RFL
Kigali

VIDEO: Umuraperi Padiri Uwimana yasohoye indirimbo nshya akinamo karate ati "Ubusanzwe mfite Ceinture noire"

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/03/2018 9:24
6


Uwimana Jean Francois ni umupadiri muri Kiliziya Gatorika muri Diyoseze ya Nyundo akaba asingiza Imana mu njyana ya Hiphop. Kuri ubu yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Araturinda', aho agaragara arimo gukina karate umukino yatangiye afite imyaka 10.



Inyarwanda.com twabajije Padiri Uwimana Jean Francois impamvu yakoresheje umukino wa karate mu mashusho y'indirimbo ye Araturinda, adutangariza ko yashatse kugaragaza uburyo Imana irinda abantu bayo, yifashisha uyu mukino kuko atari kubona ishusho y'Imana ngo abe ari yo akoresha. Twamubajije niba ubusanzwe ajya akina umukino wa karate adutangariza ko awurambyemo dore ko yatangiye kuwukina afite imyaka 10, magingo aya akaba yibitseho umukandara w'umukara 'Ceinture noire'. Yagize ati:

'Araturinda' ni indirimbo ya Rap, ubu nasubiye ku isoko. Ubundi nkina karate natangiye gukina karate mfite imyaka 10 ubu mfite ceinture noire nayihawe nkimara kuba Padiri 2013 mu Ruhengeli nyihabwa n'umuyapani. Noneho kuko indirimbo yitwa Araturinda,  nakinnye karate muri iyi ndirimbo kuko ubwayo ni Rap, kandi Rap ikunze kugaragaramo abantu bari kuvuga ibintu bashaka kwerekana ariko bakoresheje imbaraga nyinshi wagira ngo harimo n'umujinya ariko njyewe si icyo nashakaga.

Indirimbo yitwa Araturinda kandi abasirikare, ingabo ni bo barinda abantu. Malayika Mikayeli nawe ni umurinzi akunze no kuragara ku mafoto afite n'inkota. Ni we mumalayika twumva ufite imbaraga ni nawe wamanuye Rusofero kuko yumvise nabi imbaraga yari afite agira ngo ni ize bwite ashaka kuzikoresha uko ashaka hanyuma baramumanura ajya mu kuzimu.

Padiri Uwimana Jean Francois yahisemo kuririmba injyana ya Hiphop

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ARATURINDA' YA PADIRI UWIMANA

Padiri Uwimana yunzemo ati: "Ishusho nagize nashyizemo karate kugira ngo ngaragaze ukuntu Imana iturindana imbaraga kuko nta shusho y'Imana nabona ngo nyishyiremo ubwo nifashishije amafoto yanjye nkina karate. Indirimbo ndayitura, abasirikare, abakaratika,..ni nko kubibutsa ko Imana ari yo iturinda nubwo umuntu yaba afite imbaraga ahubwo ko nawe yakumva ko azikura ku Mana, kuko hari igihe akenshi twumva ko abantu bafite imbaraga bakunze kwibagirwa Imana cyane cyane nk'ibihugu tuzi usanga umuntu ashobora kumva ko yagenda agakuraho igihugu cyose akagisibanganya akumva ko ahindutse Imana."

Mu mashusho y'iyi ndirimbo nshya ya Padiri Uwimana hagaragaramo abazungu benshi. Avuga kuri iryo tsinda ry'abazungu, yavuze ko ari abadage bakunze gukorana cyane. Ku bijyanye n'ibindi ateganya gukora mu muziki we, Padiri Imana yabwiye Inyarwanda ko mu gihe cya vuba azagarukana indirimbo nshya izaba ituje cyane. Padiri Uwimana amaze gukora indirimbo zinyuranye aho twavugamo; Gusenga yakunzwe cyane, Uhoraho, Twigendere, Mwami ubasumba, Ingabire, Imana yanjye n'izindi.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ARATURINDA' YA PADIRI UWIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cacana6 years ago
    Padiri wu mu rapeur ubanza ariwe wenyine kwi si, ubwo se Papa arabizi ko yibitseho umu rapeur, hahah birasekeje padire udusabire ntakindi twarenzaho.
  • Muganga6 years ago
    Padri ndakwemera njyewe ubabara aziyahure
  • Hhh6 years ago
    Ntureba ahubwo umupadiri ureke ba bandi badusinziriza. Turarinzwe sha murebe uwo musore ariko. Hazagire akibeshya.
  • kamana6 years ago
    Si we wenyine Ubaye umuririmbyi k'urwego rw'igihugu. Hari irindi tsinda ry'abapadiri mu Bufaransa bamamaye cyane baririmba nezaaaa bihebuje pe. Ese uyu we ajya akora Indirimbiraruhame(concert), cg ni ugukora album gusa?
  • Zuuuu6 years ago
    Padiri njye ndamwemera ibindi mujye mubivamo mwana iyo ukaze uba ukaze.
  • Wwww6 years ago
    Oyeeee





Inyarwanda BACKGROUND