Pastor Wilson Bugembe akaba n’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel muri Uganda agiye kuza mu Rwanda mu giterane cy'ivugabutumwa yatumiwemo n’itorero Miracle Centre riyoborwa na Bishop Samedi Theobald.
Bishop Samedi Theobald yatangarije Inyarwanda.com ko Wilson Bugembe bamutumiye muri iki giterane. ‘Kwambuka yorodani yawe’ ni cyo giterane kizamara iminsi irindwi cyatumiwemo Wilson Bugembe. Icyo giterane kizatangira ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi kugeza tariki 28 Gicurasi 2017 kikazajya kibera i Remera kuri Miracle Centre.
Pastor Wilson Bugembe agiye kuza mu Rwanda
Abandi bakozi b’Imana batumiwe muri ikigiterane cya Miracle Centre hari: Apotre Andrew Okusi wo muri Uganda na Bishop James Nganga wo muri Kenya. Batumiye kandi abahanzi banyuranye barimo Liliane Kabaganza ndetse n’amatsinda ahimbaza Imana arimo Alarm Ministries n’andi atandukanye. Iki giterane kizajya kiba buri munsi kuva saa kumi z’umugoroba kugeza saa moya z’ijoro, gusa ku Cyumweru kizatangira mu gitondo Saa tatu kugeza Saa Sita n’igice, cyongere kuba ku mugoroba Saa kumi kugeza saa moya z’ijoro,kwinjira akaba ari ubuntu.
Bishop Samedi Theobald umushumba mukuru w'itorero Miracle Centre rya Remera
TANGA IGITECYEREZO