Aime Uwimana yaraye akoze igitaramo gikomeye yise 'Hari amashimwe' aho yari kumwe na Simon Kabera, Israel Mbonyi, True Promises n'abandi banyempano batandukanye. Ni igitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 14/10/2018.
Iki gitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru dore ko aho cyabereye hari hakubise huzuye. Cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana. Abari muri iki gitaramo banyuzwe cyane n'umuziki w'umwimerere bacurangiwe na Aime Uwimana n'abandi bahanzi batumiye, basubizwamo ibyiringiro n'amagambo meza yomora imitima ari mu ndirimbo aba baramyi baririmbye. Aime Uwimana yashimiye Imana yamushoboje anashimira buri wese witanze akaboneka mu gitaramo cye.
Aime Uwimana mu gitaramo cyahembuye imitima y'abatari bacye
Nyuma y'iki gitaramo cyiswe Hari Amashimwe Live Concert, Inyarwanda.com twaganiriye na Aime Uwimana tumubaza uko yabonye igitaramo cye amaze iminsi itari micye yitegura. Twamubajije ndetse n'icyo yishimiye cyane, avuga ko yakozwe ku mutima no kuba abari mu gitaramo cye bagiranye ibihe byiza n'Imana binyuze mu kuyiramya. Yiseguye ku bantu bose bari mu gitaramo cye ku bw'ikibazo cy'umuriro cyabayeho, avuga ko byabatunguye kuko bitari bisanzwe biba muri Camp Kigali. Yashimiye abari mu gitaramo uko babyitwayemo, bimwongerera muri we gukunda cyane 'abarokore'. Yagize ati:
Rero buriya umuntu aba afite ikintu nyamukuru yifuza muri event aba ari gutegura, njyewe nifuzaga mbere y'ibindi kugirana ibihe byiza birambuye byo kuramya Imana n'abaje mu gitaramo, kandi Imana yarabiduhaye. Ndayishimira pe. Igikuru umuntu aba akeneye iyo yaje mu gitaramo cyangwa mu materaniro ni ukugirana ibihe byiza n'Imana bimwubaka kandi birushaho gukuza usabane bwe nawe, rero ndashima Imana cyane ko yaduhaye ibihe byiza. Ikindi gusa ndisegura ku bitabiriye ku bw'ikibazo cyo kubura umuriro cyatunguranye bigatuma igitaramo gitangira gitinze, ntabwo ari ikibazo gisanzwe kibaho muri Camp Kigali. Natwe na Camp Kigali twese byadutunguye, ariko kandi nabashimira kuko bihanganye bakabyitwaramo neza, mugani w’uwavuze ngo nongeye gukunda abarokore.
Inyarwanda.com tugiye kubagezaho mu buryo bw'amashusho uko buri muhanzi yaririmbye.
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
REBA UKO AIME UWIMANA YARIRIMBYE MU GITARAMO CYE CY'AMATEKA
REBA UKO SIMON KABERA YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO
REBA UKO ISRAEL MBONYI YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO
AMAFOTO: CYIZA Emmanuel-Inyarwanda.com
VIDEO: NIYONKURU Eric-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO