RFL
Kigali

Harabura amasaha macye Healing worship team ikamurika album ya 3 y’amashusho ‘Mana imbaraga zawe’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/05/2017 22:56
2


Healing Worship team yo mu itorero Power of prayer church igiye kumurika album ya gatatu y’amashusho kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2017 mu gitaramo kibera kuri Restoration church ku Kimisagara kuva Saa munani z’amanywa, kwinjira akaba ari ubuntu.



Muri iki gitaramo cyo kumurika Album ya 3 y'amashusho yitwa 'Mana imbaraga zawe zirakomeye', Healing worship team iraba iri kumwe n’andi matsinda anyuranye akunzwe n’abatari bacye mu Rwanda, ayo akaba ari: Alarm Ministries, True Promises, Asaph worship team Gatenga na Gisubizo Ministries.

Indirimbo z’amashusho ziri kuri Album izamurikwa muri iki gitaramo, harimo: Amba hafi, Calvary, Uracyari ya Mana, Waturemeye ku guhimbaza, Umva icyo ngusaba, Nguwe neza, Ndakwihaye, Njo Kwetu Yesu n’izindi.

UMVA HANO 'WATUREMEYE KU GUHIMBAZA' YA HEALING WORSHIP TEAM

Rumenge Etienne umuyobozi wa Healing worship, yatangarije Inyarwanda.com ko Album DVD ya gatatu bagiye kumurika ari yo ‘Mana imbaraga zawe zirakomeye’, ifite umwihariko, haba mu butumwa burimo ndetse no mu buryo amashusho yayo akozwemo dore ko ahamwa ko ari ku rwego rwo hejuru ndetse akaba yizeza abazayibona bose ko bazayishimira cyane kuko irimo ubutumwa buzabahembura mu buryo bw’Umwuka.


Healing Worship team

Healing worship team yiteguye gufatanya n'abakunzi bayo guhimbaza Imana kuri iki Cyumweru

Rumenge Etienne yakomeje avuga ko kwinjira muri iki gitaramo cyabo giteganyijwe kuba kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2017 ari ubuntu ku bantu bose na cyane ko bifuje kutihererana ubwiza bw'icyo gitaramo bamaze igihe kitari gito bategura n'uburyohe bwa Album yabo ya gatatu y'amashusho ikoranye ubuhanga.

Abajijwe impamvu igitaramo cyabo bagiye kugikorera kuri Restoration Kimisagara, yavuze ko babitewe nuko ari ahantu hagutse cyane hashobora kwakira abantu benshi kuko bakunze kujya bahura n’ikibazo cyo gukorera ahantu hato, abantu bamwe bagasubirayo babuze aho kwicara.

Healing Worship teamHealing Worship team

Healing worship team igiye kumurika album ya 3 y'amashusho

REBA HANO 'INZIRA' Z'IMANA YA HEALING WORSHIP TEAM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Flora6 years ago
    Turabakunda& Turabashyigikiye
  • desailly6 years ago
    imana itazihemuka izabapembere ndabakunda caneee





Inyarwanda BACKGROUND