Guhanura no gusenga mu ndimi ni kimwe mu bintu bikunze kugaragara mu byumba by’amasengesho cyane cyane y’abarokore. Kuri ubu hagaragaye amashusho yatunguranye cyane y’umugore wasengaga akanahamurira umugabo amuhetse mu mugongo.
Aya mashusho ntitwabashije kumenya neza aho yafatiwe gusa wabonaga ari ahantu hitaruye ndetse hadatuye abantu, bishoboka ko ari ahantu hatuje abantu bagiye gusengera nk’uko abarokore bakunda kubikora bakajya ku misozi, mu mashyamba n’ahandi bisanzura bagasenga, ahantu bakunda kwita mu butayu.
Uyu mugore yari ahetse umugabo mu mugongo akajya amubwire mu ijwi byumvikana ko yavugaga nk’utumwe n’Imana amugezaho amasezerano Imana imusezeranyije.Yanyuzagamo akavuga no mu ndimi. Urebye aya mashusho ubona ko atari urwenya ahubwo ko bari barimo gusenga. Irebere aya mashusho utubwire icyo ubitekerezaho.
REBA HANO UMUGORE AHANURIRA UMUGABO YAMUHETSE MU MUGONGO
TANGA IGITECYEREZO