Aba ba Ambasaderi barimo uw'igihugu cya Uganda, Zambia, Nigeria, Cote d'Ivoire, Leta ya Vatican, Ububiligi, Ukraine, Pakistan, Cuba, Columbia na Azerbeijan
Aba Ambasaderi bashyikirije umukuru w'igihugu impapuro zibemerera guhagararira inyungu z'ibihugu byabo mu Rwanda kuva kuri uyu wa kabiri tariki 10 Ukwakira, 2017, barimo Bwana Olivier Wonekha uzaba uhagariye Uganda, Ambasaderi Adamu Onoze Shuaibu uhagarariye Nigeria, Musenyeri Andrzej Jozwowicz usanzwe ari intumwa ya papa mu Rwanda, azaba ahagarariye inyungu za Leta ya Vatican, uw'Ububiligi Ambasaderi Benoit Ryelandt; aba bose bazaba bafite icyicaro mu Rwanda.
Aba Ambasaseri baje guhagararira ibihugu byabo mu Rwnda. Photo-New Times
Abandi badipolomate bashyikirije amabaruwa yabo perezida Kagame, barimo abazahagararira ibihugu byabo bafite icyicaro i Nairobi. Aba barimo Yevhenii Tsymbaliuk wa Ukraine, Ambasaderi Raza Bashir Tarar Pakistan, Ambasaderi Elizabeth Taylor wa Columbia.
Ambasaderi Benson Keith uhagarariye Zambia mu Rwanda ufite icyicaro i Dar Es Salaam muri Tanzaniya, mu gihe Ambasaderi Anvire Djabia wa Cote d'Ivoire azaba afite icyicaro I Kinshasa.
Ambasaderi Antonio Luis Pubilones azaba ahagarariye Cuba afite icyicaro i Kampala muri Uganda, naho Azerbeijan izaba ihagarariwe na Ambasaderi Elman Abdullayev ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia.
Nyuma yo gushyikiriza perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, aba bambasaderi icyo bahurizaho ni uko bazaharanira kunoza umubano hagati y'ibihugu byabo n'u Rwanda. Uyu mubano ushingiye kuri dipolomasi n'ubuhahirane, ishoramari no guteza imbere inzego zirimo uburezi, ubwikorezi n'ibindi
Andi mafoto ( Courtesy: Village URUGWIRO)
TANGA IGITECYEREZO