RFL
Kigali

Icyo Mazimpaka Jones Kennedy avuga ku kuba afatwa nk'uwubashywe mu ruhando rwa Sinema Nyarwanda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:3/07/2018 22:07
0


Buri cyiciro cy’ibikorwa runaka kigira umuntu cyangwa abantu b’ingenzi basigasira iterambere n’ubusugire bwacyo. Twaganiriye n’umusaza ukomeye mu ruhando rwa Sinema nyarwanda ufatwa nk’urufatiye runini ndetse bihamywa na bamwe mu bahurira hafi nayo batandukanye.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Kennedy yadutangarije uko yiyumva iyo afatwa nk’uwubashywe mu ruhando rwa sinema nyarwanda, unafatiye runini uru ruganda. Yagize ati: Biranshimisha cyane bikanezeza (yasekaga cyane), kuko niba ukora igikorwa abantu bakabibona bakabyishimira nawe ubwawe biragushimisha. Nishimira cyane kumva ko hari abato bazamutse bagasanga hari ibikorwa twatangiye, turi ababyeyi kuri bo kandi tuzakomeza kubakorera ibyiza nk’ababyeyi.”

Mazimpaka Jones Kennedy uwa mbere uhereye iburyo

Kennedy ashimishwa cyane no kumva ari umubyeyi abenshi bafatiraho urugero ndetse akanahamya ko azagenda arushaho kuko kuba ibyo akora byishimirwa bimutera imbaraga zo kurushaho gukora cyane rwose. Kennedy ni we wakoze kuri filime mbarankuru ku mateka y’u Rwanda, 'Rwanda from the Darkness', ayivana mu rurimi rumwe ayishyira mu rundi. Yishimiye cyane uburyo iyi filime yakiriwe mu bantu, ahamya ko bigaragaza ko abantu bakunda ibyo bakora kandi babinyotewe cyane.

Kennedy yashimwe uruhare runini yagize kuri filime mbarankuru ku mateka y'u Rwanda yiswe 'Rwanda From the Darkness' ya Aaron Niyomwungeri

Kumva ko uruganda rwa sinema ruri kugenda rumenyekana, abantu barwumva cyane bishimisha Kennedy cyane ndetse akanasaba abanyarwanda muri rusange gukomeza kurushaho gushyigikira uruhando rwa sinema nyarwanda mu gusigasira iterambere ryarwo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND