RFL
Kigali

VATICAN: Perezida Kagame yahuye na Papa Francis-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/03/2017 12:27
6


Kuri uyu wa mbere tariki 20 Werurwe 2017 ni bwo Perezida Kagame yahuye na Papa Francis, bahurira i Vatican ahari icyicaro gikuru cya Kiliziya Gatorika.



Perezida Paul Kagame yageze i Vatican kuri uyu wa 19 Werurwe 2017 avuye mu Bushinwa akaba yaragiyeyo ku butumire bwa Papa Francis. Kuri uyu wa mbere ni bwo Perezida Kagame na Papa Francis bahuriye i Vatican nk'uko tubikesha Ibiro by’umukuru w’igihugu aho byatangaje aya makuru hakoreshejwe urubuga rwa Twitter. Perezida Kagame na Papa Francis baganiriye ku bijyanye n'umubano wa Vatican n'u Rwanda banakomoza ku ruhare rwa Kiliziya Gatorika muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

REBA AMAFOTO UBWO PEREZIDA KAGAME YAKIRWAGA NA PAPA FRANCIS


Perezida Kagame asuhuzanya na Papa Francis

Perezida Kagame aganira na Papa Francis I

Papa Francis asuhuzanya na Madamu Jeannette Kagame

Pope Francis, right, and Rwanda's President Paul Kagame exchange gifts during a private audience at the Vatican, Monday March 20, 2017. (Tony Gentile/Pool photo via AP)

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Papa Francis


AMAFOTO: flickr.com/Paul Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sandra7 years ago
    wow ni byiza pe ariko izi style zo mu mutwe za jeannette na louise kwa papa kujyayo nugupfuka mu mutwe?
  • Lili 7 years ago
    Byiza cyaneeeee
  • muvandimwe7 years ago
    Nibyo kwishimira, Perezida wacu agirire ibihe byiza i Vatican. Natwe turamusabira
  • Nzirorera Emmanuel7 years ago
    Twishimiye Uruzinduko His Exelens Yagiranye Na Pope Fransis
  • 7 years ago
    Birashimishije cyaneeeeeeeeeee
  • dydy7 years ago
    sandra ndagirango nkusubize, umugore wese ugeze i vatican kwa papa niagomba gutega igitambaro cy umukara mu mutwe, uwo ni umuco waho ! urakoze





Inyarwanda BACKGROUND