Worship team ibarizwa mu itorero Shiloh Prayer Mountain rishumbwe na Bishop Olive Murekatete rikorera ahitwa kuri Croix Rouge ahahoze Mount Kenya University, yateguye umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza uzaba kuwa Gatanu tariki ya 22/9/2017 guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza saa mbiri z'ijoro (17h kugeza 20h) ukazabera ku Gitega aho itorero rikorera. Ibyinshi bitamenyerewe nuko hazatahwa kumugaragaro indirimbo yakozwe n’umwe mu bagize itsinda Worship Team rya Shiloh ari we Munezero Manzi Clemence (Nounou) mu ndirimbo ye 'Mba ndi he?'
Tuganira na Numa Alain, umuyobozi ufite amakorali n’umuziki mu nshingano ze muri mu itorero Shiloh Prayer Mountain, yadutangarije ko impamvu yo gutaha indirimbo imwe ya mbere Nounou aruko biri mu mugambi w’Itorero mu gushyigikira impano zigaragaye mw’itorero nkuko byigeze gutangazwa n’umushumba Bishop Olive Murekatete, aho uyu mushumba (Bishop Olive) yagize ati: "Birakwiye ko Itorero rijya rishyigikira impano zigaragaye, rikaba hafi yabo banyempano kugira ngo zikomeze ndetse zinakurire mw’itorero."
Nounou azaririmbira abantu indirimbo ye nshya
Muri uyu mugoroba rero hatumiwemo abandi baramyi nka Rodrigue, Prosper, Chelsea, Ruth na Favor aho bazifatanya na Shiloh Worship team ndetse na Nounou uzataha indirimbo ye. Biteganyijwe ko kuramya no guhimbaza bizafata umwanya munini w'uwo mugoroba ariko abazitabira uyu mugoroba bakazabana na Ev.Rugaba Henri mu mwanya w’ijambo ry’Imana. Inyarwanda yaganiriye na Nounou imubaza gahunda afite imbere niba azakora amashusho y'iyi ndirimbo ye cyangwa se niba ateganye kuzakora album yose. Mu magambo ye ati: "Yego nzakora video yayo ndetse ndateganya gukorana album yose."
Igitaramo cyateguwe na Worship team yo kuri Shiloh prayer Mountain
UMVA HANO 'MBA NDI HE' YA NOUNOU
TANGA IGITECYEREZO