Bishop Rugagi Innocent umaze kwamamara mu Rwanda kubera gukora ibitangaza n'ibyo atangaza mu itangazamakuru, kuri we asanga uko ibitaro birutanwa mu kuvura ari nako abapasiteri barutanwa mu gukora ibitangaza kuko baba barutanwa mu mavuta.
Bishop Rugagi ibi yabitangarije abakristo be mu rusengero Redeemed Gospel church ruri mu mujyi wa Kigali mu gikari cyo kwa Rubangura mu materaniro yo kuwa 24 Mutarama 2018. Nyuma yo gutangaza ibi, Bishop Rugagi Innocent yanenze abahagarika abakristo babo bajya gusengera ahandi (mu rindi torero) bashaka gukorerwa ibitangaza. Yagize ati:
Umukristu wanjye nabona umupasteri umwumva akanamusengera uburwayi bwe bugakira, ni ukuri azagende ntabwo nzamubuza na gato. Ahubwo azabwire na bagenzi be bajyane kugira ngo bagubwe neza. Nonese ko n’Ibitaro birutana, ndetse umuganga yagerageza uburwayi iyo abonye bumurenze akakwoherereza mugenzi we ngo nawe ashyireho ake, gutyo gutyo, kugeza umurwayi akize, cyangwa bakamenya ko byanze ariko bagerageje uko bashoboye.
Nubwo Bishop Rugagi atigeze avuga mu izina itorero ryahagaritse umukristo waryo wagiye gusengera ahandi, ndetse ntanatangaje iryo torero rindi abantu bajya gusengeramo bagahita bahagarikwa, yaje guca amarenga ko abahagarikwa ari ababa baje gusengera mu itorero rye dore ko yaje gutangaza ko hari igihe ubona umuntu yicaye adatekanye afite ubwoba yikanga ko bamubona. Kuri we asanga gusengera mu rindi torero ushaka gukirerwa igitangaza, nta muntu byari bikwriye kubera ikibazo kuko bose basenga Imana ndetse bakaba badaterekera. Yagize ati:
Kuki umupasteri yumva ko umukristu we yagiye ku mukozi w’Imana umufashiriza ubugingo n’umubiri, akabigira amarorerwa ndetse bakabahagarika mu Itorero ryabo? Ukabona umuntu yaje gusenga, adatekanye na gato ubwoba bwamwishe ngo pasiteri we atamubona kandi yaje kwakira igitangaza cye. None se urahagarika umukristu wawe ngo yagiye gusenga mu rindi torero kandi basenga mu izina ry’Imana. Ntibaterekera, ntibaraguza, ntari gusambana,….Ngo ni uko yabonye ko hari Imana ikora nawe akaza. Mureke abantu baje gusenga, baze bicare batekanye.
Bishop Rugagi aranenga abapasiteri babuza abakristo kujya gusengera aho babona ibitangaza
Nkuko kwa muganga batanga Transfer mu gihe uburwayi abaganga b'ibitaro runaka baba babona bubarenze, ni nako Bishop Rugagi asanga bimeze ku bakristo bashobora gusengerwa n'umupasiteri umwe bikananirana bikaba ngombwa ko umurwayi ajya gushaka undi mupasiteri umusengera. Yagize ati:
Mu gihe hari aho yabonye hamufasha kurusha aho uri mwihorere, kuko na muganga iyo abonye umurwayi uburwayi bwe bumurenze amuha transfer akajya ku wundi muganga. Turaterwa natwe tukitera,…Ab’Isi tubaha urwaho bakabona uko batuvuga. Niba twese dukorera umwami umwe, ni iki gituma mubuza abantu b’Imana kujya kwakira igitangaza cyabo.
Bishop Rugagi avuga ujya gusengera mu rusengero rwe ashaka gukira atahana igitangaza
Bishop yagarutse ku bantu batandukanye baza mu Itorero Abacunguwe, agasengera abantu batandukanye bamwe bagakira, ariko hakaba abandi badakira, bitewe n’icyabazanye. Yagize ati: “Nuza uje kureba Bishop Rugagi, uzambona rwose na costume nambaye uzayibona, arikonuza uje kureba Yesu undimo unkoresha, uzamubona kandi uzakira igitangaza cyawe."
Nkuko Inyarwanda.com tubikesha ikinyamakuru cy'itorero Redeemed Gospel church, Bishop Rugagi yabwiye abakristo be ko atari we ukora ibitangaza ahubwo ko ari Yesu Kristo umukoresha. Yagize ati: "Si njyewe ukora ibitangaza, ahubwo ni Yesu uri muri njye. Nuza gusenga rero wizeye ibyo wizeye bizakubera impamo. Naho nuza waje kwirebera Rugagi uzambona ariko ibyo nagusengeye uzategereza uhebe ndetse n’ibyo naturiyeho abandi abizeye bizasohora naho wowe bizarangirira aho. Kuko Rugagi uba waje kureba n’ibitangaza akora. Uba wabibonye ndetse n’ibitangaza bikaba amateka kuri wowe kuko ubireba bikoreka kubandi.”
Bishop Rugagi Innocent uyoboea Redeemed Gospel church
TANGA IGITECYEREZO