RFL
Kigali

Women Foundation Ministries ku nshuro ya 12 bakoze igikorwa cyo gushimira Imana bafasha imiryango 40-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/12/2018 10:51
3


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30/11/2018 abagize Women Foundation Ministries barangajwe imbere na Apostle Mignonne Kabera berekeje mu murenge wa Mageragere akagari ka Rugendabari aho bakoreye igikorwa cyo gushimira Imana bafasha abasaza n’abakecuru.



Umuryango wa Women Foundation Ministries wifuje gukora igikorwa cyo gushima Imana wifatanyije n'abatishoboye bo muri Mageragere, bafashije imiryango mirongo 40. Babambitse n’imiryango yabo baranabagaburira ndetse banatanga ubufasha bw’ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye bazagenwa n’ubuyobozi bw’umurenge.

Apotre Mignonne

Bimwe mu byo bafashishije imiryango itishoboye y'i Mageragere

Abagize Women Foundation Ministries bakigera muri Rugendabari babaje guhimbaza Imana bararirimba bigera aho banacinya n’akadiho ariko imvura iza gusa n’ibavangiye, ibyo babikoze mu gihe bari bategereje ko Apostle Mignonne ahagera akabafasha gutangira igikorwa cyabajyanye. Akihagera, Apostle Mignonne yatanze ubutumwa bukomeza abasaza n’abakecuru bari aho ari nabo bagenerwabikorwa babo, abibutsa ko badakwiye kwiheba kuko Imana iba izi uko izabigenza kuko itabibagiwe.

Women Foundation Ministries

Basirimbiye Imana

Apostle Mignonne yavuze ko gushimira Imana atari ukugendera gusa ku byo yakoze, ahubwo ikwiriye no gushimirwa ku byo izakora. Yavuze kandi ko kugira ngo Imana ikore bidasaba kwisararanga ahubwo bisaba kuyishimira gusa agendeye ku ngero zo muri Bibiliya. Yagize ati;

Yesu ajya kugaburira abantu, ndetse ajya kuzura Razalo, ntabwo yabaye nka ba bapasiteri b’iki gihe bagenda bakavuga ngo ‘Mu izina rya Yesu’ bamaze kwipompa, bavuye muri 40, ntabwo yagiye ngo ahamagare ngo ‘Fire’ oyaaa, yarahagaze gusa, arangije ashimira Data, imbaraga z’Imana zijya mu mva zizura Razaro…Shima Imana izure ibyawe…Imana iyo tuyishimye izura ibyacu, ntabwo turi mu marushanwa muri iyi si tugomba gushimira Imana tutarebye imibereho (condition) turimo ako kanya…Imana izatuzanira akayaga muri byose nituyishimira mu bihe byose turimo.

Apotre Mignonne

Apostle Mignonne Kabera umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries

Women Foundation Ministries bakenyeje abakecuru (ibitenge 30) bishyashya ndetse baha n’abasaza costumes icumi nk’imyambaro bazambara mu minsi mikuru isoza umwaka, Noheri n’Ubunani, babahaye ibyo kurya birimo umuceri, ibishyimbo, kawunga, isukari, amavuta yo guteka ndetse banatanga ibikoresho by’isuku birimo isabune n’impapuro z’isuku. Batanze n’ubwisungane mu kwivuza ku bantu 40, umurenge ukaba uzareba abazikeneye batabasha kuzigurira bazibahe.

Umuyobozi w’umurenge wa Mageragere yashimiye cyane Apostle Mignonne n’abo muri Women Foundation Ministries bafatanyije gukora iki gikorwa cyiza cyo gufasha abasaza n’abakecuru agira ati “N’ubwo aka gasozi kacu kagize amateka atari meza ariko uracyari umurenge mwiza. Ibyo mukoze ni byiza, Imana yarakoze kubakoresha mugafasha imidugudu 3 ari yo Kankuba, Rugendabare na Iterambere. Abababaye ni benshi ariko ibi byasaranganyijwe abasheshe akanguhe kandi batishoboye koko…”

REBA HANO ANDI MAFOTO

Women Foundation Ministries

Ubwo bari bahagurutse ku Kimihurura kuri Women Foundation Ministries

Women Foundation MinistriesApotre MignonneWomen Foundation MinistriesWomen Foundation Ministries

Bahimbaje Imana mu buryo bukomeye

Women Foundation MinistriesWomen Foundation Ministries

Women Foundation Ministries bafite umuco wo gushima Imana mu bikorwa

Women Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation Ministries

Eric Kabera umugabo wa Apotre Mignonne

Women Foundation MinistriesWomen Foundation Ministries

Apotre Mignonne yakenyeje abakecuru ibitenge bishya

Women Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation Ministries

Abasaza bahawe amakositimu mashya

Women Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation Ministries

Aba 'Women Foundation Ministries' gushima Imana mu bikorwa babigize umuco

Women Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation Ministries

Ibyishimo byari byose ku bafashijwe na Women Foundation Ministries

eomWomen Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation Ministries






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugisha5 years ago
    Gufasha abatishoboye n'igikorwa cyiza cyanee, cyo gushimwa, arko kujya gufasha ukitwaza abanyamakuru byo ndabinenze ni nko kwifotoza ngo bigaragare kufasha, Imana ntikunda bene ibyo bintu
  • Njyewe5 years ago
    Gufasha abakene ugahamagara itangazamakuru ntabwo aribyo bigaragaza umutima ufasha, ahubwo bigaragara nkaho ari marketing y’urusengero mwarimogukora.”nutangisha akaboko kiburyo, akibumoso ntikazamenye ibyo akiburyo kakoze. Mbere yokwigisha ijambo ry’Imana mujye mubanza muryiyigishe.
  • Nana5 years ago
    Imana ibahe umugisha ubundi ibyo nibyo Imana idushakaho twese





Inyarwanda BACKGROUND