Tariki 29 Nyakanga 2018 ni bwo Sarah Sanyu Uwera wo muri Ambassadors of Christ choir ikunzwe cyane mu Rwanda no hanze yambikanye impeta n'umukunzi we Aime Kayumba basezeranywa na Pastor Mpyisi wabahaye impanuro zizabafasha kurwubaka rugakomera.
Ubwo yari arimo kubasezeranya imbere y'Imana n'imbere y'abakristo, Pastor Ezra Mpyisi yasabye Sarah na Aime kuzakundana by'ukuri kuko bizakomeza urugo rwabo ndetse anabibutsa ko ari inshingano zabo. Usibye kubasaba gukundana, yanabibukije ko buri umwe agomba guha mugenzi we ibyo amugomba. Yagize ati:".....Ukamukunda ukamwongeza ukamukunda, ukamuhumuriza ugahora umuhumuriza, ugahora! ukamuha ugahora umuha, ukamunezeza ugahora umunezeza"
Sarah Uwera n'umukunzi we barebana akana ko mu jisho
Pastor Mpyisi yatangaje ibi mu muhango wabereye mu rusengero rw'Abadventiste b'Umunsi wa Karindwi (Kigali English church) ruherereye mu kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. Twabibutsa ko Sarah Sanyu Uwera na Kayumba Aimé basezeranye imbere y'Imana nyuma y'amasaha macye basezeranye imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura, Saa Yine zo kuri iki Cyumweru. Ubukwe bwabo bwahuruje imbaga ndetse bunezeza benshi.
Pastor Mpyisi ni we wasezeranyije Sarah na Aime
REBA HANO PASTOR MPYISI AHANURA SARAH NA AIME
AMAFOTO&VIDEO:Iradukunda Desanjo & Eric Niyonkuru
TANGA IGITECYEREZO