RFL
Kigali

Wellars Sindikubwabo waririmbye 'Niseguye' agiye kumurika album ya 3 mu gitaramo kizabera i Komonyi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/11/2017 9:41
0


Umuhanzi Wellars Sindikubwabo ubarizwa mu itorero rya ADEPR Kicukiro agiye kumurika album ye ya gatatu yise 'Ubutabazi bw'Imana ni bwiza' mu gitaramo kizabera i Kamonyi tariki 3/12/2017.



Wellars Sindikubwabo ni umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo 'Niseguye'. Kuri ubu Wellars ari mu myiteguro y'igitaramo azamurikiramo album ye ya gatatu igizwe n'indirimbo 8 harimo; Nimundeke, Iratabara, Ni Yesu, Vumiliya, Amasengesho, Ishyari, Korera Imana n'izindi.

UMVA HANO 'NI YESU' YA WELLARS

Muri iki gitaramo Wellars azaba ari kumwe n'abandi bahanzi barimo; Theo Bosebabireba, Thacien Titus, Torero, Claudine, Eric Cyamika n'abandi. Iki gitaramo kizabera ku Kamonyi kuri ADEPR Karangara. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.

Wellars Sindikubwabo ni umuhanzi w'umusore watangiye kuririmba mu mwaka wa 2008, kugeza ubu afite album ebyiri z'amashusho n'eshatu z'amajwi. Twamubajije impamvu igitaramo cye agiye gukorera i Kamonyi adutangariza ko yabisabwe n'abakunzi b'ibihangano bye. Twabibutsa ko igitaramo cye kizaba kuri iki cyumweru tariki 3/12/2017 kikazabera kuri ADEPR Karangara muri Kamonyi. 

Wellars

REBA HANO 'NISUNZE' YA WELLARS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND