RFL
Kigali

VIDEO:''Ukamukunda ukongera ukamukunda, ukamuha ukongera ukamuha'' Pastor Mpyisi abwira Sarah na Aime

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/07/2018 19:46
2


Tariki 29 Nyakanga 2018 ni bwo Sarah Sanyu Uwera wo muri Ambassadors of Christ choir ikunzwe cyane mu Rwanda no hanze yambikanye impeta n'umukunzi we Aime Kayumba basezeranywa na Pastor Mpyisi wabahaye impanuro zizabafasha kurwubaka rugakomera.



Ubwo yari arimo kubasezeranya imbere y'Imana n'imbere y'abakristo, Pastor Ezra Mpyisi yasabye Sarah na Aime kuzakundana by'ukuri kuko bizakomeza urugo rwabo ndetse anabibutsa ko ari inshingano zabo. Usibye kubasaba gukundana, yanabibukije ko buri umwe agomba guha mugenzi we ibyo amugomba. Yagize ati:".....Ukamukunda ukamwongeza ukamukunda, ukamuhumuriza ugahora umuhumuriza, ugahora! ukamuha ugahora umuha, ukamunezeza ugahora umunezeza"

Sarah Sanyu Uwera

Sarah Uwera n'umukunzi we barebana akana ko mu jisho

Pastor Mpyisi yatangaje ibi mu muhango wabereye mu rusengero rw'Abadventiste b'Umunsi wa Karindwi (Kigali English church) ruherereye mu kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. Twabibutsa ko Sarah Sanyu Uwera na Kayumba Aimé basezeranye imbere y'Imana nyuma y'amasaha macye basezeranye imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura, Saa Yine zo kuri iki Cyumweru. Ubukwe bwabo bwahuruje imbaga ndetse bunezeza benshi.

Sarah Sanyu Uwera

Pastor Mpyisi ni we wasezeranyije Sarah na Aime

REBA HANO PASTOR MPYISI AHANURA SARAH NA AIME

AMAFOTO&VIDEO:Iradukunda Desanjo & Eric Niyonkuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwiragiye j ndamour5 years ago
    nbega ibyishimo?
  • 5 years ago
    mbega umukobwa mwiza





Inyarwanda BACKGROUND