RFL
Kigali

Zion Temple yanyomoje amakuru avuga ko Apotre Gitwaza yandikiye FPR ayisaba kwirukana abari ibyegera bye-IBIMENYETSO 11

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/10/2017 12:18
4


Ku mbuga nkoranyambaga hashize igihe hari amakuru avuga ko Apotre Dr Paul Gitwaza yandikiye umuryango FPR Inkotanyi awumenyesha ko abangamiwe no gukorana n’abari ibyegera bye (Aba Bishops aherutse kwirukana). Zion Temple yatangaje ko ayo makuru ari igihuha.



Pastor Floribert Nzabakira umuvugizi w’itorero Zion Temple yabwiye Inyarwanda.com ko ayo makuru ari ikinyoma cyambaye ubusa, ibaruwa yitiriwe Apotre Dr Paul Gitwaza ikaba iriho kashe mpimbano. Yakomeza avuga ko Zion Temple ifite ibindi bimenyetso bigera kuri 11 bishimangira ko uru rwandiko ari uruhimbano ndetse yizeye ko ababiri inyuma bazamenyekana bakaryozwa iki cyaha n'inzego zibishinzwe.

Tariki 29 Mata 2016 ni bwo handitswe ibaruwa yitiriwe Apotre Gitwaza aho iyo baruwa yari yandikiwe Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi. Muri iyo baruwa, uwayanditse akavuga ko ari Apotre Gitwaza yagaragazaga ko hari aba Bishops atagishaka gukorana nabo bitewe nuko ngo bafite umugambi wo kurwanya ikintu cyose cyateza imbere igihugu no kutifuriza Zion Temple iterambere. Abo Bashops batungwaga agatoki ni abari ibyegera bya Apotre Gitwaza ari bo: Bishop Claude Djessa Okitambo, Bishop Dieudonne Vuningoma, Bishop Pierre Kaberuka, Bishops Theodore Safari na Bishop Richard Muya.

Apotre Gitwaza yashyizeho ubuyobozi bushya yereka umuryango Bishop Vuningoma n’abandi ngo bendaga kumuhirika

Image result for Paul Gitwaza amakuru

Apotre Dr Paul Gitwaza umuyobozi mukuru wa Zion Temple ku isi

Apostle Dr Paul GitwazaZion Temple

Ibaruwa bivugwa ko ari yo Apotre Gitwaza yandikiye umuryango FPR

ZION TEMPLE YANYOMOJE AYA MAKURU

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukwakira 2017, Pastor Floribert Nzabakira umuvugizi wa Zion Temple yandikiye abanyamakuru itangazo rikuru urujijo kuri aya makuru. Yatangiye agira ati: "Ubuyobozi bw’umuryango Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Centre buramenyesha abanyamakuru ko amakuru ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ajyanye n’ibaruwa yitiriwe Apostle Dr Paul Gitwaza yaba yarandikiye ishyaka rya FPR Inkotanyi ko ari ikinyoma cyambaye ubusa."…. Akomeza agira ati: "Dufite ibimenyetso bigaragaza ko uru rwandiko ari urwandiko mpimbano kandi turizera ko inzego zibifitiye ububasha zizakorana ubushishozi iperereza zikamenya ababiri inyuma n’icyo bari bagamije."

Zion Temple

Itangazo ryanditswe na Zion Temple 

Pastor Floribert Nzabakira yabwiye Inyarwanda.com ibimenyetso 11 bigaragaraza ko ibaruwa yitiriwe Apostle Dr Paul Gitwaza ari urwandiko mpimbano. Nkuko yabidutangarije, ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira:

1. Cachet yashyizwe kuri uru rwandiko ni mpimbano, higanwe iya AWM/ZTCC nyamara siyo neza iyo ubyitegereje,

2. Uru rwandiko ntirugira Reference number nkuko andi mabaruwa asohoka mu muryango wa AWM/ZTCC asanzwe agira reference number.

3. Hakoreshejwe headed paper yahinduwe mu mwaka w'i 2015, ndetse urebye neza ku mpera z'urupapuro ahagaragara Arrêté Ministeriel yo 2002 mu gihe iyakoreshwaga muri icyo gihe yari Arrêté Ministeriel yo mu 2014,

4. Ugereranije n'amataliki uru rwandiko rwandikiweho(2), Apostle Dr. Paul Gitwaza yari ari mu Rwanda aho yari ayoboye igiterane cyiswe IGITONDO CY'UMUZUKO kuva kuwa 24 kugeza kuwa 29/04/2016.  Ikigaragara nuko hakoreshejwe electronic signature ya Apostle Dr. Paul GITWAZA (ishobora gufotorwa aho ariho hose ku nzandiko yasinye) mu gihe muri ayo ma taliki yari ari mu Rwanda aho yagombaga kurushyiraho umukono,

5. Ku bamenyereye amabaruwa ashyirwaho umukono na Apostle  Dr. Paul GITWAZA bazi uburyo atinda ku myandikire mu buryo twemeza ko atari umwimerere w'urwandiko rwashizweho umukono cyangwa rwanditswe  nawe. Ingero ni nyinshi, dutanze rumwe; aho uwarwanditse yagaragaye nk'uwutandikira ikigo(institution) aho agira ati:"Ndabizeza cyaneeee..." ( igika cya 5),

6. Umwanditsi warwo yanditse avuga ko Apostle yasabaga ko bamwirukanira abo yise aba kongomani (igika cya 2) nyamara kuri liste yagaragaje aba kongomani 2 n'abanyarwanda 3. Mu bashyizwe kuri liste  haragaragaraho Bishop Safari Théodore nyamara aracyari muri Zion Temple Celebration Center,

7. Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center ntiragaragara na rimwe mu irondabwoko nkuko hagaragazwa ko ikibazo ari abakomongomani.  AWM/ZTCC ni umuryango mpuzamahanga mu buryo ubarizwamo amoko n'abenegihugu b'ibihugu bitandukanye (Multicultural organisation),

8. Uru rwandiko rwandikwa nta makimbirane yari bwagaragare muri AWM/ZTCC mu buryo hari bwandikwe ibaruwa yo kwikiza aba Bishops bagaragara ku ibaruwa. Ahubwo ni mu gihe ari bo bari abayobozi bungirije ba Apostle Dr. Paul GITWAZA,

9. Hambere hari ababanje gukwirakwiza ibinyoma by'uko Apostle akorana n'imitwe nka RNC na FDLR, none ubu birahindutse ngo akorana n'ishyaka FPR,

10. Mu rwandiko hagaragayemo amazina ya Pastor Jean Paul Ngenzi na Christian Ibambasi nk'abantu bagombaga gukurikirana dossier. Aba bombi muri icyo gihe nta rwego rw'ubuyobozi bari bafite muri Authentic Word Ministries ku buryo bari bafite ububasha bwo gukurikirana dossier z'ubuyobozi za AWM/ZTCC,

11. Umuryango AWM/ZTCC ni umuryango ushingiye ku idini ukorera ku butaka bw'u Rwanda kubw'uburenganzira Leta y'u Rwanda yabuhaye binyuze mu kigo cy'imiyoborere mu Rwanda, Rwanda Governance Board. Ni umuryango utemerewe no gukorana n'amashyaka cyangwa imitwe ya politike (organisation apolitique). AWM/ZTCC ntifite ububasha bwo kwandikirana cyangwa gukorana n' amashyaka cyangwa imitwe ya politike.

Pastor Floribert Nzabakira yasoje agira ati; "Mu ncamake, uru rwandiko biragaragara ko ari mpimbano, birakwiye ko hakurikiranwa inkomoko yarwo kuko iyo witegereje neza uwayifotoye (screen shot) hejuru y'urupapuro igaragaza uwitwa Berger utamenya niba ariwe warukwirakwije cyangwa rwakomotseho. Birasaba ko hakorwa ubucukumbuzi bwimbitse kugira ngo hamenywe aho rwakomotse ndetse n' ikibyihishe inyuma."

Image result for Nzabakira Floribert amakuru

Pastor Floribert Nzabakira umuvugizi wa Zion Temple






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yesu numwami6 years ago
    Ariko gitwaza yaragowe manawe gusa ukuboko kwimana kuzamurinda ukuri kuza tinda
  • 6 years ago
    Bararuhira ubusa cyaneee abarwanya uyu mukozi w'Imana. GITWAZA AHAGARIKIWE N'ISUMBA BYOSE Kandi iramuhetse kumugongo wayo ntacyo azaba. Zaburi 27.
  • 6 years ago
    Iyi baruwa ni impimbano buri muntu wese ufungutse mu mutwe arabibona. Imana irwanirire Gitwaza imukize izi nduru z'umwanzi
  • Mahoro justus6 years ago
    Ariko gitwaza wagorwa, gusa ikigaragara n'uko iyi baruwa ari impimbano Reba kashe na logo byakoreshejwe kuri lettres zombi urabona ko bitandukanye. Kandi FPR irashishoza cyane kuruta uko abakoze ibi batekereza. Erega n'ubundi abaye ashaka kurega abo bagabo yari kubajyana muri police ntabwo yabajyana kumashayaka, uwakoze ibi nawe ni injiji.





Inyarwanda BACKGROUND