RFL
Kigali

Zaza wo muri Afrika y'Epfo yakoranye indirimbo n'abahanzi nyarwanda Tonzi na Billy bayita 'God of All Nations'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/12/2017 15:31
1


Umuhanzikazi Zaza wo muri Afrika y'Epfo uherutse mu Rwanda mu gitaramo yari yatumiwemo na Billy Jakes, yasize akoranye indirimbo na Billy Jakes na Tonzi ndetse kugeza ubu iyi ndirimbo yamaze kugera hanze.



Tariki 11/11/2017 ubwo Zaza yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, akabona amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe abatutsi, mu gahinda kenshi, yahise yiha umukoro wo gukora indirimbo ivuga ku gihugu cy'u Rwanda kugira ngo asangize amahanga yose aho u Rwanda rugeze mu iterambere nyuma y'ibihe bibi rwanyuzemo.

Zaza yasuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi yiha umukoro wo kwandika indirimbo ku nkuru y'i Kigali-AMAFOTO

Nyuma yaho Zaza yahise akorana indirimbo na Billy Jakes na Tonzi bayita 'God of All Nations' ndetse kuri ubu iyo ndirimbo yamaze kugera hanze. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tonzi yavuze ko iyi ndirimbo yanditswe na Zaza bayikorana nyuma y'uko aje mu Rwanda agahesha umugisha abanyarwanda mu gitaramo yari yatumiwemo n'umuhanzi Billy Jakes.

UMVA HANO 'GOD OF ALL NATIONS' BY ZAZA FT TONZI & BILLY

Tonzi avuga ko iyi ndirimbo izahesha umugisha abazayumva. Yagize ati; "Ndizera ko izahesha umugisha amahanga yose." Tonzi yahamagariye abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kumva iyi ndirimbo ndetse bakayisangiza abandi kugira ngo nabo ibaheshe umugisha. Yakomeje avuga ko amashusho yayo azagera hanze vuba.

UMVA HANO TONZI AVUGA KU NDIRIMBO 'GOD OF ALL NATIONS'

UMVA HANO 'GOD OF ALL NATIONS' BY ZAZA FT TONZI & BILLY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    good





Inyarwanda BACKGROUND