RFL
Kigali

Abakobwa basaga 400 bo muri Girls Impact bagiriye ibihe bidasanzwe muri 'Blessed Monday'-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/09/2018 15:10
1


Girls Impact bagiriwe ibihe bidasanzwe mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 17/09/2018. Ni umugoroba udasanzwe wiswe 'Blessed Monday' wateguwe n'itsinda ryitwa Girls impact rikorera muri Women Foundation Ministries.



Abakobwa bari muri uyu mugoroba bararenga 400. Bahagiriye ibihe bidasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana, mu buhamya bwatanzwe ndetse no mu ijambo ry'Imana bigishijwe. 'Blessed Monday' ni umugoroba udasanzwe wabereye ku Kimihurura ku Cyicaro gikuru cy'umuryango 'Women Foundation Ministries'. Witabiriwe n'abakobwa b'ingeri zose harimo abakozi ba Leta, Abikorera, Abadafite akazi n'abandi ndetse byumwihariko Umuyobozi mukuru wa WFM, Apostle Alice Mignonne Kabera nawe yari ari muri ibi birori.

Women Foundation Ministries

Apostle Mignonne Umuyobozi mukuru wa WFM

Uyu mugoroba wiswe BLESSED MONDAY wateguwe n'itsinda ry'abakobwa basengera muri Women Foundation Ministries ryitwa Girls impact ribifashijwemo n'umuyobozi mukuru w'iyi Ministeri ari we Apostle Alice Mignonne U.K ari nawe wakiriye abakobwa basaga 400 bitabiriye uyu mugoroba. Umuhanzikazi Deborah uturuka mw’Itorero rya East Wind, abagize itsinda ry'abaramyi rya Women Foundation Ministries rizwi nka Precious stone bafatanyije n'abakobwa 400 kuramya Imana no kuyihimbaza mu buryo bwahembuye benshi.

Women Foundation Ministries

Benshi bahembutse,..bahabwa impamba y'ijambo ry'Imana na Apotre Mignonne

Nyuma yo kuramya no guhimbaza Imana ni bwo umwe mu bagize iri tsinda Jacky Tunga yasangije abandi bakobwa ubuhamya bwe bwiganjemo uburyo yayobotse  utubyiniro kugira ngo yiyibagize ibibazo by'ubuzima yanyuzemo ariko nyuma yo gukandagira muri Women Foundation Ministries, yaje gukizwa ndetse amenya ko amahoro yuzuye atangwa na Yesu gusa. Kuri ubu Jacky akaba ari umwe mu nkingi zikomeye muri iri tsinda rya Girls impact ndetse no muri Women Foundation Ministries muri rusange.

Girls Impact

Jacky Tunga watanze ubuhamya

Girls Impact

Si ubuhamya gusa kandi bwaranze uyu mugoroba kuko mu ma Saa Moya n'igice, bamwe mu bagize iri tsinda batangiye kuganiriza abandi bakobwa ku cyo bise Positive impact cyangwa kuzana impinduka nziza aho bose bashimangiye ko kugira Impact bidakwiye kurangirira mu rusengero gusa ahubwo ko aho umuntu ari hose, uko avuga, uko akora, muri serivisi atanga bigomba kuba bigaragaza ishusho nyayo ya 'Impact' nziza.

Women Foundation Ministries

Muri uyu mugoroba kandi hizihijwe isabukuru y'amavuko y'abakobwa bose bavutse mu kwezi kwa 8 kugeza tariki ya 17 z'ukwa 9. Ni icyiciro cyayobowe na Pasiteri Liz Bitorwa umuyobozi w'abakobwa muri Women Foundation Ministries akaba n'umunyamabanga wihariye wa Apostle Alice U.K. Abakobwa bitabiriye iki gikorwa bakase umutsima ndetse bahabwa n'impano zitandukanye.

Women Foundation Ministries

Bakase umutsima bari kumwe na Apostle Mignonne

Ahagana mu muma Saa Moya n'igice z'umugoroba, ni bwo ibintu byahinduye isura, akaruru k'ibyishimo karavuzwa ubwo umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries benshi mu bakobwa bita 'Mum' cyangwa Mama yageraga ku gatuti. Agifata ijambo, Apostle Mignonne yashimiye abakobwa bose bitabiriye ubutumire ndetse n'itsinda rya Girls impact ryateguye uyu mugoroba ku buryo budasanzwe.

Girls Impact

Pasiteri Liz Bitorwa umuyobozi w'abakobwa muri Women Foundation Ministries akaba n'umunyamabanga wihariye wa Apostle Mignonne

Apostle Mignonne yasangije abakobwa Ijambo ry’Imana yifashishije inkuru y’umugore witwa RISIPA iri mu gitabo cya 2 Samuel 21:10. RISIPA bisobanura ibuye rishyushye/ Hot stone”. Apostle Mignonne yasobanuriye abakobwa ukuntu RISIPA yari inshoreke y’Umwami Sawuli ubwo yabahuguraga ko kuba inshoreke y'umuntu uwo ari we wese (ba sugar Dad) nta Impact nziza uba ufite.

Apostle Mignonne

Apostle Mignonne ubwo yatangaga impanuro kuri aba bakobwa

Aha yatanze urugero ry'umukobwa ushobora kuba afite sugar Dad, akamuha byose ariko akagumana ipfunwe. Bitandukanye n'umugore w'isezerano ufite bicye ariko aho ageze bati uriya ni Madamu runaka. Apostle Mignonne yashishikarije abakobwa kugira Impact nziza batitesha agaciro birinda gusenya imiryango. Yakomeje asobanura ukuntu uyu mugore yapfushije abana ariko akomeza kurinda imibiri yabo kugira ngo ibisiga ndetse n'inyamanswa zo mw'ishyamba zitayirya. Aha yasobanuye ko n'ubwo hari byinshi byapfuye bagifite amahirwe yo kurinda ibisigaye.

Women Foundation Ministries

'Hot stone' cyangwa se ibuye rishyushye ni ryo jambo buri mukobwa waje muri iyi Blessed monday adashobora kwibagirwa aho yababwiye ko kugira ngo babe 'Hot stone' bagomba kwicomeka ku rutare ari rwo Yesu Kristo. Ahagana mu ma Saa Tatu ni bwo 'Blessed monday'' yagannye ku musozo, abakobwa basangira amafunguro yari yabateguriwe barasabana ndetse bahabwa n'impano z'ubuhanuzi n'umushumha mukuru wa Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera.

REBA HANO ANDI MAFOTO

Girls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls ImpactGirls Impact

Women Foundation MinistriesGirls Impact

Girls ImpactGirls ImpactGirls Impact

Girls ImpactGirls ImpactGirls Impact

Girls Impact

Mutoni Liliane; Coordinator wa Girls Impact 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karigirwa5 years ago
    Rwanda needs more servants of God like our contry can reach far God bless Our country indeed positive impact indeed woow





Inyarwanda BACKGROUND