Umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa Mutabaruka Fulgence mu mpera za 2016 ni bwo yamuritse Album ye ya mbere y’amashusho yise ‘Isarura rigeze’ ikaba yarubatse imitima ya benshi. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ubutumwa bamwe mu bahanzi n’abakozi b’Imana batanze nyuma yo kureba iyi album.
Ev Mutabaruka Fulgence ubarizwa mu itorero rya Restoration church Nyacyonga, mu mpera za 2016 ni bwo yashyize hanze iyo album ye ya mbere y'amashusho mu gitaramo cyabereye i Kimisagara kuri Restoration church aho yari yatumiye umuhanzi w'icyamamare Solomon Mukubwa ukorera umuziki muri Kenya.
Ev Mutabaruka Fulgence arashimira Imana yamushoboje gukora amashusho y’iyi album ye ndetse akabasha no kuyimurikira abakunzi be. Yagize ati “Ndishimye cyane kuko ngeze ku cyo umutima wagambiriye kuva cyera,ubusanzwe nkunda kuramya Imana. Nshimye Imana yo mu ijuru yanshoboje." Bamwe mu bahanzi bagenzi be na bo bagize icyo bavuga kuri iyi Album ye yise Isarura rigeze, benshi bahuriza ku kuba ari nziza cyane kuko ngo ihamagarira abantu gukomera ku ijambo ry'Imana.
Ev Fulgence arashimira Imana yamushoboje akanashimira umugore we umuba hafi, hano ni ku munsi w'igitaramo cye ubwo yamuhaga igikombe
Umuhanzi Patient Bizimana avuga ko yakunze cyane indirimbo za Ev Mutabaruka. Yagize ati “Ndashima Imana kuri Album ya Ev Mutabaruka, indirimbo ze narazikunze, cyane cyane ivuga ngo ‘Mwami ni wowe wabanje kunkunda’ ijambo ry’Imana riratubwira ngo ntari naba urusoro mu nda ya mama hari umuntu wankunze, njyewe ntamuzi, mu by’ukuri iyi ndirimbo yankozeho cyane”
Patient Bizimana avuga ko yakunze cyane Album ya Ev Mutabaruka
Gaby Irene Kamanzi nawe yagize icyo avuga kuri iyi album DVD ya Ev Mutabaruka. Yagize ati “Nafashijwe cyane n’umurimo w’Imana Ev Fulgence akora, nagiriwe ubuntu bwo kumva indirimbo ze hari indirimbo imwe y’umwihariko yamfashije ivuga ngo ‘Kazi ya Mungu’ (umurimo w’Imana). Imana yongeye kunyibutsa ko itari yarangiza umurimo yatangiye mu buzima bwanjye. Imana yanyibukije ko ntagomba gutinya. Imana ihe umugisha umukozi wayo Ev Fulgence ku ndirimbo nziza yasohoye.”
Gaby Kamanzi ngo yakozweho cyane n'iyi Album
Bishop Masengo Fidele umushumba mukuru w’itorero Fousquare Gospel church yatangaje ko ubutumwa bukubiye mu ndirimbo zigize Album ya mbere ya Ev Mutabaruka ari isomo ryiza cyane kuko buvuga ku kubiba no gusarura. Akomeza avuga ko izo ndirimbo ari iz’agaciro cyane kuko zigamije guhindura imitima y’abantu kugira ngo yongere ikunde ijambo ry’Imana. Yongeyeho ko yakunzemo cyane iyitwa 'Isarura rigeze'. Yagize ati:
Ni isomo ryiza cyane kuvuga hejuru yo kubiba no gusarura muri ubu buzima ndetse no mu buzima bw’umwuka. Muri ubu buzima nta muntu ushobora kubiba atigomwe imbuto kandi nziza. Icya kabiri amaze kwigomwa imbuto, arahinga akazibiba akizera yuko izagera mu butaka, ikamera akayibagarira igakura kugeza igihe yera izindi mbuto.
Mu buzima bw’umwuka, kubiba no gusarura bijyanye no kwizera, mwibuke yuko ijambo ari ryo mbuto, iyo imbuto ibibwe mu butaka ni kimwe nuko ijambo ribibwe mu mutima w’umuntu. Nkaba rero nshimishijwe no kubabwira ko izi ndirimbo ari indirimbo zifite agaciro cyane,.. Zigamije guhindura imitima kugira ngo yongere ikunde ijambo yongere ihagarare yongere inyoterwe no kumenya Imana no kumenya ko iyo tubibye mu ijambo iteka biratinda ariko bigasohora.
Bishop Dr Masengo Fidele ngo yakunze cyane indirimbo yitwa Isarura rigeze
Noel Nkundimana umuyobozi wa Radio Umucyo avuga ko izi ndirimbo za Ev Mutabaruka Fulgence zifite ubutumwa bukomeye akaba yarakunze cyane iyitwa ‘Ijambo ryawe Mana’ yunzemo ati "Muntu uzareba cyangwa se ukumva iyi album, gerageza ushake uharanire kumenya ijambo ry’Imana rizakubaka no mu minsi mibi"
Noel Nkundimana uyobora Radio Umucyo
Pastor Bosco Nsabimana uyobora Patmos of Faith church avuga ko icyamunejeje ari indirimbo irimo amagambo avuga ko hari igihe ibintu bigucanga n’iby’isi bikagucanga. Ati “Ibi bigaragaza imbaraga z’Imana, nabyegeranije na Zaburi 105: 19 havuga ngo isezerano ryaramugerageje kuzageza aho risohorejwe, hari ibyagucanze, hari ibyivanze hari ibyananiranye ku buzima bwawe ariko iyi ndirimbo iragufasha kwinjira mu mugabane w’isezerano,…”
Pastor Bosco Nsabimana avuga ko Ev Fulgence ari umugabo ufite amavuta y'Imana
Pastor Valens Ntibizerwa uyobora Restoration church Paruwasi ya Nyacyonga ari naryo torero Ev Fulgence abarizwamo, avuga ko Ev Fulgence Mutabaruka ari umwe mu bakristo bafite ubuhamya bwiza akaba amushimira kuba yaremeye gukoreshwa n'Imana. Yagize ati "Nkwatwe nk’abashumba biratunezeza cyane kubona umuntu avuka agakura kandi Imana igakomeza gusohoza umugambi wayo ku mwana wayo ni ikintu dukunda kandi ni ikintu kitugwa neza"
REBA HANO 'ISARURA RIGEZE' YA EV FULGENCE
REBA HANO UBUTUMWA ABANTU BATANZE KURI ALBUM DVD YA EV FULGENCE
TANGA IGITECYEREZO