RFL
Kigali

VIDEO: Patient yatangaje udushya mu gitaramo yatumiyemo Sinach n'impamvu Mbonyi na Aime ari bo bazafatanya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/03/2018 11:47
3


Tariki 1 Mata 2018 Patient Bizimana azakora igitaramo gikomeye cya Pasika, igitaramo yatumiyemo icyamamare Sinach wo muri Nigeria ukunzwe kuri ubu mu ndirimbo 'I Know Who I am'. Patient Bizimana yabwiye Inyarwanda.com udushya tuzabera muri iki gitaramo.



Ni igitaramo gikomeye cyateguwe na Patient Bizimana afatanyije na EAP (East African Promoters). Patient Bizimana yabajijwe na Inyarwanda.com impamvu mu gitaramo cya Pasika cy'uyu mwaka yatumiye Sinach. Yagize ati: "Impamvu natekerege Sinach icya mbere ni uko mukunda, icya kabiri indirimbo ze muri iki gihe,..zirimo zirafasha amatorero n'umubiri wa Kristo ku isi hose. Rero ni nayo mpamvu namuzanye, ni umuntu Imana ihagurukije kubera impamvu runaka, ni umugisha kuri muzika y'u Rwanda ndetse no ku banyarwanda bose...Iteka iyo twasuwe, hari ibintu twiga, na bo (abashyitsi) hari ibyo batwigiraho."

Sinach

Sinach utegerejwe i Kigali mu gitaramo cya Pasika

REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA TV TWAGIRANYE NA PATIENT

Kuki muri iki gitaramo Israel Mbonyi na Aime Uwimana ari bo Patient yahisemo ko bazafatanya ?

Kuba Sinach ari umuhanzikazi ukomeye muri Afrika mu muziki wa Gospel ndetse akaba afatwa nk'umwamikazi wa Gospel kuri uyu mugabane, hari abibaza impamvu mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, nta muhanzikazi wo mu Rwanda urimo ngo azakire uyu mwamikazi wa Gospel muri Afrika uzaba uje mu Rwanda. Ibi byatumye Inyarwanda.com tubaza Patient Bizimana impamvu muri iki gitaramo yahisemo kuzaba ari kumwe n'abahanzi babiri gusa ari bo Aime Uwimana na Israel Mbonyi, adusubiza muri aya magambo:

Muri bimwe dufite, dufite abahanzi beza mu Rwanda, ngira ngo nawe (umunyamakuru) urabizi, ni cyo wenda ntatinya kuvuga, dufite abahanzi bagifite ubuhamya, abahanzi baririmba neza, abahanzi bagifite izo ndangagaciro. Ariko impamvu nahisemo Aime Uwimana na Mbonyi ni uko hamwe n'icyerekezo cya Event (igitaramo) umutima wanjye numvaga nakwerekezamo event, nabonaga ari bo buzuzanya n'icyerekezo cy'igitaramo.

Ni utuhe dushya turi muri iki gitaramo Patient yatumiyemo Sinach

Patient Bizimana yagize ati: "Udushya turi muri iyi concert, icya mbere urazi ko tuva mu bwiza tujya mu bundi, ubuntu bwari buri muri concer y'ubushize, butandukanye n'ubw'uyu mwaka. Ni nayo mpamvu harimo ibintu bitandukanye n'iby'ubushize no mu myaka yashize. Ubushize yari Easter Celebration 2017 ariko yari East African Chapter, ubu ngubu ni Easter Celebration 2018 ariko ni Panafrican chapter. Ni muri urwo rwego twatumiye Sinach....Uyu mwaka rero dufite umuntu ukomeye, umutumirwa ufite ubuntu bukomeye ku buzima bwe, Imana ihagurukije muri iki gihe, yitwa Sinach aba muri Nigeria azazana n'abantu 13,...afite indirimbo nyinshi ziri guhembura imitima y'abantu benshi"

REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA TV TWAGIRANYE NA PATIENT

Indirimbo za Sinach zikunzwe cyane ku isi

Amaze gukora album 8. Indirimbo amaze gukora zamamaye ku isi harimo; 'WayMaker' imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zisaga miliyoni 46, 'I Know Who I Am' imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni 33, 'Great Are you Lord', 'Rejoice','He did it Again', 'Precious Jesus', 'The Name of Jesus', 'This Is my Season', 'Awesome God', 'For This', 'I stand Amazed', 'Simply Devoted', 'Jesus is Alive', 'Chapter One', 'I’m Blessed', 'Shout it Loud', 'From Glory to Glory', 'Sinach at Christmas', 'Sinach Live in Concert' n'izindi. 

KANDA HANO USOME AMATEKA YA SINACH

Patient Bizimana watumiye icyamamare Sinach ni muntu ki ?

Patient Bizimana watumiye Sinach, ni umuhanzi nyarwanda uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Menye neza, Ubwo buntu, Iyo neza, Ikime cy'igitondo, Ndanyuzwe, Amagambo yanjye n'izindi. Ni umuhanzi ubarizwa mu itorero Evangelical Restoration church Masoro. Buri mwaka kuri Pasika, Patient Bizimana akora igitaramo gikomeye cya Pasika cyizwi ku izina rya Easter Celebration Concert. Ni igitaramo kitabirwa n'imbaga y'abakunzi b'umuziki wa Gospel bagahurira hamwe bakizihiza Pasika umunsi ukomeye ku bakristo. Igitaramo cy'uyu mwaka wa 2018 kizaba tariki ya 1 Mata, giteye benshi amatsiko na cyane ko cyatumiwemo icyamamare Sinach.

Sinach yemeje ko azaza mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo na Patient Bizimana, amakuru yose kuri iki gitaramo

Bubu na Patient ubwo batangarizaga itangazamakuru byinshi kuri iki gitaramo cya Pasika

Abahanzi ba Gospel bakomeye hano mu Rwanda baherutse gutangariza Inyarwanda.com ko ari ishema rikomeye kuri Gospel kuba Sinach agiye kuza mu Rwanda by'akarusho kuri Pasika. Kwinjira muri iki gitaramo cya Pasika, bikubiye mu buryo 2:Kugura itike mbere no ku munsi w’igitaramo. Abazagura mbere bazishyura 3000 FRW, 10.000 FRW na 200.000 ku bantu 8 bari ku meza. Ku munsi w’igitaramo, itike ya 3000 izagurishwa 5000 FRW, iya 10.000 FRW izaba igura 15.000 FRW naho iy’abantu 8 bazaba bari hamwe ku meza ntabwo izagurishwa ku munsi w’igitaramo.

Patient Bizimana

Igitaramo Patient Bizimana yatumiyemo icyamamare Sinach

Amatike y'iki gitaramo cya Pasika wayasanga ku nsengero zitandukanye nka CLA Nyarutarama, ERC Masoro, ERC Kimisagara, Zion Temple mu Gatenga, Foursquare Gospel church Kimironko, Mavuno church, Women Foundation Ministries ku Kimihurura, Bethesaid Holy church mu Gakinjiro ka Gosozi, New Life Bible church ku Kicukiro ndetse no kuri Omega church i Kagugu. Amatike wayasanga kandi kuri Supermarkets zikurikira: Simba Supermarkets na Woodland Supermarkets (Nyarutarama). Ushobora kandi kugura amatike kuri interineti aho wayagura unyuze kuri food.jumia.rw (bakayikugezaho ku buntu) no ku rubuga www.akokanya.com.

Image result for Umuhanzi PATIENT BIZIMANA INYARWANDA

Patient Bizimana watumiye Sinach mu Rwanda

Patient Bizimana

Aho wakura itike ikwinjiza mu gitaramo cyatumiwemo Sinach

REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA TV TWAGIRANYE NA PATIENT


VIDEO:Niyonkuru Eric-Inyarwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWINEZA6 years ago
    Patient Bizimana Imana ikongere imigisha.Nkunda indirimbo zawe.Noneho uretse n'uwo mu maman wo muri Nigeria utugaruriye Mbonyi.Watekereje neza kandi Imana izaba yamanutse.Ndasengera management yawe izakore neza nk'uko twabibonye kwa Mbonyi ubushize.Imana ikwishimire.
  • Nsengiyumva j bosco6 years ago
    Turagushyigicyiye kd tuzahaboneka
  • uwima6 years ago
    Ariko abakene ntibazongera kumva indirimbo Njyewe narumiwe kabisa ibyiki gihe ntibyorishye peeee Ntago ari icyamamare Icyamamare Ni Yesu uwo muhanzi se yakoze iki kumugira icyamamare . Si businesi aba kigihe bibereyemo gusa





Inyarwanda BACKGROUND