RFL
Kigali

Yvan D yashyiriye hanze icyarimwe amashusho y'indirimbo 2 ashimangira ko 2018 ari umwaka we-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/02/2018 14:21
0


Umuhanzi Gusengimana Yvan uzwi cyane nka Yvan D yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ze ebyiri ahita atangaza ko 2018 ari umwaka udasanzwe kuri we kuko agomba kuwugaragarizamo imbaranga nyinshi mu bikorwa bitandukanye by'umuziki.



Indirimbo ebyiri Yvan D yashyize hanze mu buryo bw'amashusho, ni Ni wowe na Mwuka Wera yakoranye n'umusore witwa Rimeo. Yvan D ni umuhanzi umaze imyaka itari micye mu muziki wa Gospel aho indirimbo ze zakunzwe n'abatari bacye, gusa yaje gusa n'ubihagaritse bitewe n'inshingano z'urugo n'akazi uyu muhanzi yahise ahugiramo. Iyo ukurikiranye indirimbo za Yvan D, usanga ari umuhanzi w'umuhanga mu ijwi ndetse no mu myandikire. 

REBA HANO 'ARANZI YESU' YA YVAN DRIVER

Yvan Driver

Yvan D avuga ko muri uyu mwaka wa 2018 agomba gukora cyane

Yvan D yabwiye Inyarwanda.com ko kuri ubu agarukanye imbaraga nyinshi mu muziki we aho yiyemeje gukora cyane agakora indirimbo nshya ndetse akanagaragara mu bitaramo bitandukanye. Ubu tuvugana Yvan D yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ebyiri aho ushobora kuzisanga kuri Youtube unyuze kuri Channel yacu ya Afrifame. Izi ndirimbo uko ari ebyiri za Yvan D zigiye hanze nyuma y'indirimbo Aranzi Yesu yishimiwe n'abatari bacye.

REBA HANO 'MWUKA WERA' YA YVAN D FT RIMEO

REBA HANO 'NI WOWE' YA YVAN D







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND