RFL
Kigali

VIDEO Y’UMUNSI: Umuhanuzikazi wo mu Rwanda yahanuriye umugabo amuhetse mu mugongo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/04/2017 11:14
16


Guhanura no gusenga mu ndimi ni kimwe mu bintu bikunze kugaragara mu byumba by’amasengesho cyane cyane y’abarokore. Kuri ubu hagaragaye amashusho yatunguranye cyane y’umugore wasengaga akanahamurira umugabo amuhetse mu mugongo.



Aya mashusho ntitwabashije kumenya neza aho yafatiwe gusa wabonaga ari ahantu hitaruye ndetse hadatuye abantu, bishoboka ko ari ahantu hatuje abantu bagiye gusengera nk’uko abarokore bakunda kubikora bakajya ku misozi, mu mashyamba n’ahandi bisanzura bagasenga, ahantu bakunda kwita mu butayu.

Uyu mugore yari ahetse umugabo mu mugongo akajya amubwire mu ijwi byumvikana ko yavugaga nk’utumwe n’Imana amugezaho amasezerano Imana imusezeranyije.Yanyuzagamo akavuga no mu ndimi. Urebye aya mashusho ubona ko atari urwenya ahubwo ko bari barimo gusenga. Irebere aya mashusho utubwire icyo ubitekerezaho.

REBA HANO UMUGORE AHANURIRA UMUGABO YAMUHETSE MU MUGONGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tina6 years ago
    Aho ni kuri prayer mountain i Kampala ariko singobwa gutanga amasezerano y'î'umuntu kumugaragaro kuko ni private message ye !!!!! Uwabikoze yigaye
  • UKURI6 years ago
    Mubyukuri Umuntu wafashe iyi video yarangiza akayikwirakwiza bari biherereye basenga yarasengaga cg yari yagiye gukina? Icyo mvuze cyo nuko Imana ivuga. Ishobora kunyura mu bahanuzi ishobora kukubwira mu ijwi ryayo wenyine cg mu nzozi ariko hari abahanuzi b'ukuri batumwa n'Imana bavugishwa n'Imana n'abandi bavanga bishakira indamu akaguhanurira ibikurikije n'ibyo yabonye wifuza ngo umuhe ku mafaranga barahari. Rero wowe munyamakuru washyizeho iyi nkuru ngo abantu bavuge uko bayitekerezaho icyo ugomba kumenya n'uko Imana ivuga inyuriye mu bahanuzi bayo rero ntimubigire birebire ngo yaramuhetse n'Imana nyine yari imuhetse si uriya mugore niba koko ari umukozi w'Imana n'Imana yari imuhetse . Murakoze
  • dudu6 years ago
    Ibi imwakoze namwe Ni Amakosa gukwirakwiza ubutumwa bw'undi mwana Oya..... Ibi Sibyo rwose
  • h6 years ago
    Ibi ni ibisanzwe. ni ikimenetso cy'uko Imana iduhetse ku mugongo wayo
  • diane6 years ago
    umuntu wakwirakwije iyi video yigaye nanjye ndamugaye. wakoze nabi rwose!
  • Mimi6 years ago
    Ni akumiro binateye isoni. Abantu badasoma ibyanditswe byera barambabaza. Umwenda wari ukingirije ahera watabutsemo kugirango twese twigerereyo. Ibintu bisa n'ubupfumu rero sinzi niba aribyo byadufasha kugerayo vuba
  • Mimi6 years ago
    Imana ibyayo bigira gahunda ari uyu wayifashe nuyu munyamakuru ntibikwiye ko byari guca aha kuko twese ntibitureba message niy'uriya uhetswe. Abakiranutsi Imana yaduhaye isezerano ryuko izaduheka ku mugongo wayo kugeza imvi zibaye uruyenzi.
  • HHh6 years ago
    Yewe narumiwe n'amadini y'iki gihe!!!
  • 6 years ago
    lmana igenukwayo
  • Amasezerano6 years ago
    Yewe muntu wakeirakwije iyi message y'Imana uriho urubanza. bugaragara ko wambutse umupaka ukajya prayer mountain I Kampala utagiye gusenga. Shame on you
  • spec6 years ago
    ubhanuzi buraha
  • fanny6 years ago
    Ibi ntibikwiye rwose tujye twubaha Imana,niba umuntu yagiye gusenga sibyiza gufata video n icyaha
  • 6 years ago
    yigaya iki ahubwo ko mwarindagiye
  • nishimwe Liliane6 years ago
    Wowe munyamakuru, nawe wafashe iyi video Imana iguhe umugisha, nundi wese mwana w'Imana ajye agaragaza ubuyobe bwa benshi ubu nibwo busambanyi Bibiliya ivuga. Ubundi kirazira kwegerana n'umugabo utari uwawe mu rwego rwo kwirinda ubusambanyi none uyu we yamuhetse, atamuhetse se ntabwo yamuhanurira ngo yumve? ni mukure iterabwoba aho ngo uwakwirakwije ubu butumwa ngo ariho urubanza, wowe umucira urubanza nkande? abanyabinyoma gusa mwitondere iyi myitwarire.
  • uwayo6 years ago
    ibi uyu wabifashe yakoze binyuranyije n'amategeko kuko birabujijwe Gufata ishusho y'umuntu ukayitangaza utabimusabye arinjye nahita ngana ubutabera uwabikoze agahanwa akanategekwa kubisibisha aho yabikwije hose muri bufotore n'abaryamye mungo zabo pe ubuse ko nta video y'abaryamye muri hotel mwari mwabona muyobewe ko habamo camera zicunga umutekano mu byumba Gusa kwigisha ni uguhozaho
  • sindikubwabo6 years ago
    mana dufashe





Inyarwanda BACKGROUND