RFL
Kigali

Gakwaya Dan uri gusoza mu ishuri rya Bibiliya agiye kuzenguruka igihugu mu bitaramo byo kuramya Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/04/2018 10:26
2


Gakwaya M Dan uzwi mu ndirimbo 'Icyubahiro' ndetse n'indi nshya aherutse gushyira hanze yise 'Abba Father', agiye kuzenguruka igihugu cy'u Rwanda akora ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana. Ni ibitaramo ateganya gukora muri uyu mwaka wa 2018.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Gakwaya Dan yadutangarije ko agiye kuzenguruka igihugu aho azagera muri buri Ntara. Avuga ko yateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwamamaza Yesu Kristo, kwegera abakunzi b'indirimbo ze no kumenyekanisha umuziki we muri rusange. "Nifuza kujya muri buri Ntara, nkakorera mu turere tubiri muri buri Ntara". Ibi bivuze ko azakorera ibitaramo mu turere 10 ubariyemo n'utwo muri Kigali.

Gakwaya Dan

Umuhanzi Gakwaya Dan agiye kuzenguruka igihugu

Gakwaya Dan yavuze ko nyuma yo kusenguruka igihugu, azakora igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere, icyo gitaramo kikazabera i Kigali.  Gakwaya Dan ni umusore w'imyaka 27 y'amavuko. Asengera mu itorero Assemblies of God rya Gasogi. Ni umunyeshuri uri gusoza mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Bible Training Centre (BTC). Abajijwe impamvu yamuteye kwiga Tewolojiya, yagize ati: "Numvaga ari umuhamagaro, numvaga nzaba nka Pasiteri cyangwa Umumisiyoneri, nkumva nshaka gukorera Imana mu buryo bwagutse"

Nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com, Gakwaya Dan yatangiye umuziki mu mwaka wa 2010, kugeza ubu afite indirimbo 9 z'amajwi n'imwe y'amashusho ari yo 'Icyubahiro', indirimbo ikunzwe n'abatari bacye. Kuva yingiye mu muziki, imbogamizi yahuye nazo avuga ko ari ubushobozi bucye no kutabona abaterankunga. Gukora indirimbo n'ibindi bikorwa bishamikiye ku muziki we, abikora abifashijwemo n'inshuti ze za hafi ndetse n'itorero rye.

UMVA HANO 'ABBER FATHER' INDIRIMBO NSHYA YA GAKWAYA DAN

REBA HANO 'ICYUBAHIRO' INDIRIMBO YA GAKWAYA DAN 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • naziwajulliet@gmail.com1 year ago
    Ndi uganda ariko nanjye mbwriza ubutumwa biciye mundirimbo nyarwanda so nkunda urwanda nabanyarwanda .
  • Mukyiza gerard1 year ago
    Ndamukunda uw mwana nakuze mureba gusa ibintu byose ni imana merci





Inyarwanda BACKGROUND