RFL
Kigali

VIDEO: Amashusho ya Album ya 4 ya Korali Inkurunziza yo mu itorero ry’Abadivantiste yageze hanze-YAREBE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/04/2017 12:33
0


Korali Inkurunziza yo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ryo mu Bibare (Bibare SDA church) mu mpera za 2016 ni bwo yamuritse album ya kane y’amashusho yitwa ‘Mubwire Yesu’. Kuri ubu izi ndirimbo zose zamaze kugera kuri Youtube aho wazireba unyuze kuri channel ya Afrifame.



Iyi album DVD ya korali Inkurunziza bahaye izina rya ‘Mubwire Yesu’ igizwe n’indirimbo 10. Izo ndirimbo ni: Umunsi mukuru, Yobu, Ku rutare, Inkuru nziza, Mubwire, Ntugasuzugure, Haleluya, Impumyi, Ndakumbuye na Zenguruka. Inyarwanda.com tugiye kubagezaho zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album, gusa n'andi mashusho y'izindi ndirimbo zabo zigize album ya kane, kuri ubu wazisanga kuri Youtube.

Korali Inkurunziza ibarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi 7 mu Bibare, Intara y’ivugabutumwa ya Bibare. Ni korali yatangiye umurimo mu 1999 itangizwa n’abantu 6 gusa kuri ubu ikaba ifite abaririmbyi bagera kuri 35. Korali Inkurunziza imaze gukora Album 7 z’indirimbo z’amajwi ndetse n’izindi enye z’indirimbo z’amashusho bakaba bari kwitegura gukora album iri mu Giswahili.

REBA HANO 'MUBWIRE YESU' YA KORALI INKURUNZIZA

REBA HANO 'NTUGASUZUGURE' YA KORALI INKURUNZIZA

REBA HANO 'IMPUMYI' YA KORALI INKURUNZIZA

REBA HANO 'YOBU' YA KORALI INKURUNZIZA

REBA HANO 'ZENGURUKA' YA KORALI INKURUNZIZA

REBA HANO 'UMUNSI MUKURU' YA KORALI INKURUNZIZA

REBA HANO 'NDAKUMBUYE' YA KORALI INKURUNZIZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND