RFL
Kigali

Women Foundation Ministries yateguye igiterane 'Abagore twese hamwe' kigiye kuba ku nshuro ya 7

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/08/2017 9:01
1


Umuryango Women Foundation Ministries wateguye igiterane ngarukamwaka cy’ivugabutumwa cyitwa Abagore twese hamwe (All women together) gifite insanganyamatsiko igira iti “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi”



Women Foundation Ministries ni Umuryango w’Ivugabutumwa rya Gikirisitu wavutse mu mwaka wa 2006. Intego nkuru y’Umuryango ikaba “Kubaka Umuryango binyuze ku bushobozi bw’umugore”. Uyu muryango ukorere ku isi hose ariko icyicaro gikuru cyubatse mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Umuryango Women Foundation Ministries ufasha abagore ukoresheje “Ivugabutumwa Bwiza: Ijambo ry’Imana” gukira amarangamutima apfuye kugira ngo barusheho kwiyubakamo ubushobozi n’icyizere cyibageza ku iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu birambye by’ingo zabo.

Apotre Mignone

Apotre Mignone Alice Kabera uyobora Women Foundation Ministries

Uko umwaka utashye Women Foundation Ministries itegura igiterane cy’Ivugabutumwa gitumirwamo abagore mu nzego zose baturutse impande zose: Abakora mu nzego za Leta n’Imiryango itegamiye kuri leta, Abakora mu nzego z’abikorera n’abikorera ku giti cyabo, Abayobozi mu butegetsi bwite bwa leta; bose baturutse mu Ntara zose zigize Igihugu n’Ibihugu bikikije u Rwanda nk’u Burundi, Uganda n’ibindi.

Ku nshuro yayo ya Karindwi iki giterane kirakomeje nkuko bisanzwe kikaba gifite insanganyamatsiko “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi (Zaburi: 68: 12). Igiterane kikazabera mu Nzu Mberabyobyi ya Kigali Convention Center kuva tariki ya 08 kugeza tariki ya 11 Kanama 2017 guhera saa Kumi kugeza saa tatu z’umugoroba.

Abagore Twese hamwe

'Abagore twese hamwe' ni kimwe mu biterane bikomeye bya Women Foundation Ministries

Abazitabira iki giterane bazaganirizwa n’abagore b’inararibonye nka Eliane Isaac uturuka mu gihugu cya Canada, Grace Serwaga uturuka mu gihugu cy’u Bwongereza, Kathy Kiuna uturuka mu gihugu cya Kenya. Bose bakazakirwa n’Umushumba Mukuru w’Umuryango Women Foundation Ministries, Apostle Umunezero Alice Mignone Kabera.

Mu rwego kandi rw’isakazabutumwa, imigendekere y’iki giterane izaba ikurikiranwa imbona nkubone ku mbuga nkuranyambaga nka Facebook, Youtube, mu bitangazamakuru by’amashusho bitandukanye nka BTN Canada n’ibindi bya hano mu Rwanda. Abari n’abategarugori bose bahawe ikaze muri icyo giterane mu ntego yo kwamamaza inkuru nziza maze umugore ave mu gutsikamirwa ajye mu butsinzi. 

Women Foundation Ministries

All Women Together ni igiterane gikomeye kiba buri mwaka 

AllWomenKundwa Doriane

Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane ubwo yari yitabiriye igiterane 'Abagore twese hamwe'

All womenAll Women Together

Abitabira iki giterane bahagirira ibihe byiza cyane

All Women Together

Igiterane cy'uyu mwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dudu wa Murashi6 years ago
    Woww amazing Can't wait just no doubt God will be with us Come one come all ladies don't miss this conference plz





Inyarwanda BACKGROUND