RFL
Kigali

Vincent de Paul Ntabanganyimana azataramira abanyeshuri mu cyahoze ari SFB

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/05/2014 13:42
1


Kuwa gatandatu tariki ya 03/05/2014, Vincent de Paul azaba ari kumwe n'abanyeshuri bo mu ishuri rya CBE i Kigali guhera saa munani z'amanywa (14h00), aho bamutumiriye kwifatanya nabo mu rwego rwo kwakira amasakramentu atandukanye azaba yahawe bamwe mu banyeshuli.



Umuhanzi wo muri Kiliziya Gatorika akaba n’umunyamakuru wa Radiyo Maria, Vincent de Paul, nyuma yo kwifatanya n'urubyiruko rwari ruteraniye i Mbare ya Kabgayi ku mugoroba wo kuwa 6 tariki 26/04/2014, aho rwari mu mwiherero wo kwitegura ibirori byo gushyira abahire Yohani wa 23 na Yohani Paulo wa 2 mu rwego rw'abatagatifu, na nyuma yo kwifatanya n'abakristu bo mu mujyi wa Rubavu muri Paruwasi ya Stella Maris Gisenyi mu gitaramo cyari cyateguwe na Chorale les Béatitudes ibifashijwemo na Centre Vision Jeunesse Nouvelle, ibitaramo byombi nawe naririmbyemo ngo arashima Imana ineza imaze kumugezaho kandi ashimira n’abakunda ibihangano bye uko bakomeje kumushyigikira.

bbb

Nk’uko twabitangarijwe na Munyaneza Alex uhagarariye comminaute catholique yitiriwe Mutagatifu Matayo mu cyohoze ari SFB, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03/05 hari abanyeshuri bazahabwa amasakaramentu atatu ariyo kubatizwa, gukomezwa no guhabwa ukarisitiya ya mbere, umuhango uzagendana n’igikorwa cyo guha inshingano abayobozi (handover) no gushimira bakuru babo bo mu wa kane bishimira ko barangije amashuri, ukaba n’umunsi mukuru babakorera.

Munyaneza Alex yatubwiye ko kuri uwo munsi kandi tariki ya 03/05 aba ari umunsi wo kwizihiza umutagatifu Matayo umurinzi wiyi kominote, umwaka washize bakaba bari kumwe na Ngarambe Francois uyu mwaka abanyeshuri bari bifuje kubanana Vincent de Paul kube ibihangano bye by’indiirmbo bakunda gukurikia kuri Radiyo Mariya.

Vincent de Paul Ntabanganyimana yakomeje adutangarizako no ku cyumweru tariki ya 04/05/2014 saa munani, kuri Cathédrale ya Ruhengeri hazaba hatangiye igitaramo cy'indirimbo zisingiza Imana, cyateguwe n'umuhanzi Uwayezu Thièry, akaba yarifuje ko nawe yaba umwe mu bazasusurutsa abakristu ba Paroisse Cathédrale ya Ruhengeri n'abatuye umujyi wa Musanze babyifuza. Uretse uyu Thièry kandi wateguye iki gitaramo, hazaba hari na Chorale de Kigali, Soeur Kamana Febronie Egide Nduwayezu ndetse n'itorero rizabyina indirimbo za Thiery.

 Patrick Kanyamibwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    IMANA IBAHE UMUGISHA mwa bahanzi mwe..................I MUSANZE RC MUSANZE Radio yabitubwiye, twizereko na SFB nabo Roho Mutagatifu azabayobora





Inyarwanda BACKGROUND