RFL
Kigali

Korali Yesu Araje igizwe n'abaririmbyi bane b'intyoza mu majwi imaze kwandika indirimbo zisaga 150-IKIGANIRO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/01/2018 18:46
0


Korali Yesu Araje ibarizwa mu Itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa karindwi rya LMS Kamukina. Ni korali igizwe n'abaririmbyi bane bonyine, akaba ari abasore b'intyoza mu majwi bakunze kuririmba nta byuma bakoresheje.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Muhayimana Elisa Claude umwe mu bagize iyi korali, yadutangarije byinshi kuri bo igihe batangiriye kuririmba anahishura ko bamaze kwandika indirimbo zisaga 150. Yavuze ko mbere bahoze ari itsinda, nyuma baza kugirwa korali kuko mu Badivantitse bari bamaze kwanzura ko nta matsinda yemewe ahubwo ko hagomba gusigaraho gusa amakorali.

REBA HANO 'BUNDI BUSHYA' YA KORALI YESU ARAJE

Korali Yesu Araje izwi cyane mu ndirimbo; Nta munyagara w'isengesho, Bundi bushya, Nzaguruka, Zakayo, Yobu, Golgotha n'izindi. Elisa Muhayimana twamubajije niba bashobora kuririmba mu yandi matorero atari Abadivantiste, tunamubaza inzozi bafite mu myaka iri imbere. Yatangiye agira ati:

Yesu araje Family Choir twatangiye gukora uyu murimo dukora mu mwaka wa 2013 nka korali yemewe izwi n'itorero. Mbere twakoraga nka groupe (itsinda) turirimba ariko nta adress ifatika tutacyiriye mu itorero nka korali. Yesu Araje Family Choir igizwe na: Muhayimana Elisa Claude (Tenol), Nsengimana Amiel (Bass), Twayinganyiki Edgard (Soprano) na Mudagani Pilote (Alto), tukaba tubarizwa mu itorero ry'Abadventistes b'umunsi wa karindwi rya LMS Kamukina. LMS (LITTERATURE MINISTRY SEMINAR). Ni mu ntara y'ivugabutumwa (Paroisse) ya Kacyiru.

Korali Yesu Araje bamaze gukora indirimbo zingahe?

Elisa Muhayimana: Tumaze gukora imizingo 4 y'amajwi tukagira n'imizingo itatu y'amashusho...Ugenekereje indirimbo zikoze ni nka 48 z'amajwi na 30 zikoreye amashusho. Ariko izidakoze zirenga 100 kuko hari n'izo duhimbira ibikorwa runaka byarangira bikaba birarangiye ntituzongere kuzikoresha.

Korali Yesu Araje ngo bahura n'imbogamizi y'ubushobozi bucye

Elisa Muhayimana: Tugizwe n'abantu bane mu rwego rwo kudahunga inshingano cyangwa kumva ko hari undi bireba no kumva ko ugomba guhora uri responsible ku ijwi uririmba muri Chorale. Imbogamizi ntizabura turaririmba abantu bakishima ariko duhura n'imbogamizi z'ubushobozi budahagije ngo imishinga yacu yaguke nkuko tuba tubyifuza.

Kuki nta mukobwa n'umwe ubarizwa muri korali Yesu Araje?

Elisa Muhayimana: Abakobwa akenshi baragorana iyo hajemo ibintu byo kujya kuririmba ahantu mu misozi bidusaba kugenda n'amaguru cyangwa Repetitions zacu ntibazishobora turepeta akenshi nijoro bitewe n'ubuzima. 

Korali Yesu Araje igizwe n'abasore bane gusa b'intyoza mu majwi

Yesu Araje choir irateganya kwinjiza umuririmbyi umwe uzi amajwi yose

Elisa Muhayimana: Turateganya gushyira muri korali umuririmbyi umwe ubasha kuba yaririmba amajwi yose akazajya adufasha kuko nubwo bitaratubaho ariko tuzi ko bibaho tukaba twabura ijwi mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Iyo umwe abuze haburamo ijwi birumvikana ariko na batatu bararirimba niyo mpamvu dushaka gukemura icyo kibazo muri buriya buryo tugashaka undi muririmbyi nubwo wenda bitaratubaho bikabije arko birashoboka.

Yesu araje igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka itanu

Elisa Muhayimana: Mu gihe cya vuba dufite imishinga myinshi irimo gutegura amateraniro azamara ibyumweru bibiri nta kindi agamije ari ukumenyesha bantu inkuru y'agakiza tubabwira inkuru z'igihe tugezemo ko YESU AJE bitagitinze,tukazajya tuba twabatumiriye ama Chorales atandukanye buri munsi muri ibyk byumweru bibiri...

REBA HANO 'NTA MUNYAGARA W'ISENGESHO' YA KORALI YESU ARAJE

Undi mushinga dufite nuwo kwizihiza isabukuru y'Imyaka itanu tumaze bikazaba nko mu mpera za 2018 kuko twabaye korali mu mpera za 2013 tugashaka uburyo dutegura igitaramo gikomeye tugatumira amakorali akomeye tugashima Imana kubyo yatugejejeho muri iyo myaka itanu. Dufite undi mushinga dufatanya n'abakunzi bacu n'itorero ryacu tugategura igikorwa cy'ubugiraneza mu kwezi kwa kane aho u Rwanda ruba rwibuka Inzirakarengane zazize Genocide yakorewe abatutsi natwe dufatanije n'abakunzi bacu dukora indirimbo ijyanye n'ibyo bihe tugashaka imfubyi cyangwa incike turemera muri uko kwezi. 

Mu myaka itanu iri imbere bifuza kuba korali iri ku rwego mpuzamahanga

Elisa Muhayimana: Mu myaka itanu urumva tuzaba tugize imyaka 10,turifuza kuzaba turi Chorale ivuga ubutumwa ku rwego Mpuzamahanga tukaba twategura ibiterane n'ibitaramo ahatari mu Rwanda ku bufatanye n'abakunzi bacu bari hanze na Management twifuza kuzaba dufite muri icyo gihe, dufitanye umubano n'abantu baba hanze bo mu itorero ryacu turifuza kububyaza umusaruro kuko ubutumwa iyo buheze ahantu hamwe abantu ni ko duteye turahararukwa ariko iyo Isoko uvomaho ari nziza nta kabuza abantu bahora bagukunda ni muri ubwo buryo dushaka kuguma ku isoko tuvomaho kuko tubona ari nziza mu myaka 10 izo nzozi zacu tukazazikabya...

Dore icyo bisaba kugira ngo Yesu Araje iririmbe mu rindi torero ritari Abadive

Elisa Muhayimana: Ubundi Chorale y'itorero igira amabwiriza ayigenga niba ugiye kuririmba ahantu itorero ryawe rigomba kuba ribizi kugira ngo hato utazitwa umwana w'inzererezi niyo mpamvu kudutumira mu rindi torero bisaba kudutumira binyuze ku rwego rukuru rw'Itorero (Inama y'itorero) rukiga ku busabe bwawe bakaba baturekura tukajya kuvugayo ubutumwa cyangwa se batubuza kuko nibo batugenga. Bisaba Kwandikira Itorero nta kindi.

Inkomoko y'indirimbo 'Nta munyagara w'isengesho'

Indirimbo nta Munyagara w'Isengesho yanditswe n'umusore twaririmbanaga witwa Karangwa Callixte yajyaga atubwira 'Inspiration yayikuye ku kuntu akenshi abantu bashobora kwipfobya ngo ntibazi gusenga kandi Imana yacu ikeneye ko tuyisaba mu bujiji bwacu kuko n'umubyeyi nubwo ashobora kubibona ko ukeneye ikintu iyo ukimusabye biramunezeza bimwereka icyizere umufitiye ni yo mpamvu haba mu bibazo,niyo waba ufite akuka gacye nta munyagara w'Isengesho ku Mana yacu ihora iteze amatwi gusaba kwacu. 

REBA HANO 'BUNDI BUSHYA' YA KORALI YESU ARAJE

REBA HANO 'NTA MUNYAGARA W'ISENGESHO' YA KORALI YESU ARAJE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND