RFL
Kigali

Mechak wabuze gato ngo apfe yavuye mu bitaro anavuga ku ifoto ya ba nyampinga bamwifotojeho arembye bo baseka

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:29/05/2015 10:42
7


Meshak ni umwe mu bakomerekeye mu mpanuka yahihitanye 5 barimo Guy wakiniraga ikipe ya KBC. Niwe wari umeze nabi cyane mu bari bakomerekeye muri iyi mpanuka. Nyuma yo kugera kure hafi yo gupfa arasobanura uko byagenze byose ndetse akagaruka no ku ifoto ba nyampinga bamwifotorejeho baseka , we arembye.



Ku itariki 01 Werurwe 2015 ku Kamonyi nibwo habereye impanuka ya Coaster itwaye abagenzi basanzwe higanjemo abakinnyi b’ikipe y’umupira w’intoki wa  Basketball ya KBC , igongana na Fuso. Uretse 5 bitabye Imana ako kanya abandi barakomeretse cyane barimo na Meshak Rwampungu. Nyuma y’uko avuye mu bitaro inyarwanda.com yamusuye tugirana ikiganiro kirambuye, kuva impanuka iba, kugeza igihe yaviriye mu bitaro atuvira imuzingo uko byose byagenze.

Aba bakinnyi bakomerekeye mu mpanuka yabaye mu mpera z'iki cyumweu mu karere ka Kamonyi

acc

Uku niko imodoka yabaye nyuma y'impanuka

Guy Rutayisire

Guy Rutayisire wahise yitaba Imana

Aha Mechack yari kumwe na bamwe muri aba bana bamutabariza babanye muri Agahozo

Meshak(wifashe mu mufuka) atarakora impanuka ari kumwe na bagenzi be

Uko byagenze ngo bakore impanuka, n’uburyo yisanze imodoka imuri hejuru

 “Twahagurutse saa moya  n’igice za mugitondo(7h30) , mu mutwe nta kintu cy’impanuka cyari kirimo.  Twari tugiye gukina kandi ntabwo bwari ubwa mbere .  Abandi bantu basanzwe bari bari bacecetse abandi bari kuri telefoni , abakinnyi twateraga urwenya , Guy yari  yicaye imbere kwa shoferi. Kwihuta, no guca ku modoka zindi(depasser)  bya hato na hato urebye nibyo byateye impanuka.  Bwa mbere umushoferi  yabanje guca  ku ivatiri yenda kugonga , agarukira ku mpera z’umuhanda(Bordure), nk’ibisanzwe nk’abasore  twe ntitwabibonagamo ikibazo,  keretse umugore wavugije induru amusaba kugabanya umuvuduko . Tugeze ahantu hari agashyamba, yaciye kuzindi modoka ebyiri ahantu hazamuka duhita dukubitana n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ituruka ruguru, kuburyo ntakindi cyari kuba uretse kugongana , ntabwo ari twese twabashije kubibona, twumvise gusa imodoka yibirindura.”

acc

Bagonganye na Fuso yari itwaye amatafari

Kamonyi:Imodoka yari itwaye abagenzi  higanjemo abakinnyi ba KBC ikoze impanuka, 5 bahita bahasiga ubuzima

Yizanzamutse ari munsi y'iyi modoka

Meshak akomeza avuga ko abari bicaye mu myanya y’imbere barimo shoferi, mugenzi we Guy bakinanaga n’abandi 3 bahise basigara mu muhanda abandi bisanga epfo mu ishyamba  aho imodoka yari yaguye. Meshak avuga ko Guy we yabanje kwicara mu myanya y’inyuma aho bagenzi be bari bari ariko nyuma aza kwimuka abasaba ko yakwicara imbere aho abasha kurambura amaguru neza kuko yari muremure, kugira ngo ataza kugera i Butare  aho bari bagiye gukinira yananiwe cyane. Meshak wari wicaye ku ntebe y’inyuma avuga ko yongeye kugarura ubwenge yisanga imodoka imuri hejuru, we ayiri munsi.

Guy witabye Imana yabanje kwanga kujya gukina ariko ngo ari buve ntarara mu mubiri

Twabajije Meshak niba Guy witabye Imana nta magambo yajyaga akunda kubabwira mu misni ya nyuma abacira amarenga ko yenda kubavamo, Meshak asubiza agira ati “ Urebye ahanini ntakidasannzwe yatubwiraga, kereka wenda abo mu muryango we niba hari ayo yababwiraga. Gusa ndibuka ko buri buke tujya gukina, Guy yatubwiye ko afite akazi kenshi , ko bishobotse tutazajyana I Butare ariko nyuma yo kumuhatiriza tumusaba ko yazaza tukajyana cyane ko yari n’umwe mu bahanga , yatubwiye ko agiye gukora ibishoboka tukajyana.”

Yageze kwa muganga  abenshi bemeza ko atari bubeho

Meshak yakomeje avuga ko ubutabazi bw’ibanze bwakozwe n’abaturage , nyuma haza imodoka zibajyana mu bitaro bya CHUK. Akigera muri ibi bitaro , abantu bari hafi aho, bamaze kubona uko Meshak yabaye, bemezaga ko atari bubeho.Meshak ati “ Nubwo nari ndebye, umugongo wagize ikibazo ntabasha kweguka, ariko nabashaga kumva ibyo abantu bari kuvuga, bamwe bakemeza ko mbura umwanya muto ngo mfe hamwe n’undi mugenzi wanjye Hamiss.” Nyuma yo kumusuzuma abaganga bemeje ko agomba kwihutishwa mu bitaro bya Faisal kuko aribo bari kubasha kumukorera ubuvuzi yari akeneye ndetse bemeza ko nibatindiganya ari buhite apfa.

Aha Mechack yari mu myitozo atarakora impanuka, akeneye ubufasha bwa buri wese

Meshak atarakora impanuka. Aha yakoraga imyitozo

Rwampungu Mechack amerewe nabi cyane, akeneye ubufasha bw'abantu bose

Ubuzima bwa Meshak bwari mu marembera, aha ni mu bitaro bya Faisal ubwo atabashaga kweguka

Yamenye ko mugenzi we Guy yitabye Imana , mu gihe na we yari mu marembera

Nyuma yo gufata icyemezo, yahise yihutishwa mu bitaro bya Faisal, akigerayo basanze ikibazo cy’umugongo bibwiraga ko aricyo gikomeye ,bibeshyaga, ko ahubwo imbavu zari zavunitse rumwe rwenda gukora ku mutima, muganga ababwira ko haburaga iminota 15 Meshak agapfa.

Meshak yemeza ko urupfu rwa mugenzi wabo yarubwiwe bukeye bwaho ari mu bitaro, gusa ngo kari agahinda kiyongera mu kandi kuko Meshak na we ubwe yumvaga ngo ari mu marembera, nta cyizere cy’uko azongera gukira yari agifite.Ati “ Kari agahinda mu kandi, urumva babimwiye nanjye ndembye kandi nanjye nageze aho numva nanjye ngiye gupfa “

Yasabwaga akayabo ngo abagwe, kubwo kumutabariza afashwa n’abatamuzi

Kimwe mu byihutirwaga gukorera Meshak harimo kumubaga umugongo(operation) ndetse no kumuvura ukuboko kwari kwagize ikibazo.Kumubaga umugongo byonyine byasabaga miliyoni eshatu n’igice(3500000 Frw). Biturutse ku nkuru zo kumutabariza harimo niyanditswe na inyarwanda.com Meshak avuga ko yafashijwe n’inshuti n’abavandimwe ndetse atungurwa no gufashwa n’abantu batari bamuzi , bamugiriye impuhwe bakamufasha. Mu bandi bamufashije harimo abayobozi b’ikipe ye ya KBC, bakoze uko bashoboye hihutishwa ubwishingizi bw’imodoka yari ibatwaye kugira ngo akorerwe ubuvuzi bwihuse.

Icyo avuga ku ifoto ya ba nyampinga bamwifotorejeho baseka kandi we arembye

Ifoto ba Nyampinga bifotozanyije na Mechak baseka yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambagaa

Ubwo uyu musore yari arwaye, nyampinga w’u Rwanda 2015, Kundwa Doriane ndetse n’ibisonga bye bagiye gusura abakomerekeye muri iriya mpanuka. Ubwo bifotorezaga kuri uyu mukinnyi aryamye, bo baseka, abantu bose ntibabivuzeho rumwe ndetse bamwe barabigaya. Nkuko cyabaye ikintu cyavuzweho cyane ntabwo iki kibazo twari kubura kukimubaza, maze na we adusubiza muri aya magambo. 

Baransuye ari ku mugoroba nkuko na we unsuye, bambwira ko baje kunkorera ubuvugizi, ,  mbabaza ukuntu bazankorera ubuvugizi ntanifoto, mbasaba ko twakwifotozanya, impamvu abantu babigizeho ikibazo ahari ni uko ntabashaga kweguka ariko narabavugishaga, kandi na we unsuye mvuga, guseka ntakibi bakoze, kandi ndabashimira cyane  kuko bankoreye ubuvugizi ntibaha agaciro amagambo abaca integer babwiwe.-Meshak

Arashimira Imana yakoze ibikomeye, agashimira byimazeyo aba bakurikira

Uyu musore ugaragaza akanyamuneza nyuma y’amezi hafi atatu yari amaze mu bitaro,yavuze ko Imana ariyo ya mbere ashimira yo yamurinze ubwo urupfu rwari rumusatiriye. Meshak  ashimira kandi by’umwihariko abantu bamukoreye ubuvugizi bose, ba Nyampinga b’u Rwanda , abantu bamufashije cyane kandi ntahandi bari bamuzi uretse umutima utabara, abayobozi b’ikipe ye, abakinnyi bagenzi be batahwemye kumuba hafi , abo babanye muri  Agahozo Youth Village ndetse n’umukinnyi Jimmy Mulisa wamugezeho mu bitaro akamuhumuriza.

Nubwo yakize amaguru yaba paralyze, ntakora

Meshak mu rugo

Tumubajije niba kugeza ubu yarakize neza, Meshak yadutangarije ko umugongo babashije kuwubaga kugeza ubu ntakibazo ufite ndetse n’akaboko kamaze gukira nubwo atari neza cyane gusa ikibazo ni amaguru adakora, kugeza ubu akaba agendera mu kagare. Ati “ Kugeza ubu abaganga bakoreye uko bashoboye mbasha kwicara. Mbere sinegukaga ngo nicare . Ndacyajya mu bugororangingo muri Faisal ngo barebe ko byazakunda n’amaguru agakira. Njyayo 3 mu cyumweru urumva nabyo si ibintu bihendutse , mbifashwamo n’abavandimwe  n’inshuti. Ndashima Imana yakoze byose, ba Miss bansura ntabwo nari muzima , nari inyuma y’umurwayi , ndayishimira kubyo yakoze kuko nibyo byinshi , ikoresha abantu baramfasha ndizera ko nibindi izabikora.

Meshak kwa muganga

Ajya mu bitaro bya Faisal 3 mu cyumweru gukorerwa ubugororangingo

Aracyakeneye ubufasha bunyuranye

Iyo witegereje Meshak ubona akeye mu maso ashimira Imana n’abantu bamubaye hafi cyane. Nubwo Meshak yavuye kure ariko aracyakeneye inkunga yo kumufasha kwivuza amaguru akongera kugenda nkibisanzwe kuko nkuko bigaragara si igikorwa kizamara igihe gito. Inkunga ya buri wese ufite umutima utabara irakenewe, Meshak akongera kugenda. Ushaka kumutera inkunga , wahamagara kuri 0783813841/0788840651.

RENZAHO Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Ariko ibintu mu rda bakora byo kuvura umuntu abanje kwishyura si byiza.I burayi ivurwa nta n urumiya nyuma bakagukurikirana ariko wavuwe.nkubwo se iyo hatabaho ubwo bufasha yari gupfa nibyo bizima noneho?May God the healer heals every part of your body,bones,nerves,muscles that have been damaged during the accident.I believe in him Amen
  • Micaela8 years ago
    Thank you , Thank you , Thank you Inyarwanda.com, Happy to find this info, it really helps us to know how is Mechack feeling , I was seeing what you have wrote about this young through on Tikkun Olam Foundation For entertaining Rwanda-TOFE Rwanda, on Facebook, eventhough I don't undersatnd well Kinyarwanda, I was curious to know what are you talk about this man, I am in United States New York, But for all these, May God bless you, and please let me know how you may help me to translate this Info or updates!!!Thanks
  • Shema8 years ago
    Iyagukijije izabisoza gusa ndanezerewe cyane pe !!
  • umugwaneza charlotte8 years ago
    Nziyuko imana ishobora byose igejeje mechak hano nibindi izabikora gusa banyarwanda ndetse nundi wese ufite umutimana wa muntu senga fasha ababana nabandi barimo ba junior tubafashe Mana ndagushimye cyaneeeee ko mechac ariho ndetse na junior amen
  • kanyarwanda8 years ago
    Whenever you find such info, please b e pitied and try to do something even if the smallest you can.You shall be blessed by The Almighty God for you have tried at yr level to help those who are in need and fill yourself as the one who life with humanity. And, who knows, today is Meshak, tomorrow is someone else. Please, to do something is to help ourselves.
  • aura8 years ago
    gusa birandenze,Imana ishoboye byose gusa Mechack turagukunda cyaaaaaaane,ihangane Imana muri kumwe,and we are there for you
  • Micaela8 years ago
    Thank you for your lovely comment Kanyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND