Kuri uyu wa gatandatu tariki 01/11/2014 kuri Zion Temple hazaba igiterane kizahuza urubyiruko ruturutse mu matorero atandukanye , gifite insanganyamatsiko igira iti “ Impact your Generation”. Hakazaba harimo n’abahanzi banyuranye baririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Inyarwanda.com iganira na Chris Mwungura umwe mu bateguye iki gitaramo yadutangarije impamvu n’intego y’iki gitaramo agira ati” Twategiteguye mu rwego rwo guhuza urubyiruko ruturutse mu matorero atandukanye tukazabasha kwigira hamwe uburyo twakwipactinga Generation yacu biciye mu mpano zitandukanye aho tuzigisgishwa na Pastor Jean Desire Ntawiniga ” .
Iki gitaramo kikazaba kuri uyu wa gatandatu taliki ya 01/11/2014 guhera i saa cyenda z’amanywa kuri Zion Temple celebration Centre mu Gatenga. Abahanzi banyuranye bazifatanya n’urubyiruko muri iki gitaramo harimo : Beauty for Ashes, Youth Band ya Zion Temple, Serge Iyamuremye, Natasha, Winnie Rugamba n’abandi batandukanye.
Uretse igitaramo hazabaho n’umwanya wo gusobanura ku iserukiramuco rya filime za Gikristo rizwi ku izina rya Rwanda Christian Film Festival.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO