RFL
Kigali

Kigali: Hagiye kubera igiterane 'Youth Invasion Crusade (YIC)' cyo kwegukana imitima y'urubyiruko

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/07/2018 8:24
0


Ku nshuro ya gatatu mu Rwanda hagiye kubera igiterane ngarukamwaka cyiswe Youth Invasion Crusade (YIC) mu ntego yo kwegukana imitima y'urubyiruko. YIC ni ivugabutumwa rigenwa n'umuryango mpuzamahanga wa Sent One's International Ministries.



Youth Invasion Crusade (YIC) y'uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti 'Dare to be different', tugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo 'Hangara kuba utandukanye'. Bifashishije icyanditswe cyo mu Abaroma 12:2. Iki giterane kizaba tariki 5-12/08/2018 kibere i Remera kuri Healing Centre church inyuma ya gare.

YIC ibaye ku nshuro ya gatatu mu Rwanda, akaba ari igiterane gisanzwe kibera no muri Afrika y'Epfo (South Africa). Mu bazigisha harimo abahuguwe muri iyo myaka ibiri ishize, nabo bazigisha urundi rubyiruko. Urubyiruko ruzigisha, harimo urwavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afrika y'Epfo ndetse na hano mu Rwanda. Pastor Steve na Barb Tull bakuriye Sent One's International Ministries nabo bazitabira iki giterane.

Kimwe mu by'ingenzi bizaranga iki giterane ni amahugurwa azaba mu gitondo kuva Saa Mbiri kugeza Saa Sita (08:00-12:00). Kwitabira aya mahugurwa bisaba kwiyandikisha kuri Facebook unyuze kuri konti ya YIC cyangwa ukandikira Kelly Ngamije kuri Facebook, uyu akaba ari umwe mu itsinda riri gutegura iki giterane. Ikindi cy'ingenzi ni igiterane nyirizina cya nimugoroba.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kelly Ngamije yakomoje ku baririmbyi batumiye anatangaza ko nyuma y'i Kigali bazakomereza ivugabutumwa mu karere ka Nyagatare. Yagize ati: "Abaririmbyi ni Mass Worship Team ikozwe na Worship Leaders b'amatorero atandukanye yo mu Rwanda, hari na drama teams zitandukanye zizaboneka. Nyuma y'igiterane i Kigali tuzajyana n'itsinda ry'abahuguwe muri trainings tujye kuvuga ubutumwa i Nyagatare.

Ibyo wamenya kuri Youth Invasion Crusade (YIC) n'intego yayo

YIC ni igiterane cyo kwegukana imitima y'urubyiruko. Ijambo Invasion ubwaryo risobanura 'Igikorwa cyo kwegukana'; Uku kwegukana kwakoreshejwe muri YIC, bijyanye no kwegukana imitima y'abo bahura nabo, nk'uko ingabo zegukana abanzi bazo, ni ko byose babyegurira Imana kugira ngo ibegukane n'icyubahiro cyayo, ineza yayo igatuma abantu biyegurira Imana burundu.Ijambo Crusade ryo risobanura igiterane cy'imbaraga gihuza abantu benshi.

Sent One's International Ministries itegura igiterane 'YIC' mu ntego yo kwigisha iki kinyejana gutera imbere mu Bwami bw'Imana no guhindura amahanga. Ni muri urwo rwego Sent One's International Ministries itegura amahugurwa yo guhindura abantu kuba abigishwa. Intego yabo ivugana n'imitima y'abantu bafite iryo shyaka ryavuzwe haruguru mu busobanuro bwo kwegukana ndetse n'ibiterane bigari.

Abategura YIC bizera ko urubyiruko nirumara guhura na Yesu, ibintu byose bizahinduka

YIC ni ivugabutumwa mpuzamahanga rifite ishyaka n'icyifuzo byo kwigisha no guhugura urubyiruko rukazavamo abayobozi beza bagana ku nzozi zabo. Imana uko ikomeza kwigarurira imitima ikanahindura ubuzima bw'urubyiruko, abategura YIC barimo kuzamura no kurema uburyo urubyiruko ruzagira ubusabane na Yesu. Abategura YIC bizera ko urubyiruko nirumara guhura na Yesu, ibintu byose bizahinduka, bakamenya intego zabo n'inzozi z'ubuzima bwabo, imiryango yabo ndetse n'aho batuye muri rusange, bigatuma bagira itandukaniro cyangwa impinduka bahagaragaza banakomeza guhindura ikinyejana cyabo, bahindura amahanga bityo n'Ubwami bw'Imana bwaguke.

YIC

Igiterane YIC kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND