RFL
Kigali

VIDEO:Apotre Liliane yabajijwe niba azatumira mu bukwe bwe uwari umugabo we Apotre Ibrahim

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/07/2018 9:23
2


Apotre Liliane Mukabadege uyobora itorero Umusozi w'Ibyiringiro rifite icyicaro ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali, agiye gushaka undi mugabo nyuma yo gutandukana na Apotre Bizimana Ibrahim. Twamubajije niba mu bukwe agiye gukora azatumira uwari umugabo we Apotre Abraham.



Nk'uko Apotre Liliane yabitangarije Inyarwanda.com, mu minsi iri mbere ni bwo uyu mukozi w'Imana azambikana impeta n'umukunzi we mushya witwa Ndahimana Jean Bosco w'imyaka 47 y'amavuko. Kugeza ubu ntabwo baratangaza itariki y'ubukwe bwabo, gusa bahamya ko ari muri uyu mwaka ndetse ngo ni vuba cyane. Ni mu gihe bamaze gusezerana imbere y'amategeko mu muhango wabaye mu mpera za 2017. Apotre Liliane agiye gukora ubukwe nyuma yo gutandukana na Apotre Bizimana Ibrahim.

Exclusive:Umugabo ugiye gukora ubukwe na Apotre Liliane yasubije abamushinja guta urugo no kurusahura-VIDEO

Apotre Liliane hamwe n'umukunzi we mushya bagiye kwambikana impeta

Umubano wa Apotre Bizimana Ibrahim na Apotre Liliane mbere y'uko batandukana waranzwe n'intambara ikomeye yavuzwe cyane mu itangazamakuru aho twavugamo intonganya, kurwanira imitungo, gushinjanya ubugambanyi, gushwanira mu bayoboke babo, gusenya urusengero n’ibindi byagiye biteza umwuka mubi hagati ya Apotre Liliane Mukabadege na Apotre Bizimana Ibrahim. Iherezo ry'ibi ryaje kuba kuyoboka gatanya. Nyuma yo kuyihabwa, Apotre Bizimana Ibrahim yahise ashaka undi mugore, none kuri ubu utahiwe ni Apotre Liliane nawe ugiye gushaka undi mugabo nk'uko yabihamirije Inyarwanda.com. 

Mu matsiko menshi, umunyamakuru wa Inyarwanda yabajije Apotre Liliane niba azatumira mu bukwe bwe uwari umugabo we Apotre Bizimana Ibrahim. Asubiza umunyamakuru, Apotre Liliane yabanje guseka cyane arongera araseka, avuga ko atunguwe n'iki kibazo. Yaduhishuriye ko uwari umugabo we Apotre Bizimana Ibrahim atigeze amutumira mu bukwe bwe aherutse gukora. Ku bijyanye no gutumira Apotre Ibrahim, igisubizo Apotre Liliane yasubije Inyarwanda.com muragisanga mu kiganiro cy'amashusho twagiranye. 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA APOTRE LILIANE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • beath5 years ago
    Liriyan,,Timur in Yuma Muri,marine,ye Ariko,azubahe,,uwobagiye,,kurushinga. Kugirangobatazavugango,,Mikoyan agehouse us
  • Rwema5 years ago
    @Beath, ushobora kuba warigiye gusoma no kwandika mu ishuri ry'ikigoroba!!





Inyarwanda BACKGROUND