Igiterane ngarukamwaka '7 Days of Worship 2018' kiri kuba ku nshuro ya 8, cyatangiye kuri iki Cyumweru tariki 27/05/2018. Biteganyijwe ko kizasozwa taliki 03/06/2018. Umuramyi Apotre Apollinaire yatangiranye n'iki giterane ahesha umugisha abacyitabiriye.
Iki giterane kiri kubera ku cyicaro gikuru cya Women Foundation Ministries ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Imiryango iba ifunguye kuva saa kumi z'umugoroba mu gihe gitangira Saa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza Saa Tatu z'ijoro. Kuri iyi nshuro ya 8, iki giterane gifite insanganyamastiko igira iti: "The Torn Cutain" ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda bivuze 'Umwenda watabuwemo' akaba ari amagambo aboneka mu gitabo cya Matayo 27:51."
Apotre Apollinaire yahembuye abitabiriye igiterane 7 Days of worship
Ubwo hatangizwaga iki giterane kuri iki cyumweru, abacyitabiriye bagize umugisha wo kubana n'umuramyi Apotre Apollinaire Habonimana bafatanya na we mu ndirimbo ze zinyuranye zo kuramya no guhimbaza Imana. Abaririmbyi bagize Preciouse stone (Worship team ya Noble Family Church na Women Foundation Ministries nabo bajyanye benshi mu bihe byo kuramya Imana. Hari kandi umukozi w’Imana wo mu gihugu cy'abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uwo akaba ari Prophet Ken Muyaya.
Prophet Ken Muyaya ni we wigishije ijambo ry'Imana
Apostle Alice Mignonne Kabera umushumba mukuru wa Noble Family church akaba n'umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries itegura iki giterane, yahaye ikaze abashyitsi abasabira umugisha ku Mana abashimira ku bwo kwitangira umurimo w'Imana. Yasabye abitabiriye iki giterane kuzacyitabira n'indi minsi isigaye kugira ngo hatazagira ucikanwa n'ibyiza bahishiwe na Mwuka Wera. Twabibutsa mu bandi bategerejwe muri iki giterane kizamara iminsi irindwi harimo umuramyi Dudu umaze igihe aba mu gihugu cya Kenya ariko akaba ari umuhanzi w'umurundi ukunzwe n'abatari bacye mu Rwanda.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Igiterane cyatangijwe na gahunda yo kuramya Imana
Bafashijwe mu buryo bukomeye
Apostle Mignonne yapfukamye hasi asabana n'Imana
Bagize umugisha wo gutangirana igiterane na Apotre Apollinaire
Apotre Apollinaire mu giterane '7 Days of worship'
Apotre Mignonne yafashijwe cyane
Ikimenyetso cyo gufashwa n'ijambo ry'Imana
Urebye gusa iyi foto wahita wibwira icyari kibaye kuri Apotre Apollinaire
Pastor Liz Bitorwa ati "Icyubahiro ni icy'Imana"
Apotre Mignonne umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries
Prophet Ken Muyaya mu giterane '7 Days of worship'
Preciouse stone bafashe ifoto y'urwibutso
Bamwe mu bari bashinzwe kwakira abantu
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
AMAFOTO: Sabin Abayo-Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO