel agatsikira akavunika ariko kubw’amahirwe ntakomereke cyane gusa akaba yaritaweho bishoboka akavurwa akoroherwa ariko akaba yaje i Kigali agendera mu kagare kuko yakomeretse akaguru.
Ubwo bari muri Israel, Apotre Gitwaza na bagenzi be bifotoje amafoto menshi y’uburyo butandukanye mu kugaragaza ibyishimo bari batewe no kuba muri Israel ndetse Gitwaza akaba yaratangaje ko kuba muri icyo gihugu iminsi 10 bihwanye no kumara iminsi 1000 ahandi hose ku isi.
Benshi bibajije cyane ku ifoto ya Apotre Gitwaza aho yari yambaye ingofero ireba inyuma nk’abasitari b’abahanzi, iyo foto akaba yari kumwe na Pastor Barbra ukunze kumusemurira ndetse hari n’andi yibajijweho cyane aho bari bishimye nk’aho bakoze ikimenyetso kizwi nka Peace”amahoro” bidakunzwe gukorwa cyane n’abakristo by’umwihariko abapasiteri.
Apotre Gitwaza yifotoje yambaye ingofero mu buryo butamenyerewe mu muco wacu,uwo bari kumwe ni Pastor Barbra Umuhoza
Bitewe nuko Apotre Gitwaza atazanye na bagenzi be mu Rwanda ahubwo yakomereje i Burayi mu ivugabutumwa, inyarwanda.com twaganiriye na Pastor Barbra Umuhoza wifotoranije na Apotre Gitwaza, adusobanurira byinshi ku mpamvu zabateye kwifotoza gutyo kuko hari benshi bafashe ayo mafoto uko atari.
Pastor Barbra Umuhoza yamaze impungenge bamwe bavuze byinshi bihabanye n’ukuri ku mafoto babonye, atangaza ko iminsi bamazeyo bari bamaze kuba nk’umuryango ndetse ko mu byabajyanye muri Israel harimo no gufata umwanya wo kuruhuka,gusabana no kwishimana akaba ariyo mpamvu bifotoje ayo mafoto nawe yemeza ko bitari bimenyerewe mu muco cyane.
Kwifotoza gutyo ngo ni ugusabana no kwishimana ntabwo ari ukugwa cyangwa intege nke
Pastor Barbra Umuhoza yabwiye itangazamakuru ko kwifotoza kuriya atari ukugwa cyangwa intege nke ati”..Kugirango mare impungenge abantu ntabwo twaguye,nta ntege nke twarimo,usibye gusenga no kwiga amateka(ya Israel),twararuhutse turishimana,twifotoza amafoto abantu bayoherereza inshuti zabo mu Rwanda kuri whatsup ,ariko afatwa uko atari gusa birumvikana ntabwo bari bahari (abo bayibajije kuri ayo mafoto) kandi ntibimenyerewe no mu muco wacu. ”
Pastor Barbra Umuhoza yamaze impungenge ku bantu bibajije byinshi ku mafoto babonye yafatiwe muri Israel
Mu ntego eshatu zari zabajyanye muri Israel harimo gusengera ku butaka bwera,kwiga amateka y’icyo gihugu no kuruhuka bagasabana. Iminsi 10 bamazeyo basuye site zirenga 30 ikintu kidakunze kubaho ku bantu bajyayo. Aho bagiye hose ni nako bahasengeraga bayobowe mu isengesho n'Intumwa y'Imana Paul Gitwaza. Uduce dutandukanye basuye ni nk'inyanja y’umunyu,basura Tiberiya,inyanja ya Galilaya,bajya i Nazareth,Bethlehem,basoreza i Yerusalemu ndetse bakaba bavuyeyo bamaze kubatiza abantu benshi mu nyanja Yesu Kristo nawe yabatirijwemo.
Muri Israel bahamya ko bahagiriye ibihe byiza,aho bagiye mu bihe byo gusenga,kwiga amateka no gusabana
Uwimbabazi Janet uyobora umuryango Love Israel Ministries wajyanye iri tsinda ry’abantu 121, yatangaje ko kujya yo ari nko gukandagira muri Bibiliya kandi bigahindura ubuzima bw’umukristo. Faith Mukashema umwe mu bavuyeyo yatangaje ko yakuze mu mwuka kuko yabonye aho Imana yakandagiye.
Ubwo bageraga ku kibuga cy'indege i Kanombe ahagana isaa Saba z'ijoro,abakristo benshi ba Zion Temple bari baje gusanganira bagenzi babo bavuye muri Israel aho bari bitwaje indabo n'ibindi bitandukanye.
Bishop Dieudonne Vuningoma wunjirije Apotre Gitwaza yatangaje ko babanye n'Imana mu rugendo rwabo ndetse akaba yashimiye cyane Janet Uwimbabazi wavafshije,mu gihe cya vuba bakaba bagiye gutegura igiterane cyo gushima Imana.
Janet Uwimbabazi uyobora umuryango Love Israel Ministry,uwo uri kumwe na Apotre Gitwaza
Reba hano hepfo andi amafoto y'uko byari bimeze.
Inkuru:Gideon N.M
Amafoto:Moise Niyonzima
TANGA IGITECYEREZO