RFL
Kigali

Zion Temple yateguye igiterane ‘Afrika Haguruka 2017’ cyatumiwemo abapasiteri bakomeye bagera kuri 18

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/06/2017 12:13
1


Itorero Zion Temple Celebration Centre riyoborwa n'Intumwa y'Imana Dr Paul Gitwaza ryongeye gutegura igiterane mpuzamahanga kiba muri mwaka ari cyo ‘Afrika Haguruka’. Afrika Haguruka 2017 yatumiwemo abakozi b’Imana bakomeye bagera kuri 18.



'Afrika Haguruka' ni ibikorwa ngarukamwaka bitegurwa na Zion Temple Celebration Center/Authentic Word Ministries iyobowe na Apostle Dr. Paul GITWAZA wagize ihishurirwa ryo guhuriza hamwe abakozi b’Imana b’Abanyafrika bakigira hamwe uko bakubaka Afrika bagendeye ku ndagagaciro za Gikristo. Ibi bikorwa bya Afrika Haguruka bigamije guhuriza hamwe abanyafrika mu rwego rwo kwigira hamwe uburyo umugabane wabo wa Afrika watera imbere mu ngeri zose mu mwuka no mu bifatika nk’uko biri mu mugambi w’Imana kandi hifashishijwe amahame y’Ijambo ry’Imana.

Ibi bikorwa byubakira ku ntumbero ikubiye muri Bibiliya, igitabo cya Yesaya 61:1,: “Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye.” Uyu mwaka wa 2016, “Afrika Haguruka” ifite insanganyamatsiko nyamukuru igira iti: “AFRIKA HAGURUKA WUBAKE”. Kuba mu Rwanda hagiye kubera igiterane mpuzamahanga gihuza abayobozi b'ibihugu bya Afrika mu ntego yo kwiga kw'iterambere ry'umugabane wa Afrika bityo nk'abakristo bo muri Afrika nabo bakaba bakwiye kwicara bakarebera hamwe icyakorwa Afrika ikarushaho kwiteza imbere ikagira imiryango yubakiye ku kubaha Imana.

Image result for Apotre Paul Gitwaza amakuru

Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku isi

Igiterane Afrika Haguruka kigiye kuba ku nshuro ya 18. Icyo muri uyu mwaka wa 2017 gifite insanganyamatsiko igira iti: "Africa Byuka. Ni iki gitumye ugwa wubamye? "(Yosuwa 7:10)." Iki giterane cyatumiwemo abakozi b’Imana bakomeye bagera kuri 18, muri bo harimo: Apostle Betta Mengistu wo muri Ethiopia, Pastor Wilson Bugembe wo muri Uganda, Pastor Werner Nichtigal wo mu Budage, Pastor Jacobus Nomdoe wo muri Afrika y'Epfo, Reverend Dr. Francis Mbadinga wo muri Gabon ndetse n'abandi.

Mbere ya Afrika Haguruka, hazabanza kuba igiterane cy'urubyiruko, uko gahunda iteye n'abaririmbyi batumiwe:

Hateguwe kandi igiterane cy’urubyiruko kizabanziriza Afrika Haguruka. Icyo giterane cy’urubyiruko kizamara iminsi ine kizatangira tariki 29 Kamena kugeza tariki 1 Nyakanga 2017 kikazajya kiba buri munsi kuva saa kumi kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu Gatenga kuri Zion Temple. Icyo giterane kizongera kuba kandi tariki 8 Nyakanga 2017 kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa Sita kuri IPRC (ETO) Kicukiro. Floribert Nzabakira umuvugizi wa Zion Temple yabwiye Inyarwanda.com intego z’iki giterane cy’urubyiruko muri aya magambo: “Tuzaba tuganira ku buryo urubyiruko rwakanguka rugafata iya mbere mu guhaguruka kwa Africa haba mu Mwuka ndetse no mu iterambere.“

Zion Temple

Igiterane cy'urubyiruko cyateguwe na Zion Temple

“Youth Arise conference” ni igiterane cy’urubyiruko kizaba kirimo abakozi b’Imana nka Apotre Paul Gitwaza, Pastor Henry Mugisha (Uganda) na Pastor Tommy Deuschle(Zimbabwe). Hatumiwe kandi amatsinda akomeye mu gihugu azaririmba muri iki giterane cy’urubyiruko ayo ni: Healing worship team, True Promises, Heavenly Melodies, Beauty For Ashes bakunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo Yesu ni sawa, Asaph ya Nyarutarama n’abandi. Iki giterane cy’urubyiruko kizarangira hakurikiraho Afrika Haguruka dore ko izatangira tariki 2 Nyakanga 2017.

Gahunda y'igiterane nyirizina cya Afrika Haguruka, aho kizabera n'amasaha

Ibiterane by'ububyutse muri Afrika Haguruka 2017 bizajya biba buri munsi ku mugoroba kuva saa kumi uhereye taliki ya 2 Nyakanga kugeza taliki ya 9 Nyakanga 2017 kuri Stade ya IPRC Kicukiro ahahoze hitwa ETO Kicukiro. Ku manywa hazajya haba Afrika Haguruka Summit aho impuguke zizajya zigisha abantu ku misozi cyangwa ingeri zitandukanye z'ubuzima ari zo Ubuyobozi, Umurimo w'Imana, Ubucuruzi, Umuryango, Uburezi, Itangazamakuru ndetse n'Imyidagaduro. Kwitabira Afrika Haguruka Summit bisaba kwiyandikisha kuri Zion Temple C.C nkuko ubuyobozi bwa Zion Temple bwabitangarije Inyarwanda.com.

Mu giterane Afrika Haguruka 2017, kuva tariki 2 Nyakanga kugeza tariki 9 Nyakanga 2017, kuva isaa kumi z’umugoroba kugeza isaa moya n’igice hazajya haba igiterane cy’ububyutse, kizajya kibera muri sitade ya IPRC (ETO) Kicukiro. Tariki 3 Nyakanga kugeza tariki 6 Nyakanga 2017, kuva isaa tatu za mu gitondo kugeza isaa Saba z’amanywa hazajya haba amahugurwa. 

Afrika Haguruka

Igiterane mpuzamahanga Zion Temple yateguye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • c6 years ago
    Abapasiteri "bakomeye"?????? Abakomeye vs " Aboroshye" batandukanira he?





Inyarwanda BACKGROUND