RFL
Kigali

Wari uzi ko kwifatanya n’ababi byonona ingeso zawe nziza?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/02/2016 9:28
7


Ijambo ry’Imana riduhamagarira kwera mu ngeso zacu. Ibyo bisaba ko umuntu yirinda ku gato no ku kanini. Kugira incuti ntabwo ari bibi, ariko n’ukugenzura ubucuti bwanyu aho bushingiye. Abasinzi bakundanira ko basangira ”agacupa”, hari n’abakundanira aho bajya bahurira haba heza cyangwa habi.



Dusoma mu byanditswe byera ngo “Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza - 1 Abakorinto15:33

Abafana b'ikipe (equipe) y’umupira bakundanira ko bafana ikipe imwe. Nta bucuti bushobora kubaho budafite impamvu. Umusore n’inkumi bashobora gukundana kubera impamvu ibahuza y’ubusambanyi cyangwa ibisa bityo, byaba bidahari ubucuti bukavaho.

Amanyamasengesho bakundanira ko bajya gusenga, bakaba incuti ko bafite ahantu bajya bajyana gusenga.

Urebye mu migani y’abanyarwanda, usanga wagira ngo basomye Bibliya. Baciye umugani ngo: “Ihene mbi ntawuyizirikaho inziza.”Nibyo! kwifatanya n’ababi byonona ingeso nziza. Iyo umaze kwakira Yesu nk’Umukiza w’ubugingo bwawe, biba byiza uhisemo incuti zamenye Kristo zigendera mu nzira nziza.

Dufate urugero wenda nko ku bagore runaka bokamwe n'ikigeragezo cy’umunwa, bazi kubara amakuru, ibyo bazi n’ibyo batazi, ibyo bumvise n’ibyo babonye n’ibindi. Iyo umaze kwihana ugakomeza kugendana na ba bandi mwahoranye kera, ntushobora kuva mu ngeso mbi.

Dusoma mu gitabo cy'Imigani 20:19 "Ugenda ari inzimuzi amena ibanga, nuko ntukiyuzuze n’ukunda kuvugagura." Bisaba kwitandukanya.

Abasore n’abakobwa bagira ikigeragezo kijyanye n’imibiri yabo. Iyo wihannye ugakomeza kugendana na ba bandi mwari inshuti kera birakugora gusiga ingeso za kera. Abagabo bageragezwa n’inzoga, ubusambanyi n’ibindi byinshi. Bisaba ngo niba wihannye usige ba bandi mwajyaga musangira ntube nk’umwe twaganiriye akambwira ati:” Ndashima Imana narakijijwe gusa inzoga ni zo zananiye”. Iyo ugumanye na bo, ntibyoroha kuva mu ngeso za kera.

Emera kubabaza umubiri wawe usige abo wita incuti ariko ubona bafite ingeso mbi. Ni bwo uzabasha kubana na Yesu neza nkuko bikwiye. Ntihakagire ugushuka, ubucuti bwose bugira impamvu. Ahubwo wowe ibaze uti Mbese iyo mpamvu ni nziza?

Yesu arashaka ko witandukanya. Ngaho senga uti:” Mana Data, mw’izina rya Yesu, umpe imbaraga zo kwitandukanya n’incuti mbi, zatuma ntagera ku mugami wawe mwiza umfiteho, kugira ngo nzabone ubugingo buhoraho Amen”

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Amen murakoze ndumvise pe
  • 8 years ago
    ibyo muvuze ni ukuri pe
  • koffi remond8 years ago
    amen
  • 8 years ago
    Imana ibahe umugisha kubw'ijambo mutugezaho
  • mukeshimana jeanclaude8 years ago
    imana ibahe umugisha kubwimpuguro nziza mutanga
  • alodie umwizera8 years ago
    murakoze kuririjambo kdi ibyo muvuze nukuri pe!!!!gsa ntibyoroha uretse gushobozwa n'lmana yonyine gsa natwe abakristo dukwiye kubigiramo ubushake tutifatanya nabafite ingeso mbi kujyirango lmana nayo ihereho idufasha.
  • alodie umwizera8 years ago
    murakoze kuririjambo kdi ibyo muvuze nukuri pe!!!!gsa ntibyoroha uretse gushobozwa n'lmana yonyine gsa natwe abakristo dukwiye kubigiramo ubushake tutifatanya nabafite ingeso mbi kujyirango lmana nayo ihereho idufasha.





Inyarwanda BACKGROUND