RFL
Kigali

North Dakota imwe muri leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya mbere

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/05/2015 17:13
1


North Dakota ni leta ya 39 muzigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva tariki 02 Ugushyingo 1889.Ni leta muri kino gihe izwiho gutera imbere byihuse biturutse kumariba ya peterori yahavumbuwe, yaje gutuma akazi kiyongera ndetse n’ubushomeri bukagabanuka kuburyo bugaragara ibi ari nabyo byaje gukurura abaturage b’izindi leta batangira gusuhukira



North Dakota ubu ni imwe muri leta za Amerika zituwe n’abanyarwanda batari bake baturutse mu mpande zitandukanye za kino gihugu.

Nyuma yo guhura no guhuza gahunda abanyarwanda batuye muri ino leta bemeje gutangira gukorera hamwe no kurushaho kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo bakomokamo cy’u Rwanda.

Mu bikorwa batangiranye muri uyu mwaka hakaba harimo kwibuka no guha agaciro abanyarwanda barenga miliyoni bahitanywe na Jenocide yakorewe abatutsi, kwereka amahanga n’inshuti zabo ibyabaye koko ndetse banaharanira ko bitazongera kandi baharanira kwiyubaka no kugira uruhare mu isana imitima yabagifite intimba batewe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ni muri urwo rwego ku itariki ya 13 Kamena 2015 hateguwe umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu mujyi wa Dickinson ho muri Leta ya North Dakota. Uyu muhango ukaba uteganyijwe kuzabera ahitwa Elks Lodge guhera ku isaha ya saa cyenda z’amanywa(3pm) kugera saa kumi n’ebyeri z’umugoroba(6pm) ku isaha ya Dickinson ND.

RWANDAN

Umuryango w'abanyarwanda n'inshuti zabo bazifatanya ku nshuro ya mbere kwibuka

Abanyarwanda baba mubice bitandukanye bya North Dakota mu mijyi nka Dickinson, Willston, Killdeer, Bismarck, Fargo no muyandi ma Leta aturiye North Dakota bakaba batumiwe kwifatanya muri uyu muhango uzaba ubaye ku nshuro ya mbere muri ino leta.

Iyi ni inkuru dukesha Uwizeye Ally Soudy, umunyarwanda uherereye muri iyi Leta, wamenyekanye cyane mu Rwanda nk’umunyamakuru kuri radio zitandukanye zirimo Salus fm na Isango star, aza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahagana mu 2012.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • claude8 years ago
    Nimukosore ntago ari uwihanganye ni uwizeye





Inyarwanda BACKGROUND