RFL
Kigali

Wa mutekamutwe wibasiye ibyamamare yageze no mu bahanzi ba Gospel asabiririza amafaranga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/11/2017 18:09
1


Mu minsi ishize hari amakuru Inyarwanda.com yabagejejeho y'umutekamutwe wibasiye abantu b'ibyamamare hano mu Rwanda abizeza akazi i Burayi. Kuri ubu ageze ku bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda.



Uyu mutekamutwe uvuga ko yitwa Yves yibasiye abantu b'ibyamamare hano mu Rwanda ababeshya ko agiye kubaha akazi mu Bwongereza akabasaba ibyangombwa byabo ngo abashakire Visa, nyuma ibyo byangombwa akabikoresha yigarurira imbuga nkoranyambaga bakoresha agatekera imitwe inshuti zabo. Uyu mutekamitwe hari aho yiyita Joseph Kayitera, ubundi akiyita Claude.

Nyuma y'aho Inyarwanda ishyize hanze nimero akoresha kuri Whatsapp ateka iyo mitwe ari yo:+447459614320, ubu noneho yahinduye uburyo atekamo imitwe nkuko yabikoze kuri Patient Bizimana. Usibye Patient Bizimana, abandi yatekeye imitwe bazwi mu muziki wa Gospel, ni Gaby Irene Kamanzi aho yamwandikiye amwaka amafaranga ayamwaka mu izina rya Patient Bizimana. Yageze no kuri Tonzi na Aline Gahongayire arabandikira ababwira ko ashaka kubatumira mu Bwongereza. 

Image result for Umuhanzi Tonzi inyarwanda

Tonzi ni umwe mu bibasiwe n'uyu mutekamitwe

Uburyo bundi uyu mutekamitwe yazanye ni ukujya muri konti ya Facebook y'umuntu akaka abantu amafaranga. Uyu mutekamutwe yinjiye muri konti ya Facebook ya Patient Bizimana, ahindura umubare w'ibanga, nuko aganira na bamwe mu nshuti z'uyu muhanzi, abaka amafaranga avuga ko ari ayo gukemuza ikibazo kihutirwa yahuye nacyo. Mu bo yatse amafaranga harimo abanyamakuru, abaririmbyi na bamwe mu bapasiteri bazwi hano mu Rwanda basanzwe ari inshuti za hafi za Patient Bizimana. 

Umwe mu bantu baganiriye na Inyarwanda.com watekewe imitwe n'uyu wiyita Yves, yavuze ko uwo mutekamitwe yamusabye kumuha ibihumbi 80 y'amanyarwanda. Yagize ati: "Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yanyandikiye kuri Facebook, ambaza niba mfite ibihumbi 80 ngo ambwire umuntu mbimuhera. Nahise mbikeka kubera inkuru maze iminsi nsoma ku Inyarwanda, mubwira ko ntayo mfite."

Image result for Umuhanzi Patient Bizimana i Burayi

Patient Bizimana kuri ubu ari kubarizwa i Burayi

Kuri ubu Patient Bizimana ari kubarizwa i burayi muri gahunda z'ivugabutumwa yise #Europe Tour, aho anitegura gukora igitaramo cye bwite azafatanyamo na Dudu T Niyukuri w'i Burundi kizaba tariki 11 Ugushyingo 2017. Mu kiganiro na Inyarwanda.com yavuze ko mu ijoro rishyira uyu wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2017 ahagana isaa cyenda z'ijoro yandikiwe na Facebook, imumenyesha ko umubare w'ibanga akoresha kuri Facebook wahinduwe bikorewe i London mu Bwongereza. Facebook yamumenyesheje ko niba atari we wahinduye uwo mubare w'ibanga, ko akwiriye gushakira umutekano konti ye. Patient Bizimana arasaba abantu barimo kwakwa amafaranga n'uyu mutekamitwe kuyamwima kuko atari we (Patient) uri kuyabasaba.

Ku ikubitiro uyu mutekamitwe yahereye ku byamamare bizwi aho twavugamo; Muyoboke Alex,Bruce Melody, Ama G The Black, Jay Polly, Charly na Nina, Rwasa, Eric Mucyo ndetse na Nkusi Arthur aba bose imbuga nkoranyambaga zabo zikaba zaragabweho ibitero zimwe muri zo uyu mutekamutwe aranazegukana azifashisha mu guteka imitwe asabiriza amafaranga abeshya abantu ko nyiri ubwite yahuye n’ibibazo.

Image result for Gaby Kamanzi inyarwanda

Gaby Kamanzi yagezweho n'uyu mutekamitwe

Image result for Aline Gahongayire amakuru new woman

Aline Gahongayire nawe yandikiwe n'uyu mutekamitwe amutumira mu Bwongereza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    yewe ntago ari abasani gusa,nge yambwiye ko azanjyana mubu Holland.





Inyarwanda BACKGROUND