RFL
Kigali

Abanyeshuri ba INILAK basuye urwibutso rwa Gisozi banafasha umukecuru w’incike utishimiye guhora afashwa- AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/05/2015 22:15
0


Abanyeshuri biga muri kaminuza ya INILAK y’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi, kuri uyu wa 29 Gicurasi 2015 basuye urwibutso rwa Gisozi rushyinguwemo imibiri ya bamwe mu bazize Jenoside yakorewe abatutsi. Icyo gikorwa cyakurikiwe n’ikindi cyo gufasha umukecuru w’incike utagira inzu kandi akaba atishimiye guhora afashwa.



Mu gihe twibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, mu gikorwa cyo kwibuka bakora buri mwaka, abagize komite y’abanyeshuri ba Kaminuza ya INILAK kuri uyu wa gatanu basuye urwibutso rwa Gisozi bunamira inzirakarengane z’abatutsi zavukijwe ubuzima mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

INILAK

Itsinda ry'abanyeshuri ba INILAK ryasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi 

INILAK

Abo banyeshuri basobanuriwe amateka mabi yaranze igihugu cy'u Rwanda

INILAK

Aba banyeshuri baturutse muri INILAK, batanze amafaranga angana n'ibihumbi 100

Nyuma yo kuva ku Gisozi ku rwibutso rwa Jenoside mu gikorwa cyatwaye amafaranga ibihumbi 100, aba banyeshuri bagiye i Ndera gusura no gufasha Karwera Thilomene umukecuru w’incike w’imyaka 73 wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko umugabo we n’abana batanu bose bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka

Abanyeshuri ba INILAK ubwo bari bageze rw'uwo mukecuru w'incike Karwera

Uyu mukecuru Karwera Thilomene abana n’umwana we w’umukobwa hamwe n’abuzukuru be babiri. Nta nzu ye bwite agira ahubwo aba mu y’intizanyo. Umwana we w’umukobwa babana nta bushobozi buhagije afite dore ko akora ubucuruzi bwo ku muhanda(ku gataro). Undi mwana w’umuhungu afite na we nta bushobozi afite bwo kubakira nyina inzu yo kubamo.

Karwera Thilomene akimara kubona itsinda ry’abanyeshuri ba INILAK rije kumusura, yashimiye Imana ibamwoherereje ariko abasangiza akababaro kamushengura umutima. Kimwe mu bintu uyu mukecuru atishimira ni ukuba nta nzu ye bwite afite ahubwo akaba mu nzu y’intizanyo aho ahora yiteguye kuba yayakwa nk’uko byigeze no kumubaho mbere.

Karwra

Abanyeshuri baturutse muri INILAK baganiriye n'uyu mukecuru banamugenera imfashanyo

Icyifuzo kiruta ibindi yatangarije aba banyeshuri ni uko bamukorera ubuvugizi akabona inzu ye bwite yo kubamo akava mu y’intizanyo. Karwera avuga ko atishimiye guhora afashwa ahubwo ngo bibaye byiza yabona aho yikinga ubundi na we agakoresha amaboko ye akaba yacuruza aho guhora ateze amaboko ak’imuhana.

INILAK

Karwera avuga ko icyufuzo kiruta ibindi yifuza ari ukubona inzu ye bwite yo kubamo

Abajijwe impamvu adafashwa n’ubuyobozi bw’aho atuye muri Ndera, Karwera yabwiye abo banyeshuri ko iyo asabye ubufasha mu buyobozi bamusaba kujya aho akomoka I Kibeho muri Nyaruguru ari naho yari ari mu gihe cya Jenoside, gusa Karwera akavuga ko adashobora kujyayo kuko nta muryango afiteyo ndetse akaba nta n’imitungo afite yo dore ko no mu gihe cya Gacaca atigeze ajyayo kuburana ibye.

Bakimara kumenya ko muri Gasabo mu murenge wa Ndera hari imiryango myinshi y’incike n’abatishoboye bo gufashwa, abanyeshuri na INILAK basabye Mukakayibanda Immaclee ushinzwe IBUKA mu kagari ka Rudashwa akaba anahagarariye AVEGA mu murenge wa Ndera, ko yabashakira umuntu utishoboye bazajya gusura, nyuma aza kubahuza n’uyu mukecuru Karwera.

Karwera

Bamwe mu banyeshuri ba INILAK bagiye gusura Karwera

Karwera

Ubwo barimo baganira n'umukecuru


Itsinda ry'abanyeshuri baturutse muri INILAK

Mu bintu bifite agaciro k’ibihumbi 135.000Frw aba banyeshuri ba INILAK bafashishije Karwera harimo; ibiryamirwa(matela n’amashuka),amafaranga ibihumbi 20,ibirirwa na Radiyo dore ko uwo mukecuru ngo ntayo yagiraga akaba atari azi aho u Rwanda rugeze mu iterambere kuko atajyaga yumva amakuru.

Karwera

Bimwe mu byahawe Karwera harimo na Radiyo

INILAK

Bimwe mu byo bamufashishije

Karwera

Karwera yishimiye cyane imfashanyo yahawe n'abanyeshuri ba INILAK

Muri urwo ruzinduko bagiriye ku mukecuru w’incike, aba banyeshuri bari bavuye muri INILAK  banishimiwe cyane na Karwera, bakigera iwe mu rugo babanje gusenga, baribwirana, nyuma barasabana basangira icyo kunywa bahava yabakunze cyane.

Karwera  

Baganiriye basangira ijambo ry'Imana ndetse baranasabana

Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye n’umuyobozi w’abanyeshuri ba INILAK, Umurage Ndahiro Claude yasabye buri wese ufite umutima wo gufasha kuzajya gusura abaturage bo muri Ndera kuko hariyo benshi babayeho nabi bakeneye ubufasha.

Umurage Ndahiro Claude yabwiye inyarwanda ko n’ubwo basuye uwo mukecuru ngo nta muyobozi n’umwe w’aho atuye bahabonye mu gihe bari bifuje kuzahahurira n’ubuyobozi kugirango bagire byinshi baganiraho. 

REBA ANDI MAFOTO YARANZE IGIKORWA BAKOZE CYO GUFASHA UMUKECURU W'INCIKE

INILAK

INILAK

INILAK

INILAK

Gideon N M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND