RFL
Kigali

Yvan D yasohoye amashusho y'indirimbo arimo bamwe mu bakinnyi bakomeye muri Sinema nyarwanda-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/05/2018 18:04
0


Yvan D yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo yise 'Yarankoreye' irimo ubutumwa buhumuriza abantu bari mu bibazo bitandukanye. Abarangira kuyoboka inzira y'amasengesho no kwiringira Imana kuko ari ho hari igisubizo cy'ibibazo byose bahura nabyo muri iy'isi.



Mu mashusho y'iyi ndirimbo 'Yarankoreye' hagaragaramo Mukakamanzi Beathe wakinnye muri filime nyarwanda zitandukanye, gusa muri iyi minsi akaba azwi cyane muri City Maid akinamo ari nyina wa Nick. Hagaragaramo kandi Irunga Longin uzwi muri Filime 'Ndi Umukristo' ndetse akaba yaranakinnye muri filime y'uruhererekane ya Seburikoko aho yakinnye ari umuyobozi wo ku Murenge.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YARANKOREYE' YA YVAN D

Muri iyi ndirimbo, Beathe agaragara atotezwa cyane n'ukina ari umugabo we, uwo akaba ari Longin ndetse akamwirukana mu rugo. Beathe tumubona yiyambaza Imana binyuze mu ntwaro yo gusenga, akaba ari umuti yarangiwe n'abakozi b'Imana, bikarangira ikibazo yari afitanye n'umugabo we kirangira, amahoro agataha mu rugo rwabo.

Aganira na Inyarwanda.com, Yvan D yagarutse ku butumwa yifuje gutambutsa muri iyi ndirimbo. Yagize ati: "Message nashakaga gutanga ni ugukangurira abantu kurushaho kwizera Imana, waba ufite ikibazo ntiwigunge, ahubwo ukarushaho gusenga cyane kuko Imana ntitererana abana bayo." Yagarutse ku mishinga afite muri uyu mwaka, ati: "Ndimo gutegura indirimbo nyinshi zizaba ziri kuri album nteganya gushyira hanze mu mpera z'umwaka wa 2018."

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YARANKOREYE' YA YVAN D







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND