RFL
Kigali

Israel Mbonyi yahamije ko aramutse atumiwe muri Guma Guma yajyayo akavuga ubutumwa-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/10/2017 16:00
0


Israel Mbonyi umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, akaba umukristo muri Restoration church iyoborwa na Apotre Masasu, yatangaje ko aramutse atumiwe muri Guma Guma, yajyayo akaririmba.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda Tv, Israel Mbonyi yabajijwe niba yakwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, atangaza ko aramutse atumiwe yajyayo, gusa ngo ntabwo yaryitabira agiye kurushanwa ahubwo yajyayo agiye kuririmba gusa agatambutsa ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Yakomeje avuga ko kuri we kujya muri Guma Guma nta kibazo kirimo. Yagize ati:

Guma Guma ntabwo najyayo ngiye kurushanwa ahubwo najyayo ngiye kubwiriza ubutumwa bwiza, ntacyo bintwaye. Bambwiye ngo ngwino ubwire abantu ubutumwa bwiza, nababwiriza ariko ntagiye kurushanwa, hariya ni ukurushanwa ntabwo najyayo.  

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ISRAEL MBONYI

Image result for israel mbonyi amakuru

Israel Mbonyi aherutse kwitabira Kigali Up ahuriramo n'abandi bahanzi bakomeye mu muziki usanzwe (Secular music) barimo Ismael Lo, Soleil Laurent na Patoranking n'abandi bo mu Rwanda barimo Makanyaga Abdoul na King James. Israel Mbonyi yishimiwe na benshi mu bari muri icyo gitaramo ndetse wabonaga benshi bazi indirimbo ze. 

kigali Up

Israel Mbonyi mu gitaramo cya Kigali Up

Mu nshuro zose uko ari zirindwi irushanwa rya Primus Guma Guma rimaze riba, nta muhanzi wa Gospel uraryitabira ngo arushanwe n'abandi bakora umuziki usanzwe, gusa hari bamwe bagiye batangaza ko baramutse bahawe ayo mahirwe batayapfusha ubusa. Muri bo harimo Emile Nzeyimana wamamaye cyane nka Papa Emile akaba yaramenyekaniye mu ndirimbo 'Mbayeho' n'izindi zinyuranye, gusa muri iyi minsi akaba asa nk'uwavuye buhanzi dore ko asigaye ahugiye mu gutunganya ibihangano by'abandi bahanzi.

Image result for israel mbonyi amakuru

Israel Mbonyi avuga ko atumiwe muri Guma Guma yajyayo akaririmba

Israel Mbonyi agiye kumurika album ya kabiri 'Intashyo'

Twabibutsa ko Israel Mbonyi agiye kumurika album ya kabiri y’amajwi yitwa 'Intashyo‘ mu gitaramo kizaba tariki 10/12/2017 kikazabera muri Camp Kigali mu mujyi wa Kigali. Abajijwe impamvu yahisemo Camp Kigali, yavuze ko ari ahantu hagutse kandi heza hazorohera abantu benshi kuhagera. Ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ndetse n'abahanzi bazafatanya ntabwo biratangazwa.

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi mu giterane Gisenyi Miracle Festival i Rubavu

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ISRAEL MBONYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND