RFL
Kigali

ZAZA, umuhanzikazi ukomeye muri Afrika y’Epfo mu muziki wa Gospel agiye kuza mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/09/2017 13:02
0


Umuhanzikazi Zaza Mokhethi umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel muri Afrika y’Epfo agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo azahuriramo na Tonzi, Brian Blessed na Ben & Chance.



Tariki 12/11/2017 ni bwo hazaba igitaramo ZAZA yatumiwemo n’umuhanzi nyarwanda Billy kuri ubu ukunzwe mu ndirimbo ye nshya 'Haleluya', bikaba biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel. Andi makuru y’iki gitaramo tuzayabagezaho mu minsi iri imbere.

Umuhanzi Billy yabwiye Inyarwanda ko yatumiye ZAZA mu gitaramo cye cyo kumurika album 'Umunyamateka', akaba afite icyizere cyinshi cy’uko ZAZA azaza bitewe nuko basanzwe bavugana. Twamubajije impamvu ari we yahisemo gutumira, atubwira ko asanzwe amukunda cyane ndetse indirimbo ze akaba akunze kuzikoresha mu kuramya no guhimbaza Imana Imana.  

Gaby Irene Kamanzi

Billy mu gitaramo aheruka gukora ubwo yari yatumiye Gaby Kamanzi

ZAZA watumiwe i Kigali ni muntu ki

Zanele Mokheti wamamaye cyane nka ZAZA, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afrika mu muziki wa Gospel, akaba yaratangiye kuririmba afite imyaka 3 y’amavuko. Mbere yo gutangira kuririmba ku giti cye, ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko, Zaza yafashije mu buryo bw’amajwi 'Backing' abahanzi bakomeye bo muri Afrika y’Epfo barimo; Rebecca Malope, Vicky Vilikazi, Solly Mahlangu na Keke.

Zaza Mokheti wabonye izuba tariki 23 Werurwe 1984, amaze kuririmba mu bitaramo bikomeye hirya no hino ku isi. Yakuriye mu itorero Naledi Apostolic Faith Mission ku buyobozi bwa Rev Frank Chikane. Muri 2005 yaje kujya muri Soweto Gospel Choir imwe mu zikunzwe cyane ku isi. Zaza ntazibagirwa kandi mu ivugabutumwa yakoreye muri Netherlands, Paris na London mu bitaramo yise "African Mama's" na "Afrika Afrika".

Zaza

Umuhanzikazi ZAZA utegerejwe i Kigali

Zaza amaze gukora album zinyuranye harimo Imvuselelo; Umoya Oyingcwele; Thank You; Imvuselelo n’izindi. Mu ndirimbo ze zikunzwe cyane harimo Jezabel, Calvary na Zonk’izono. Zaza ni umwe mu baririmbyi bakoze kuri album zakunzwe cyane muri Afrika y'Epfo Joyous Celebration 12, Spirit of Praise 4 and 5 na Woman in Praise.

ZAZA yasangiye stage n’abandi bahanzi bakomeye ku isi barimo; John Legend, Diana Ross, Celine Dion,Queen Latifah, Stevey Wander, Alicah Keys,Kirk Franklin na Angelic Kijo. Muri 2009 yaje gukabya inzozi yari afite kuva kera, aririmba muri Oscars i Los Angels aho yari mu baririmbyi 9 batoranijwe. Zaza yaririmbiye aba Perezida banyuranye ba Afrika y'Epfo barimo Nelson Mandela, Thabo Mbheki ndetse yanaririmbye mu kurahira kwa Jacob Zuma.

REBA HANO CALVARY YA ZAZA IKUNZWE GUKORESHA MU RWANDA

REBA HANO HALELUYA YA BILLY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND