RFL
Kigali

Zion Temple yateguriye urubyiruko igitaramo

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/10/2014 16:43
3


Kuri uyu wa gatandatu tariki 01/11/2014 kuri Zion Temple hazaba igiterane kizahuza urubyiruko ruturutse mu matorero atandukanye , gifite insanganyamatsiko igira iti “ Impact your Generation”. Hakazaba harimo n’abahanzi banyuranye baririmba indirimbo zihimbaza Imana.



Inyarwanda.com iganira na Chris Mwungura umwe mu bateguye iki gitaramo yadutangarije impamvu n’intego y’iki gitaramo agira ati”  Twategiteguye  mu rwego rwo guhuza urubyiruko ruturutse mu matorero atandukanye tukazabasha kwigira hamwe uburyo twakwipactinga  Generation yacu biciye mu mpano zitandukanye  aho tuzigisgishwa na Pastor Jean Desire Ntawiniga ” .

zion

Iki gitaramo kikazaba kuri uyu wa gatandatu taliki ya 01/11/2014 guhera i saa cyenda z’amanywa kuri Zion Temple celebration Centre mu Gatenga. Abahanzi banyuranye bazifatanya n’urubyiruko muri  iki gitaramo harimo : Beauty for Ashes, Youth Band ya Zion Temple, Serge Iyamuremye, Natasha, Winnie Rugamba n’abandi batandukanye.

Uretse igitaramo hazabaho n’umwanya wo gusobanura ku iserukiramuco rya filime za Gikristo rizwi ku izina rya Rwanda Christian Film Festival.

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mujyanama robert9 years ago
    nibyiza cyane izaturondore paka aho
  • Dorine9 years ago
    Icyo Gitaramo Nicyiza Cyizadusigira Byishi Imana Ihe Umugisha Abagiteguye.
  • ndacyayisaba micheline9 years ago
    icyo gitaramo nicyiza cyane cyizagira icyo gihinduraho urubyiruko ndashimira cyane zion temple iba hafi yurubyiruko cyane imana ibahe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND