RFL
Kigali

1995 nibwo Kundwa Doriane, nyampinga w’u Rwanda 2015 yavutse: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/04/2017 15:26
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 16 mu byumweru bigize umwaka, tariki 21 Mata, ukaba ari umunsi w’111 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 254 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

753 BC: Umujyi wa Roma mu gihugu cy’ubutaliyani warashinzwe, ushingwa na Romulus. BC: mbere y’ivuka rya Kirisitu.

1506: Mu bwicanyi bwiswe uba Lisbone, mu gihe cy’iminsi 3 gusa abayahudi basaga 1900 n’abandi bakekwagaho kuba abayahudi bishwe n’abagatolika b’abanya-Poltugal.

1782: Umujyi witwaga Rattanakosin, kuri ubu uzwi nka Bangkok muri Thailand warashinzwe, ushingwa n’umwami  Buddha Yodfa Chulaloke.

1960: Brasília, umurwa mukuru wa Brazil waratashywe ku mugaragaro ku isaha ya saa tatu n’igice za mu gitondo, usimbura uwari umurwa mukuru Rio de Janeiro.

1966: Umwami wa Ethiopia, Haile Selassie ufatwa n’abayoboke b’imyemerere ya Rastafari yasuye igihugu cya Jamaica mu rwego rw’ubukangurambaga bw’iyi myemerere.

1992: Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere Alexander Wolszczan na Dale Frail, bavumbuye indi mibumbe 2 itari izwi mu isanzure ry’izuba.

Abantu bavutse uyu munsi:

1926Elizabeth II umwamikazi w’ubwongereza yabonye izuba.

1954: James Morrison, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1959: Arno Pijpers, umutoza w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.

1988: Jencarlos Canela, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika ukomoka mu gihugu cya Cuba wamenyekanye nka Diablo muri filime El Diablo yabonye izuba.

1995: Kundwa Doriane, nyampinga w’u Rwanda wa 2015 yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1509: Umwami Henry VII w’ubwogereza yaratanze.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2006: Telê Santana, umutoza w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil yaratabarutse, ku myaka 75 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND