RFL
Kigali

Zaza wo muri Afrika y'Epfo, Tonzi na Billy basohoye amashusho y'indirimbo 'God of All Nations'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/02/2018 8:03
1


Mu mpera za 2017 ni bwo umuhanzikazi Zaza wo muri Afrika y'Epfo yazaga mu Rwanda mu gitaramo yari yatumiwemo na Billy Jakes. Zaza yasize akoranye indirimbo na Tonzi ndetse na Billy bayita God of all nations. Kuri ubu amashusho yayo yamaze kugera hanze.



Tariki 11/11/2017 ubwo Zaza yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, akabona amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe abatutsi, mu gahinda kenshi, yahise yiha umukoro wo gukora indirimbo ivuga ku gihugu cy'u Rwanda kugira ngo asangize amahanga yose aho u Rwanda rugeze mu iterambere nyuma y'ibihe bibi rwanyuzemo.

Zaza yasuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi yiha umukoro wo kwandika indirimbo ku nkuru y'i Kigali-AMAFOTO

Nyuma yaho Zaza yahise akorana indirimbo na Billy Jakes na Tonzi bayita 'God of All Nations' ndetse kuri ubu amashusho iyo ndirimbo yamaze kugera hanze. Ni indirimbo yakozwe ku bufatanye bwa kompanyi ebyiri arizo: Alpha Entertainment na Zahzaholdingz Pty Ltd. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tonzi umwe mu bahanzi bagaragara muri iyi ndirimbo 'God of all nations', yavuze ko bayikoranye na Zaza ubwo yari mu Rwanda mbere y'igitaramo yaheshejemo umugisha abanyarwanda aho yari yatumiwemo n'umuhanzi Billy Jakes mu kumurika album ye yise 'Umunyamateka'.

REBA HANO 'GOD OF ALL NATIONS' YA ZAZA, TONZI NA BILLY

Tonzi yagize ati: "Iyi ndirimbo twarayandikanye twese (Zaza, Tonzi na Billy), dushakisha Melody, umugabo wa Zaza ni we waduhaye izina ry'iyi ndirimbo "God of all nations" ariko buri wese yiyandikiye ibyo aririmba turafatanya, na Pastor P yabigizemo uruhare." Tonzi yavuze ko iyi ndirimbo izahesha umugisha abazayumva n'abazayireba bose. Yagize ati; "Ndizera ko izahesha umugisha amahanga yose." Tonzi yahamagariye abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kumva bakanareba iyi ndirimbo ndetse bakayisangiza abandi kugira ngo nabo ibaheshe umugisha. 

REBA HANO 'GOD OF ALL NATIONS' YA ZAZA, TONZI NA BILLY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tonzi6 years ago
    Tonzi,kuki ukunda kwishyira hejuru????????? Iga guca bugufi uba muri gospel nshuti!





Inyarwanda BACKGROUND