RFL
Kigali

Aba Ambasaderi 11 bashyikirije Perezida KAGAME impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:11/10/2017 10:11
0


Aba ba Ambasaderi barimo uw'igihugu cya Uganda, Zambia, Nigeria, Cote d'Ivoire, Leta ya Vatican, Ububiligi, Ukraine, Pakistan, Cuba, Columbia na Azerbeijan



Aba Ambasaderi bashyikirije umukuru w'igihugu impapuro zibemerera guhagararira inyungu z'ibihugu byabo mu Rwanda kuva kuri uyu wa kabiri tariki 10 Ukwakira, 2017, barimo Bwana Olivier Wonekha uzaba uhagariye Uganda, Ambasaderi Adamu Onoze Shuaibu uhagarariye Nigeria, Musenyeri Andrzej Jozwowicz usanzwe ari intumwa ya papa mu Rwanda, azaba ahagarariye inyungu za Leta ya Vatican, uw'Ububiligi Ambasaderi Benoit Ryelandt; aba bose bazaba bafite  icyicaro mu Rwanda.

photo

Aba Ambasaseri baje guhagararira ibihugu byabo mu Rwnda. Photo-New Times

Abandi badipolomate bashyikirije amabaruwa yabo perezida Kagame, barimo abazahagararira ibihugu byabo bafite icyicaro i Nairobi. Aba barimo Yevhenii Tsymbaliuk wa Ukraine, Ambasaderi Raza Bashir Tarar Pakistan, Ambasaderi Elizabeth Taylor wa Columbia.

 Ambasaderi Benson Keith uhagarariye Zambia mu Rwanda ufite icyicaro i Dar Es Salaam muri Tanzaniya,  mu gihe Ambasaderi Anvire Djabia wa Cote d'Ivoire azaba afite icyicaro I Kinshasa.  

Ambasaderi Antonio Luis Pubilones azaba ahagarariye Cuba afite icyicaro i Kampala muri Uganda, naho Azerbeijan izaba ihagarariwe na Ambasaderi Elman Abdullayev ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia.

Nyuma yo gushyikiriza perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, aba bambasaderi icyo bahurizaho ni uko bazaharanira kunoza umubano hagati y'ibihugu byabo n'u Rwanda. Uyu mubano ushingiye kuri dipolomasi n'ubuhahirane, ishoramari no guteza imbere inzego zirimo uburezi, ubwikorezi n'ibindi

 

Andi mafoto ( Courtesy: Village URUGWIRO)

Kanda hano urebe Video Perezida Kagame yakirira impapuro z'abaje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. (Courtesy: Village URUGWIRO)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND