RFL
Kigali

Wilson Bugembe agiye kuza i Kigali mu giterane cy'iminsi 7 yatumiwemo n'itorero Miracle Centre

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/05/2017 16:10
1


Pastor Wilson Bugembe akaba n’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel muri Uganda agiye kuza mu Rwanda mu giterane cy'ivugabutumwa yatumiwemo n’itorero Miracle Centre riyoborwa na Bishop Samedi Theobald.



Bishop Samedi Theobald yatangarije Inyarwanda.com ko Wilson Bugembe bamutumiye muri iki giterane. ‘Kwambuka yorodani yawe’ ni cyo giterane kizamara iminsi irindwi cyatumiwemo Wilson Bugembe. Icyo giterane kizatangira ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi kugeza tariki 28 Gicurasi 2017 kikazajya kibera i Remera kuri Miracle Centre.  

Related image

Pastor Wilson Bugembe agiye kuza mu Rwanda

Abandi bakozi b’Imana batumiwe muri ikigiterane cya Miracle Centre hari: Apotre Andrew Okusi wo muri Uganda na Bishop James Nganga wo muri Kenya. Batumiye kandi abahanzi banyuranye barimo Liliane Kabaganza ndetse n’amatsinda ahimbaza Imana arimo Alarm Ministries n’andi atandukanye. Iki giterane kizajya kiba buri munsi kuva saa kumi z’umugoroba kugeza saa moya z’ijoro, gusa ku Cyumweru kizatangira mu gitondo Saa tatu kugeza Saa Sita n’igice, cyongere kuba ku mugoroba Saa kumi kugeza saa moya z’ijoro,kwinjira akaba ari ubuntu. 

Image result for Bishop Samedi Theobald inyarwanda

Bishop Samedi Theobald umushumba mukuru w'itorero Miracle Centre rya Remera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • patrick6 years ago
    yoooo bugembe turamukunda cyaneee kubera indimbo ze





Inyarwanda BACKGROUND