RFL
Kigali

Zaza yasuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi yiha umukoro wo kwandika indirimbo ku nkuru y'i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/11/2017 13:23
0


Zaza Mokhethi uzwi nka Zaza mu muziki, ku.ri uyu wa Gatandatu tariki 11/11/2017 yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.



Nyuma yo gusura urwibutso rwa Gisozi agasobanurirwa amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo n'aho rugeze rwiyubaka, Zaza yashimiye Imana kuba u Rwanda ruri gutera imbere nyuma y'ibihe bikomeye rwanyuzemo bya Jenoside yakorewe abatutsi. Yasabye abanyarwanda gukomeza gukundana bakubaka igihugu cyabo. Yagize ati: "Mukomeze gukundana buri umwe akunde mugenzi we, ibyo bigaragaza ko Imana iri kumwe namwe ikaba iri muri mwe kuko Imana ni urukundo".

Zaza

Zaza hamwe n'abamuherekeje ku Gisozi, hano bari bahageze

Zaza yatanze ubutumwa ku banyarwanda ndetse n'isi yose ko nta muntu ukwiriye kumva ko aruta undi bitewe n'impamvu iyo ariyo yose yaba ubwoko, ubutunzi, amashuri, akarere n'ibindi kuko abantu nibiyumva gutyo bizatuma batagirana amakirimbirane azana urwango ruzana ubwicanyi ndengakamere nk'ubwabereye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. 

Zaza yatanze ubutumwa ku bantu bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi

Abajijwe kugira ubutumwa atanga ku bantu bapfobya bakanahakana Jenoseide yakorewe abatutsi, Zaza yasabye abanyarwanda by'umwihariko abahanzi bagenzi be gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo n'impano yo kuririmba bahawe mu kumenyesha isi yose aho abanyarwanda bageze biyubaka baniteza imbere nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, bityo abanyamahanga bakamenya ibiri kubera i Kigali. Ku ruhande rwe yavuze ko mu buhanzi bwe agiye kwandika indirimbo ivuga ku nkuru avanye i Kigali ivuga uburyo abanyarwanda babanye mu mahoro nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. 

Zaza Mokhethi wamamaye nka Zaza, yaje mu Rwanda ku butumire bw'umuhanzi Billy wamutumiye mu gitaramo azakora kuri iki Cyumweru tariki 12/11/2017 aho Billy azaba amurika album ye 'Umunyamateka'. Ni igitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel, kwinjira akaba ari 20,000Frw muri VVIP, 10,000Frw muri VIP na 5000Frw mu myanya isanzwe. Muri iki gitaramo, Zaza azaba ari kumwe na Zaza n'abandi bahanzi bo mu Rwanda barimo; Tonzi, Ben&Chance na Brian Blessed. 

AMAFOTO UBWO ZAZA YARI KU RWIBUTSO RWA JENOSIDE KU GISOZI

Zaza

Zaza hamwe n'umugabo we

Billy

Billy watumiye Zaza hano yari hamwe na Brian Blessed

Tonzi

Tonzi nawe ni umwe mu baherekeje Zaza ku Gisozi

Zaza

Aba ni bamwe mu bari baherekeje Zaza ku Gisozi

Zaza

Zaza aganira n'umugabo we

ZazaZazaZaza

Bashyize indabo ahashyinguye imibiri y'inzirakarengane zazire Jenoside yakorewe abatutsi

ZazaZaza

Zaza n'umugabo we bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi

Zaza

Zaza asinya mu gitabo cy'abashyitsi

Zaza

Ev Caleb, Zaza hamwe na Egide Bizima wo muri Alarm Ministries

Zaza

Uhereye ibumoso: Ev Caleb, Billy, Brian Blessed na Tonzi

Zaza

Zaza yatanze inkunga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali 

Zaza

Zaza aganira n'abanyamakuru

Zaza

Zaza yageze i Kigali kuwa Gatanu tariki 10/11/2017

REBA HANO CALVARY YA ZAZA IKUNZWE GUKORESHA MU RWANDA

Billy

REBA HANO ZAZA ATANGA UBUTUMWA KU BAHANZI


REBA HANO CALVARY YA ZAZA IKUNZWE GUKORESHA MU RWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND