RFL
Kigali

VIDEO: Ngoboka Cyriaque wo muri Christus Regnat Choir ntiyiyumvisha umunyarwanda utaririmba uko abayeho

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/11/2018 14:22
0


"Umunyarwanda utaririmba sinzi ko ntacyo aba abuze kuko mu muco w’abanyarwanda turaririmba". Ibi ni ibyatangajwe na Ngoboka Cyriaque wo muri Christus Regnat imwe mu makorali akunzwe cyane hano mu Rwanda by'umwihariko muri Kiliziya Gatorika.



Ngoboka Cyriaque ushinzwe kuyobora imiririmbire muri Christus Regnat choir yatangaje ibi ubwo Inyarwanda.com yari yasuye korali Christus Regnat mu myiteguro y'igitaramo cyo kuri iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018 kizabera muri Kigali Serena Hotel kuva ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Inyarwanda.com yasuye iyi korali ubwo yari iri mu myitozo tugirana ikiganiro n'abaririmbyi bayo.

Christus

Bamwe mu baririmba muri iyi korali ntibiyumvisha umunyarwanda utaririmba uko abayeho

Christus Regnat ni korali ibonekamo ibyiciro bitandukanye, abana, urubyiruko, ababyeyi, abakuru bose barahaboneka. Ngoboka Cyriaque, umwe mu bagaragara ko bakuze bari muri iyi korali ndetse akaba ayimazemo igihe kitari gito dore ko yayinjiyemo mu mwaka wa 2006, yatubwiye agashya bafitiye ababakunda kuko biteguye kuzabaryohereza koko mu gitaramo cyo kuri iki Cyumweru. Yagize ati;

Imiririmbire tuzakora bizaba biri mu bice 3 bitandukanye harimo indirimbo z’umuhamagaro wacu wo gusingiza Imana, hari izisingiza u Rwanda rwacu rwiza, ikindi tuzaririmba indirimbo zigaragaza ko amahanga twayayogoje kuko harimo indimi nyinshi…Umunyarwanda utaririmba sinzi ko ntacyo aba abuze kuko mu muco w’abanyarwanda turaririmba.

Jeremie Bizimana wungirije umuyobozi wa tekinike akaba ari na we muhuzabikorwa w’iki gitaramo yadutangarije byinshi ku bijyanye n’iki gitaramo badafitiye ubwoba na gato kuko atari ubwa mbere bateguye igitaramo nk’ibi. Yatubwiye ko nta yindi korali batumiye kuko bashaka umwanya uhagije ndetse anakuraho urujijo kuri album n’ibitabo. Igitabo cy’indirimbo zisingiza Imana kizaba kiri kugurwa amafaranga ibihumbi bitatu (3,000Frw).

Christus Regnat Choir ni imwe mu makorali akunzwe hano mu Rwanda

Tubibutse ko kwinjira muri iki gitaramo ari amafaranga ibihumbi icumi (10,000Frw) mu myanya y'imbere n'ibihumbi bitanu (5,000 Frw) ahasigaye hose. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cy'imbaturamugabo yatangiye kugurishwa. Kuri ubu wayasanga mu mujyi kuri St Famille, Christus i Remera, Regina Paccis n'aho Inyarwanda.com ikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya La Bonne Addresse muri etaje ya kabiri.

Kanda hano urebe Chritus Regnat Choir mu myiteguro y'igitaramo cyabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND