RFL
Kigali

Zoe Family Ministries yateguye igiterane 'Breakthrough' yatumiyemo Bishop Holloway Stanfill wo muri Amerika

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/08/2018 16:52
0


Umuryango w’ivugabutumwa witwa Zoe Family Ministries wongeye gutegura igiterane cy’ivugabutumwa kizamara iminsi 2. Ni igiterane cyiswe ‘Breakthrough' cyatumiwemo umukozi w’Imana Bishop Dr. Halloway Stanfill wo muri Amerika akaba azwiho kuba umwigisha mwiza w'ijambo ry'Imana.



Iki giterane gifite insanganyamatsiko iboneka mu gitabo cya Yoweri 2:25 hagira hati: “Nzabashumbusha imyaka inzige zariye, n’iyariwe n’uburima n’ubuzikira na kagungu, za ngabo zanjye zikomeye nabateje." Kizatangira tariki 1 Nzeli gisozwe taliki ya 2 Nzeli 2018. Ku munsi wacyo wa mbere ni ukuvuga ku wa Gatandatu kizabera ku torero rya Foursquare Gospel Church Kimironko naho bucyeye bawaho ku cyumweru kibere kuri Grand Legacy Hotel i Remera.

Igiterane cyateguwe na Zoe Family Ministries

Ni igiterane kizagaragaramo abaririmbyi batandukanye barimo Ben na Chance, Barnabas wa Zion Temple, More Worship, Zoe Band igizwe n'abaririmbyi b'abahanga nka Elise wo muri Gisubizo Ministries na Ngoma wo muri Alarm Ministries ndetse by'umwihariko kikaba cyatumiwemo umukozi w'Imana Bishop Dr.Halloway Stanfill uzaturuka muri Amerika, uyu akaba azwiho kuba umwigisha mwiza w'ijambo ry'Imana ndetse akanakoreshwa ibitangaza.

Bishop Dr. Shirley Holloway Stanfill utegerejwe mu Rwanda

Madamu Esperance Buriza umuyobozi wa Zoe Family Ministries yatangaje ko bashima Imana cyane kuko ijyenda ibafasha mu bikorwa by'iyogezabutumwa bategura ndetse by'umwihariko ikaba yarabanye nabo mu giterane gikomeye baherutse gukora bari bise ‘3 Days of Glory’ cyabereye muri Serana Hotel mu ntangiriro z'uku kwezi icyo gihe bakaba bari batumiye Dr Lucy Natasha wo muri Kenya.

Esperance Buriza umuyobozi wa Zoe Family Ministries

Muri aya magambo Esperence Buriza yagize ati:" Ubundi intego ya Zoe Family Ministries ni ukwigisha abantu ijambo ry'Imana, tubigisha gukora no kuva mu bushomeri ndetse no kumenya kubaho neza muri Sosiyete. Yakomeje agira ati :"Iyi ni yo mpamvu dukora ibiterane nk'ibi by'ivugabutumwa tugatumiramo abantu b'inararibonye mu gutanga impuguro bifashishije ijambo ry'Imana ni nayo mpamvu muri iki giterane twise ngo ‘Breakthrough"(Guhembuka mu buzima bwose)  twatumiyemo umukozi w'Imana witwa Bishop Dr.Halloway Stanfill ukora ivugabutumwa n'ibikorwa bihuye cyane n'iyi ntego yacu."

Zoe Family Ministries ni umuryango w’ivugabutumwa washinzwe na Esperence Buliza mu mwaka wa 2004. Iyerekwa ry’uyu muryango ryubakiye muri Yohana 3:16 havuga ngo “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Ndetse no muri Yohana 10:10 havuga ngo “Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.”

Zoe ni izina ry’Ikigereki risobanura ‘Ubuzima’ (Life). Zoe Family Ministries bakora ivugabutumwa mu buryo butandukanye (kubwiriza, kuramya Imana,..) bagahugura abantu uko babaho ubuzima bwiza, hano bakaba bashishikariza abantu kubaha Imana kuko ari yo soko y’ubuzima bwiza.

Zoe Family Ministries

Abaririmbyi bagize More Worship nabo bazitabira iki giterane

Ibyo wamenya kuri Bishop Dr .Halloway Stanfill watumiwe mu giterane ‘‘Breakthrough"(Guhembuka mu buzima bwose)

Bishop Dr. Shirley Holloway Stanfil yashinze ndetse akaba n’umuyobozi wa House of Help City of Hope, yavukiye muri Leta ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yakiriye agakiza afite imyaka 14 ndetse yuzurwa n’Umwuka Wera ari nabyo byaje kumufasha gushinga House of Help City of Hope, iyi nzu ikaba yarafashije abasaga ibihumbi bitandatu kubona aho baba ndetse bakanagarura icyizere cy’ubuzima.

Bishop Dr .Holloway yazengurutse hafi igihugu cyose ndetse no hanze yacyo avuga ubutumwa bwiza aha twavuga nko mu nsengero zikomeye zo muri leta ya Florida, Louisiana, New York, Israel, England, Russia, Belguim, na Kenya, Uganda n'ahandi henshi ku migabane itandukanye. Bishop Holloway kandi ni umwe mu bantu bagize umuryango wita ku mfubyi mu gihugu cya Uganda witwa Hope Africa, uyu muryango ukaba ufasha imfubyi zisaga 100 muri Uganda.

Bishop Dr.Holloway yabereye umugisha ukomeye abantu benshi kubera imbaraga ze no kwitanga kwe hamwe n'ijambo ry'Imana ryuje inama n'impanuro agira hatibagiranye ibitangaza bikomeye akoreshwa n'Imana byose byerekanye ko ari umunyamuhamagaro ukomeye. Bishop Dr. Holloway akora ikiganiro kuri Radio yo kuri murandasi cyitwa 'Keeping It Real' ndetse n’ikindi akora kuri Televiziyo cyitwa 'Legandary Teachings' ndetse n’ibiganiro byo mu ruhame akora binyura ku rubuga rwa hollowayministries.org.

Zoe Band izaririmba muri iki giterane

Ben na Chance bazaririmba muri iki giterane 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND