RFL
Kigali

VIDEO: RGB irashaka ko amadini n’amatorero byo mu Rwanda bikorera mu nsengero zihesha Imana icyubahiro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/02/2018 19:40
0


Mu minsi ishize ni bwo RGB yatangarije abanyamakuru ko yavuguruye itegeko rigenga amadini n’amatorero bikorera mu Rwanda, iri tegeko rikaba ryari rimaze imyaka irenga itanu. Tariki 1 Werurwe 2018 ni bwo iri tegeko rizatangira kubahirizwa.



Tariki 19 Gashyantare 2018 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru hasobanurwa byinshi bigiye gukorwa kugira ngo imikorere y’amadini n’amatorero yo mu Rwanda irusheho kujya mu murongo wubahiriza amategeko ukanatuma amadini n’amatorero arushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Nyuma yaho hatangiye gufungwa insengero zitujuje ibyangombwa, mu gikorwa kiri gukorwa n'ubuyobozi bw'uturere bufatanyije n'inzego z'ibanze. Insengero zafunzwe zo muri Kigali, inyinshi ni izikorera mu nyubako zitujuje ubuziranenge ni ukuvuga inyubako mbi ndetse zidafite 'Sound proof' aho izo nsengero ziteza urusaku igihe abakristo barimo gusenga. Prof Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB yabwiye abanyamakuru ko intego bafite ari uko amadini n'amatorero byo mu Rwanda byakorera abantu hahesha Imana icyubahiro na cyane ko Imana basenga ari iyo kubahwa. Yavuze ko bahaye umwanya uhagije abanyamadini kugira ngo babyikorera na cyane ko bari babizeye, gusa ngo byarabananiye. Yagize ati: 

Imana ni ikintu cyubahwa cyane, abanyamadini twarabizeye cyane twari tuzi ko ari abantu bubaha Imana cyane, twabafataga nk'abatagatifu, bityo n'aho bagiye kuyisengera n’aho bahamagarira abantu ngo bayisengere tukumva ko hagomba kuba ari ahantu hahesha Imana icyubahiro. Ubu rero noneho turagira ngo ahantu idini runaka rivuga ngo duzasengera aha, tunarebe ese harahesha Imana icyubahiro? Tubafashe kuko igihe twabahaye ngo babyishyirireho ntabwo byahesheje Imana icyubahiro. 

Prof Shyaka Anastase

Prof Shyaka Anastase aganira n'abanyamakuru/ Foto; Niyonkuru Eric

Dufatiye urugero nko mu karere ka Nyarugenge, ibisabwa kugira ngo itorero cyangwa idini ryemererwe gukorera muri aka karere ni: Kuba itorero cyangwa idini rifite icyangombwa gitangwa na RGB, kuba itorero cyangwa idini rifite icyemezo cy'ubuyobozi bw'akarere, kuba itorero cyangwa idini risengerwamo riri k'ubuso bungana na 1/2 cya Hectare, kuba itorero cyangwa idini ridakorera mu nzu yagenewe guturwamo, kuba itorero cyangwa idini rifite ubwiherero buhagije, byibura 2 bw'abagabo na 2 bw'abagore, kuba itorero cyangwa idini rifite Parking, kuba itorero cyangwa idini rifite greening na pavement, kuba itorero cyangwa idini ridasengera muri tente/shiting/apartment, kuba itorero cyangwa idini rifite sound proof (ku nsengero zegereye ingo z'abaturage), kuba itorero cyangwa idini rifite inyubako yuzuye kandi ifite ibyangombwa byo gukorerwamo (Occupation permit) no kuba itorero cyangwa idini rifite uburyo bwo gufata amazi no gucunga imyanda. 

