Kuri uyu wa mbere tariki 20 Werurwe 2017 ni bwo Perezida Kagame yahuye na Papa Francis, bahurira i Vatican ahari icyicaro gikuru cya Kiliziya Gatorika.
Perezida Paul Kagame yageze i Vatican kuri uyu wa 19 Werurwe 2017 avuye mu Bushinwa akaba yaragiyeyo ku butumire bwa Papa Francis. Kuri uyu wa mbere ni bwo Perezida Kagame na Papa Francis bahuriye i Vatican nk'uko tubikesha Ibiro by’umukuru w’igihugu aho byatangaje aya makuru hakoreshejwe urubuga rwa Twitter. Perezida Kagame na Papa Francis baganiriye ku bijyanye n'umubano wa Vatican n'u Rwanda banakomoza ku ruhare rwa Kiliziya Gatorika muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
REBA AMAFOTO UBWO PEREZIDA KAGAME YAKIRWAGA NA PAPA FRANCIS
Perezida Kagame asuhuzanya na Papa Francis
Perezida Kagame aganira na Papa Francis I
Papa Francis asuhuzanya na Madamu Jeannette Kagame
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Papa Francis
AMAFOTO: flickr.com/Paul Kagame
TANGA IGITECYEREZO