Umuryango Women Foundation Ministries watangijwe na Apotre Mignonne Kabera uherutse guhabwa igihembo cya Sifa Rewards ushimirwa kubw'igikorwa cy'urukundo ukora buri mwaka cya Thanksgiving. Uyu muryango watangaje uko wakiriye iki gihembo.
Tariki 1 Ukwakira 2017 mu birori byabereye muri Kigali Marriot Hotel ni bwo Isange Corporation ikuriwe na Peter Ntigurirwa yatanze ibihembo bya Sifa Rewards 2017 ku nshuro ya Gatanu, akaba ari ibihembo bihabwa abantu bakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu Iyobokamana. Women Foundation Ministries iri muri 16 bahawe iki gihembo ishimirwa kubw'uruhare yagize mu kuremera abatishoboye binyuze mu gikorwa cya Thanksgiving kimaze imyaka 10 gikorwa n'abanyamuryango ba Women Foundation Ministries. Mu kwezi k'Ugushyingo 2017 ni bwo imyaka 10 izaba yuzuye kuva Women Foundation itangiye igikorwa cya Thanksgiving.
Apotre Mignonne ashyikirizwa igihembo cya Sifa Reward
Ubwo Apotre Alice Mignonne Kabera yashyikirizwaga iki gihembo, mu ijambo rye yashimiye Imana yagiye ibashoboza mu myaka itari micye bamaze bakora iki gikorwa. Yashimiye na Isange Corporation kubwo gutegura igikorwa cyo gushimira abantu, igikorwa avuga ko gitandukanye cyane n'ibihembo bitangwa habayeho irushanwa (Awards). Yagize ati: "Turashimira Imana yadushoboje mu myaka 10 tumaze, ubu tukaba twaratoranijwe mu bahawe ibihembo, Reward ni nziza itandukanye na Award, Imana ihe umugisha Isange Corporation"
Apotre Mignonne yashimiye Imana yabashoboje mu myaka 10 bamaze batangiye igikorwa cya Thanksgiving
Pastor Liz Bitorwa umunyamabanga wihariye wa Apotre Alice Mignonne yabwiye Inyarwanda.com ko bishimiye igihembo cya Sifa Reward bahawe na Isange Corporation. Yashimiye Imana kuko ari yo nyiri umurimo. Yagize ati: "Igikorwa cya Sifa Rewards ni igikorwa cyiza cyane, kuba turi muri bamwe batoranijwe guhabwa ibihembo, twabyakiriye neza cyane, turashima Imana kuko ni yo nyiri umurimo, ni yo yatanze iyerekwa kandi ni yo idushoboza kurishyira mu bikorwa."
Aho iyerekwa rya ThanksGiving ryavuye n'intego y'iki gikorwa
Inyarwanda.com yabajije Pastor Liz Bitorwa aho Women Foundation Ministries yakuye iyerekwa ry'igikorwa cya Thanksgiving, adutangariza ko ari iyerekwa Imana yahaye Apotre Mignonne nyuma yo kujya muri Amerika agasanga abanyamerika bahura nk'imiryango buri mwaka bagasabana, ariko bikarangira aho kuko bahita batandukana, ubuzima bugakomeza. Apotre Mignonne ngo yahise asaba Imana kumushoboza iki gikorwa akagitangiza no mu Rwanda ariko bigatandukana n'ibyo muri Amerika. Aha ngo ni ho yakuye 'Gushima Imana mu bikorwa' (ThanksGiving in Action) aho abanyarwanda bahura bagashima Imana kuri byinshi imaze kubagezaho ariko bakanafasha abatishoboye. Mu mwaka wa 2007 Women Foundation yahise itangira gukora iki gikorwa. Pastor Liz yagize ati:
Nkuko mubizi WFM ni pioneer y'ibikorwa bya Thanksgiving mu Rwanda. Nyuma y'aho Apostle Alice Mignonne akurikiranye igikorwa cya Thanks giving gitegurwa n'abanyamerika buri mwaka mu kwezi kwa cumi na kumwe,aho bahura nk'imiryango bagasangira, bakishima, barangiza bagatandukana, ubuzima bugakomeza uko byari bisanzwe, ni bwo yaje kwibaza ku gikorwa cyo gushima Imana nk'abanyarwanda ariko noneho bigatandukana n'iby'abanyamerika, aho abanyarwanda bashima Imana kuri byinshi imaze kubagezaho ariko tugashima dufasha abatishoboye. Thanksgiving in Action (Gushima Imana mu bikorwa) ni kimwe mu bikorwa ngarukamwaka bya WFM (Women Foundation Ministries), ikaba yaratangiye ku nshuro ya mbere kuri 28/11/2007.
Apotre Mignonne nyuma yo guhabwa igihembo cya Sifa Reward
Women Foundation Ministries bishimiye igihembo bahawe
Incamake ku gikorwa cya ThanksGiving n'uko cyagiye kiba mu myaka ishize
Mu bikorwa ngarukamwaka Women Foundation Ministries bagira harimo ikitwa "THANKSGIVING MAKE IT A CULTURE" mu Kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga ngo “Gushima tubigire umuco" aho abanyamuryango ba Women Foundation Ministries bahura bagasabana bakanafasha abatishoboye, baba abemera Imana cyangwa abatayemera. Muri 2017 ni bwo Women Foundation Ministries yizihiza isabukuru y'imyaka 10 imaze itegura igikorwa cya Thanksgiving.
Mu mwaka wa 2009 Women Foundation Ministries basuye ingabo zamugariye ku rugamba i Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro babifashijwemo na Ministeri y’Ingabo. Muri 2010 basuye abasigajwe inyuma n’amateka i Gasogi mu Karere ka Gasabo, 2011 basuye abatishoboye i Batsinda mu Karere ka Gasabo, 2012 bashyigikiye abakozi b’Imana bageze kuri 70 bayoboye amatorero atandukanye agize Intara z’igihugu, 2013 basura abapfakazi n’incike za Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 i Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Mu mwaka wa 2014 basuye abasaza n’abakecuru i Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo naho 2015,Umuryango Women Foundation Ministries wasuye kandi ushyigikira imiryango 160 y’impunzi z’abarundi zari mu nkambi ya Bugesera n’indi Miryango 41 y’abanyarwanda batahutse bavuye muri Tanzaniya. Tariki 26/11/2016, ni bwo Women Foundation Ministries bahuriye hamwe n’inshuti zabo muri “Thanksgiving dinner “ mu kwizihiza imyaka 10 uyu muryango umaze uvutse, iki gikorwa bakaba baragikoze nyuma yo gufasha abatishoboye muri Thanksgiving 2016.
Bakusanya ibintu bitandukanye bakabifashisha abakene
Mu kwizihiza imyaka 10 Women Foundation Ministries imaze,.... 2016
Apotre Mignonne muri Thanksgiving yo muri 2016
Hano ni muri Thanksgiving yo muri 2016
Muri 2016 hatanzwe moto nshya ku mugabo witwa Peter
Apotre Mignonne mu kwizihiza imyaka 10 Women Foundation imaze
URUTONDE RW’ABAHAWE IBIHEMBO MURI SIFA REWARDS 2017
1.Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS: Rworohereje ibikorwa by’ivugabutumwa mu magereza.
2.Umuryango wa Gikristu Caritas Rwanda: Wagize uruhare mu iterambere ry’abaturage.
3.Umuryango wa Gikristu ADRA Rwanda: Uruhare wagize mu gufasha impunzi.
4.Amasezerano Community Banking: Ikigo cy’imali cya Gikristo cyagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage.
5.Lycee de Notre Dames de Citeaux: Ishuli ryagize uruhare mu burezi bw’umwana w’umukobwa.
6.Pastor Nyamutera Joseph (Umuyobozi wa Rabagirana Ministries): Yagize uruhare mu gutangiza imishinga igamije kubaka Isanamitima, Ubumwe n’Ubwiyunge.
7.Umuryango Women Foundation Ministries: Uruhare wagize mu kuremera abatishoboye binyuze mu gikorwa cya ThanksGiving.
8.Bishop Margret Rwandamura: Umugore wagize uruhare rukomeye mu ivugabutumwa ryo ku maradiyo.
9.Korali Seraphim Melodies (AEBR): Uruhare igira mu gikorwa cyo gutanga amaraso ku bayakeneye (indembe zo mu bitaro bya CHUK).
10.Itorero Inkurunziza: Uruhare ryagize mu gutangiza amasengesho yo mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita- Lunch Hour
11.Musenyeri Kolini Emmanuel: Yagize uruhare mu gusigasira ubusugire bw’Itorero ry’u Rwanda.
12.Prof Dr Rwigamba Balinda: Rwiyemezamirimo wa mbere watangije Kaminuza yigenga (ULK) akanafasha abatishoboye abishyurira.
13.Rugamba Cyprien: Umuhanzi wahimbye ibihangano bikoreshwa cyane mu iyogezabutumwa no muri Sosiyete Nyarwanda.
14.Radio Rwanda: Radio ya mbere yafashije ubutumwa bwiza kwamamara.
15.Africa College of Theology (New Life Bible Church): Ishuli rya Theology rifite ireme ry’uburezi.
16. Rev Baho Isaie Uwihirwe:Kubw'ibiterane bikomeye bibera mu ntara biteguwe na Baho Global Mission
Mu gutanga ibi bihembo hari abantu benshi
Pastor Mpyisi (hagati) na Rev Dr Gato uyobora AEBR bari muri ibi birori
Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation
Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS rwahawe igihembo
TANGA IGITECYEREZO