REBA HANO IKIGANIRO RGB YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU

Prof Shyaka Anastase umuyobozi mukuru wa RGB ifite amadini n'amatorero mu nshingano zayo avuga ko ubundi mbere gutangiza itorero mu Rwanda byari byoroshye cyane kuko RGB ngo yari iziko abanyamadini ari abantu bubaha Imana cyane bityo ko n'iyo batangiza itorero nta byangombwa, nta kibazo cyaba kirimo. Itegeko ngo ryabahaga uburenganzira bwo gutangira gukora batariyandikisha. Kuri ubu siko bikimeze kuko iri tegeko ryamaze kuvugururwa, uzajya ajya gutangiza itorero mu Rwanda azajya abanza gusabwa kwandikisha itorero rye. Ikindi ni uko agomba kuba yarabyigiye (yarize tewoloji) ndetse agasabwa no kuba afite icyemezo gitangwa n'akarere azakoreramo. 

Abafite inyubako mbi n'abasenga basakuriza abaturage,...barimo gufungirwa

Ikindi cyatangiye gushyirwamo imbaraga nyinshi na RGB ku bufatanye n'inzego z'ibanze ni ukureba insengero zikorera mu nyubako mbi zitujuje ubuziranenge, izo nyubako zigafungwa. Gufunga izi nyubako ngo nta kindi bizaba bikorewe usibye kugira ngo hubakwe insengero zijyanye n'igihe, ni ukuvuga zifite isuku ihagije, zidateza urusaku igihe abakristo barimo gusenga. Kuko Imana ari iyo kubahwa, izo nsengero nazo ngo zikwiriye kuba izihesha Imana icyubahiro. 

Prof Shyaka Anastase yatanze urugero avuga ko biteye agahinda kubona urusengero rusengerwamo n'abantu benshi cyane, nyamara abakristo batabasha guhumeka, rimwe na rimwe ugasanga hari insengero zidafite ubwiherero,....Ku bufatanye n'inzego z'ibanze, RGB ikaba irimo gufunga izi nsengero. Insengero zishobora gusoma kuri uyu muti usharira wa RGB zirarenga 1000.

Ibi biremezwa nuko RGB ivuga ko insengero zikora zidafite ibyangombwa zigera hejuru ya 700, kandi hari izo usanga zifite n'amashami hirya no hino mu mujyi no mu ntara. Uwabimburiye abandi mu gusoma kuri uyu muti ni Bishop Rugagi wafungiwe urusengero rwe Redeemed Gospel church rwakoreraga mu gikari cyo kwa Rubangura bitewe n'urusaku rukabije rwabangamiraga abaturiye uru rusengero. Nyuma ya Bishop Rugagi, izindi nsengero zafunzwe ni nyinshi cyane, gusa ba nyirazo basabwe nibaramuka bujuje ibyo basabwe, bazabafungurira bakongera bakazisengeramo. 

Abigisha inyigisho z'ubuyobe n'abangisha abakristo gahunda za Leta nabo bagiye guhagurukirwa

RGB yatangaje ko abigisha inyigisho zangisha abanyarwanda gahunda za Leta nabo bagiye guhagurukirwa bagafungirwa amayira banyuzamo izo nyigisho. Hatanzwe urugero ku banyamadini bangisha abenegihugu ibirango by'igihugu cyabo, abigisha ko nta mukristo ukwiriye guhabwa amaraso kwa muganga,...Abandi bavugutiwe umuti ni abafite imiyoborere mibi hagati muri bo, abahora mu makimbirane ashingiye ku mutungo w'itorero no ku bindi bitandukanye. 

Kugeza ubu amadini n'amatorero afite ibyangombwa biyemerera gukorera mu Rwanda aragera kuri 734, gusa RGB yabwiye abanyamakuru ko mu bushakashatsi yakoze yasanze abakora batariyandikishije ni ukuvuga abadafite ibyangombwa bangana n'abafite ibyambombwa bitangwa na RGB. Kuri ubu ikigiye gukorwa ni uko abadafite ibyangombwa bitangwa na RGB bagiye gufungirwa bakabanza bakabishaka. Nyuma yabo RGB izatangira guhangana n'ikibazo cy'abanyamadini batabyigiye na cyane ko bamwe muri bo ari bo ntandaro y'inyigisho zangisha abantu gahunda za Leta.

REBA HANO IKIGANIRO RGB YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND