RFL
Kigali

VIDEO:Thacien Titus yashyize hanze amashusho ya ‘Haburaho gato’ ihumuriza abari mu bibazo by’inzitane

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/05/2017 11:33
3


Umuhanzi Thacien Titus, umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda yatanze ubutumwa bw’ihumure ku bantu bari mu bibazo by’inzitane ababwira ko Yesu yiteguye kubatabara kabone nubwo haburaho gato bakamirwa bunguri n’ibibazo bibagose.



Thacien Titus ni umuhanzi wamenyekaniye mu ndirimbo ze zihumuriza abantu bari mu bibazo bitandukanye. Izo ndirimbo ze twavugamo:Mpisha mu mababa, Umva gusenga, Uzaza ryari Yesu, Aho ugejeje ukora n’izindi. Kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yitwa ‘Haburaho gato’ Haburaho gato ni indirimbo ya Thacien Titus yakozwe na producer Pacington, amashusho yayo atunganywa na producer Mariva.

Mu mashusho y'iyi ndirimbo 'Haburaho gato', hagaragaramo abakinnyi ba filime nyarwanda barimo Damour wamenyekaniye muri Filime Ruganzu na mugenzi we Shaffi aho bagaragara ari abambuzi muri aya mashusho ndetse hagaragaramo na Apoline Uwimana wanditse filime 'Ndi umukristo', muri aya mashusho akaba agaragara nk'umwe mu birengagije umuntu wakubiswe n'abambuzi akagirwa intere.

Haburaho gato

Abakinnyi ba filime nyarwanda Shaffi na Damour bagaragara nk'abambuzi muri aya mashusho

Ubwo yabazwaga ibihe yari arimo ubwo yandikaga iyi ndirimbo, Thacien yabwiye Inyarwanda.com ko yayanditse agamije gutambutsa ubutumwa Imana yari yamuhaye buri muri Luka 10:30. Yagize ati; aho dusanga umuntu wavaga i Yerusalemu ajya i Yeriko yagera mu nzira agahura n’abambuzi bakamukubita bakamwambura bakamusiga ari indembe haburaho gato ngo atakaze ubuzima.

Thacien Titus yunzemo ati “Ukomeje usanga aho bakubwira ko abatambyi bamunyuzeho bagakikira bakigendera, Abalewi nabo bamugezeho barigendera, abo basenganaga bose bamunyuraho barigendera. Ariko nubwo abo bose bamunyuzeho bakigendera ntabwo Imana yo yamuretse, yohereje umusamariya mwiza amugirira neza aramutabara”. Avuga ku butumwa yageneye abantu mur iyi ndirimbo ye, yagize ati:

Hari igihe umuntu ashobora kugera mu buzima na we akabona ko ageze kure ahantu abona kabisa habura gato kugira ngo abadayimoni bamwishime hejuru ariko ndamutangariza ko nubwo abantu bose bamunyuraho bakigendera ariko Yesu we ntiyakunyuraho ubabaye, urushye ngo yigendere, haracyariho ibyiringiro, haracyariho ubutahazi.

Haburaho gato

Akina ari umuntu wavaga i Yerusalemu agahura n'abambuzi bakamugira intere

Haburaho gato

Shaffi na Damour bagaragara ari abambuzi mu mashusho y'iyi ndirimbo

Haburaho gato

Abakamutabaye basanzwe bakorera Imana baramubona bakamwirengagiza

Haburaho gato

Umusamariya mwiza ni we umutabara akamujyana iwe mu rugo

REBA HANO 'HABURAHO GATO' YA THACIEN TITUS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Adrien6 years ago
    nkunda shaffy mubuzima noneho muri iyi ndirimbo araceka .shaffy i love u more
  • 6 years ago
    uyu muhanzi ndamukunda kbisa arashoboye azigutegura video neza kdi ubutumwa bwe mbukundirako bukubiye mw'ijambo ry'lmana Thacien Titus komera turagukunda gusa gerageza udutegurire concert
  • mutoni ange kelly6 years ago
    urakoze cyaneeee Titus ndabona ubwiza bw'lmana wowe bukikuriho ntuzamere nkaba hanzi bagenzibawee nsigaye mbona barakamutse basigariye kumazina gusa





Inyarwanda BACKGROUND