Kuri iki Cyumweru tariki 16 Mata 2017, umuhanzi Patient Bizimana yakoze igitaramo gikomeye yise Easter Celebration concert 2017 aho yari kumwe na Apotre Apollinaire ndetse na Marion Shako wo muri Kenya. Muri iki gitaramo yaboneyeho no kumurika Album ye nshya ya gatatu yise 'Ibihe byiza'.
Ni igitaramo cyabereye Radisson Blu Hotel & Convention Centre gitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba gisozwa saa yine n’igice z’ijoro. Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bw’abantu hafi ibihumbi bitanu mu gihe kwinjira byari 5000Frw mu myanya isanzwe, 10.000Frw muri VIP ndetse na 20,000Frw muri VVIP.
Igitaramo cyamaze amasaha ane n’igice, Inyarwanda.com tukaba tugiye kubagezaho incamake yacyo igizwe n’iminota 49. Reba uko byari byifashe muri iki gitaramo gikomeye cyabaye kuri pasika. KANDA HANO UREBE AMAFOTO Y'IKI GITARAMO
IHERE IJISHO UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO PATIENT YAKOZE KURI PASIKA
VIDEO: JEAN LUC HABIMANA-Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO