RFL
Kigali

Kujya mu bapfumu no mu ndaya nyuma akaza gukizwa, ni bimwe mu biri mu ndirimbo ya Willy Karuta-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/08/2016 12:15
0


Umuraperi Willy Karuta yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo Bituma Turuhuka yakoranye na Dr Mashine. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bavuga ko kwakira agakiza byabaruhuye imitima, bakabaturwa mu byaha bahozemo.



Muri iyi ndirimbo Willy Karuta agaragara ari mu isayo ry'ibyaha birimo kunywa inzoga, kujya mu bapfumu no mu ndaya dore ko hari n'aho agaragara yararanye n'umukobwa. Nyuma aza kugirirwa ubuntu akabwirizwa ubutumwa bwiza na Rev Kayumba Fraterne bikarangira yakiriye agakiza. Nyuma y'ubwo buzima yahozemo mbere, niho ahera ashimira Imana yamugize umwana wayo.

Will Karuta

Karuta agaragara mu buriri bumwe n'umukobwa bararanye ijoro ryose

Rev Kayumba

Willy Karuta aza kwakira agakiza nyuma yo kubwirizwa na Rev Kayumba

Willy Karuta uhimbaza Imana akoresheje injyana ya Hip Hop, ni umwe mu bahanzi bo muri Gospel bari gukora cyane, dore ko nyuma yo gutwara igikombe cya Groove Awards umwaka ushize nk’umuraperi ufite indirimbo nziza, kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo nshya zitandukanye ndetse n’amwe mu mashusho yazo. Yabwiye Inyarwanda ko icyo ateganya imbere ari ugukora igitaramo cyo kurika alubumu ye ya mbere.

REBA HANO 'BITUMA TUBOHOKA' YA WILLY KARUTA NA DR MASHINE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND