RFL
Kigali

VIDEO: Ihere ijisho uko byari bimeze mu gitaramo cya Christus Regnat ifite agaseke gapfundikiye ihishiye abakunzi bayo

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:20/11/2018 12:46
0


Christus Regnat ni korari ibarizwa muri Kiliziya Gatorika muri Paruwasi ya Regina Pacis (Remera). Ni korari isingiza Imana ikanafasha abakilisitu gusenga ibinyujije mu ndirimbo z’Imana. Nyuma yo gukora igitaramo kuri iki cyumweru baduhishuriye ko bagifite agaseke gapfundikiye.



Korari Christus Regnat nyuma yo gushimisha abitabiriye igitaramo cyabaye kuri iki cyumweru tariki 18/11/2018 muri Kigali Serena Hotel bijeje abatarabashije kuhagera ndetse n’abakunzi babo muri rusange ko hari byinshi bari kubategurira mu minsi iri mbere.

Nyuma y’iki gitaramo umuyobozi wa Christus Regnat, Alice Nyaruhirira yatangarije INYARWANDA ko bafite agaseke kagipfundikiye kazapfundurwa mu mwaka wa 2019, kandi ko bazabataramira bari kumwe n’umuhanzi wo hanze ukunzwe cyane inaha mu Rwanda uririmba indirimbo zisingiza Imana. Yagize ati:

Utabashije kuza uyu munsi namubwira ko hari byinshi tumuteganyirije umwaka utaha, kuko hari n’ikindi gitaramo dufite aho twatumiye umuririmbyi wo hanze ukunzwe cyane hano mu Rwanda uririmba indirimbo z’Imana kizaba ari igitaramo kiza, amakuru yerekeranye nacyo tuzayabaha mu minsi iri mbere.

Alice Nyaruhirira, umuyobozi wa Christus Regnat

Iki gitaramo cya Christus Regnat cyabaye kuri iki cyumweru tariki 18/11/2018 cyakoze ku mitima y’abenshi. Padiri Jean Leonard Dukuzumuremyi akaba umukunzi wa Christus Regnat abona ko buri gitaramo cya Christus Regnat haba hari intambwe ishimishije baba bagezeho. Ati: “Mu by'ukuri njyewe nashimye uko igitaramo cyari giteguye icyo nababwira bakomeze batere intambwe bajya mbere, kandi ubona ko buri mu myaka 2 bategura igitaramo ubona ko hari intwabwe ishimishije bagenda bageraho.”

Padiri Jean Leonard Dukuzumuremyi yicaye hagati afite igitabo ari kwifatanya nabo kuririmba

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abantu, yaba abanyarwanda, abanyamahanga, abakuru n’abato, dore ko cyari gikubiyemo indirimbo buri wese yakwibonamo ndetse abatumva ikinyarwanda basobanurirwaga uko igitaramo kiri kugenda umunota ku wundi. Mu ndirimbo z’umwimerere w’ikinyarwanda zisingiza Imana kandi zanditswe n’abahanzi b’indirimbo za gikristu bafite ubuhanga, Christus Regnat yasusurukije abitabiriye iki gitaramo mu gihe cy’amasaha arenga atatu.

Reba ikiganiro twagiranye n'umuyobozi avuga kuri iki gitaramo kiri mu minsi iri mbere 


Reba uko Christus Regnat baririmbye muri iki gitaramo

VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND